Abatambyi bafata Petero na Yohana |
| 1. | Bakivugana n’abantu, abatambyi bazana aho bari n’umutware w’urusengero n’Abasadukayo, |
| 2. | bababajwe cyane n’uko bigisha abantu, bababwira yuko kuzuka kw’abapfuye kwabonetse kuri Yesu. |
| 3. | Barabafata maze kuko bwari bugorobye, babashyira mu nzu y’imbohe kugeza mu gitondo. |
| 4. | Ariko benshi mu bumvise iryo jambo ry’Imana barizera, umubare w’abagabo uragwira uba nk’ibihumbi bitanu. |
| 5. | Bukeye bwaho, abatware n’abakuru n’abanditsi bateranira i Yerusalemu, |
| 6. | na Ana umutambyi mukuru na Kayafa, na Yohana na Alekizanderi n’ab’umuryango bose w’abatambyi bakuru. |
| 7. | Babata hagati barababaza bati “Ni mbaraga ki, cyangwa ni zina ki byabateye gukora ibyo?” |
| 8. | Nuko Petero yuzuye Umwuka Wera arababwira ati “Batware b’abantu namwe bakuru, |
| 9. | uyu munsi turabazwa ibyo twagiriye neza umuntu wari uremaye, kandi turabazwa icyamukijije. |
| 10. | Ariko mumenye mwese n’abantu bose bo mu Bisirayeli, yuko ari izina rya Yesu Kristo w’i Nazareti, uwo mwabambye Imana ikamuzura, ari ryo ritumye uyu muntu ahagarara imbere yanyu ari muzima. |
| 11. | Yesu ni we buye ryahinyuwe namwe abubatsi, kandi ryahindutse irikomeza imfuruka. |
| 12. | Kandi nta wundi agakiza kabonerwamo, kuko ari nta rindi zina munsi y’ijuru ryahawe abantu, dukwiriye gukirizwamo.” |
Babura uko babahana babarekura |
| 13. | Babonye ubushizi bw’amanga bwa Petero na Yohana, kandi bamenye ko ari abaswa batigishijwe baratangara, maze bibuka ko babanaga na Yesu. |
| 14. | Kandi babonye uwo muntu wakijijwe ahagararanye na bo, babura icyo babasubiza. |
| 15. | Babategeka kuva mu rukiko maze bajya inama bati |
| 16. | “Aba bantu tubagire dute ko bimenyekanye mu batuye i Yerusalemu bose yuko bakoze ikimenyetso cyogeye, natwe tutubasha kubihakana? |
| 17. | Ariko kugira ngo bitarushaho kwamamara mu bantu, tubakangishe batongera kugira umuntu wese babwira muri iryo zina.” |
| 18. | Bongera kubahamagara, barabategeka ngo bareke rwose kuvuga cyangwa kwigisha mu izina rya Yesu. |
| 19. | Petero na Yohana barabasubiza bati “Niba ari byiza imbere y’Imana kubumvira kuruta Imana nimuhitemo, |
| 20. | kuko tutabasha kwiyumanganya ngo tureke kuvuga ibyo twabonye kandi twumvise.” |
| 21. | Na bo bongeye kubakangisha barabarekura, babuze uko babahana batinya abantu, kuko bose bahimbarizaga Imana ibyabaye. |
| 22. | Kuko uwo muntu wakorewe icyo kimenyetso cyo kumukiza yari ashagije imyaka mirongo ine avutse. |
Ab’Itorero babyumvise basaba Imana kubaha gushira amanga |
| 23. | Nuko barekuwe basubira muri bagenzi babo, babatekerereza ibyo babwiwe byose n’abatambyi bakuru n’abakuru. |
| 24. | Na bo babyumvise bavuga ijwi rirenga n’umutima uhuye, babwira Imana bati “Databuja, ni wowe waremye ijuru n’isi n’inyanja n’ibirimo byose, |
| 25. | kandi wavugiye mu kanwa ka sogokuruza Dawidi umugaragu wawe, ubivugisha Umwuka Wera ngo ‘Ni iki gitumye abanyamahanga bagira imidugararo, N’abantu bagatekereza iby’ubusa? |
| 26. | Abami bo mu isi bateje urugamba, N’abakuru bateraniye hamwe, Kurwanya Uwiteka n’Uwo yasize.’ |
| 27. | Kandi koko Herode na Pontiyo Pilato, hamwe n’abanyamahanga n’imiryango y’Abisirayeli bateraniye muri uyu murwa kurwanya Umugaragu wawe wera Yesu, uwo wasize, |
| 28. | ngo basohoze ibyo ukuboko kwawe n’ubwenge bwawe byategetse mbere, byose bitari byaba. |
| 29. | Kandi none Mwami Mana, reba ibikangisho byabo, uhe abagaragu bawe kuvuga ijambo ryawe bashize amanga rwose, |
| 30. | ukiramburira ukuboko kwawe kugira ngo gukize, gukore n’ibimenyetso n’ibitangaza mu izina ry’Umugaragu wawe wera Yesu.” |
| 31. | Bamaze gusenga, aho bari bateraniye haba umushyitsi, bose buzuzwa Umwuka Wera, bavuga ijambo ry’Imana bashize amanga. |
Uko Abakristo ba mbere basangiraga ibyabo |
| 32. | Abizeye bose bahuzaga umutima n’inama, kandi nta n’umwe wagiraga ubwiko ku kintu, ahubwo byose barabisangiraga. |
| 33. | Kandi intumwa zagiraga imbaraga nyinshi zo guhamya kuzuka k’Umwami Yesu, nuko rero ubuntu bw’Imana bwinshi bukaba kuri bo bose. |
| 34. | Nta mukene wababagamo, kuko abari bafite amasambu bose cyangwa amazu babiguraga, bakazana ibiguzi by’ibyo baguze |
| 35. | bakabishyira intumwa, na zo zikabigabanya abantu, umuntu wese agahabwa icyo akennye. |
| 36. | Na Yosefu Umulewi wavukiye i Kupuro, uwo intumwa zahimbye Barinaba, risobanurwa ngo “Umwana wo guhugura”, |
| 37. | yari afite isambu arayigura, azana ibiguzi byayo abishyira intumwa. |