Somera Bibiliya kuri Telefone
Ibya Ananiya na Safira
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Hariho umugabo witwaga Ananiya hamwe n’umugore we Safira, agura isambu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
agabanya ku biguzi byayo umugore na we abizi, maze azana igice agishyira intumwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Petero aramubaza ati “Ananiya, ni iki gitumye Satani yuzuza umutima wawe kubeshya Umwuka Wera, ukisigariza igice cy’ibiguzi by’isambu?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Ukiyifite ntiyari iyawe? Kandi umaze kuyigura, ibiguzi byayo ntibyari ibyawe ubyigengaho? Ni iki gitumye wigira inama yo gukora utyo? Si abantu ubeshye, ahubwo Imana ni yo ubeshye.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Ananiya abyumvise atyo aragwa umwuka urahera, ababyumvise bose bagira ubwoba bwinshi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Nuko abasore barahaguruka baramukubira, baramujyana baramuhamba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Hahise nk’amasaha atatu, umugore we arinjira atazi uko byagenze,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Petero aramubaza ati “Mbwira, mbese ibi biguzi ni byo mwaguze isambu?” Aramusubiza ati “Yee, ni byo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Petero aramubaza ati “Ni iki gitumye muhuza inama yo kugerageza Umwuka w’Umwami Imana? Dore ibirenge by’abamaze guhamba umugabo wawe bigeze ku muryango, nawe barakujyana.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Muri ako kanya amugwa ku birenge umwuka urahera. Ba basore binjiye basanga amaze gupfa, baramujyana bamuhamba hamwe n’umugabo we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Itorero ryose n’ababyumvise bose bagira ubwoba bwinshi.
Intumwa zikora ibitangaza byinshi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Ibimenyetso n’ibitangaza byinshi byakorwaga mu bantu n’amaboko y’intumwa, kandi bose bateraniraga mu ibaraza rya Salomo n’umutima uhuye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Ariko nubwo abantu bose babahimbazaga cyane, ntihagiraga n’umwe muri bo watinyukaga kwifatanya na bo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Nyamara abizeye Umwami Yesu bakomezaga kubongerwaho, abantu benshi b’abagabo n’abagore,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
byatumaga bazana abarwayi mu nzira bakabashyira ku mariri no mu ngobyi, kugira ngo Petero nahanyura nibura igicucu cye kigere kuri bamwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Hateraniraga benshi bavuye no mu midugudu ihereranye n’i Yerusalemu, bazanye abababazwa n’abadayimoni bose bagakizwa.
Intumwa zishyirwa mu nzu y’imbohe, marayika azikuramo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Ibyo ni byo byatumye umutambyi mukuru ahagurukana n’abari kumwe na we bose, ari bo gice kitwa icy’Abasadukayo, buzura ishyari
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
bafata intumwa bazishyira mu nzu y’imbohe zose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
Maze nijoro marayika w’Umwami Imana akingura inzugi z’inzu y’imbohe, arabasohora arababwira ati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
“Nimugende muhagarare mu rusengero, mubwire abantu amagambo yose y’ubu bugingo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
Babyumvise batyo, binjira mu rusengero mu museke barigisha. Bakiriyo umutambyi mukuru ajyana n’abari bafatanije na we, bahamagara abanyarukiko n’abakuru bose b’Abisirayeli, maze batuma mu nzu y’imbohe kuzana intumwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
Ariko bagiye ntibazisanga mu nzu y’imbohe. Nuko baragaruka barababwira bati
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
“Inzu y’imbohe dusanze ikinze neza, n’abarinzi bahagaze inyuma y’inzugi, maze dukinguye ntitwagira umuntu dusangamo.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
Umutware w’urusengero n’abatambyi bakuru bumvise ayo magambo, bayoberwa iby’intumwa ibyo ari byo, bibaza uko bizamera.
Bongera gufata intumwa, bazihana
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
Ariko haza umuntu arababwira ati “Dore ba bantu mwashyize mu nzu y’imbohe bahagaze mu rusengero barigisha abantu.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter26.
Maze uwo mutware n’abasirikare baragenda babazana ku neza, kuko batinyaga rubanda ngo batabatera amabuye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter27.
Bamaze kubashyira imbere y’abanyarukiko,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter28.
umutambyi mukuru arababaza ati “Ntitwabihanangirije cyane kutigisha muri rya zina? None dore mwujuje i Yerusalemu ibyo mwigisha, murashaka kudushyiraho amaraso ya wa muntu!”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter29.
Petero n’izindi ntumwa barabasubiza bati “Ibikwiriye ni ukumvira Imana kuruta abantu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter30.
Imana ya sogokuruza yazuye Yesu, uwo mwishe mumubambye ku giti.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter31.
Imana yaramuzamuye imushyira iburyo bwayo ngo abe Ukomeye n’Umukiza, aheshe Abisirayeli kwihana no kubabarirwa ibyaha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter32.
Natwe turi abagabo bo guhamya ibyo hamwe n’Umwuka Wera, uwo Imana yahaye abayumvira.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter33.
Babyumvise bazabiranywa n’uburakari, bashaka kubica.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter34.
Ariko mu rukiko Umufarisayo witwaga Gamaliyeli, wari umwigishamategeko wubahwa n’abantu bose, arahaguruka ategeka ko baheza intumwa akanya gato.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter35.
Maze arababwira ati “Yemwe bagabo b’Abisirayeli, nimwitonde mumenye uko mugirira aba bantu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter36.
Muzi ko mu minsi yashize Teyuda yahagurutse avuga yuko ari umuntu ukomeye, nuko abantu nka magana ane baramukurikira. Bukeye aricwa, abamwumviraga bose baratatana bahinduka ubusa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter37.
Hanyuma ye mu minsi yo kwandikwa haduka Umunyagalilaya witwaga Yuda, agomesha abantu benshi baramukurikira, na we aricwa n’abamwumviraga bose baratatana.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter38.
Kandi none ndababwira nti ‘Muzibukire aba bantu mubarekure, kuko iyi nama n’ibyo bakora, nibiba bivuye ku bantu bizatsindwa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter39.
ariko nibiba bivuye ku Mana ntimuzabasha kubatsinda. Mwirinde mutazaboneka ko murwanya Imana.’ ”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter40.
Baramwumvira, nuko bahamagara intumwa barazikubita, bazibuza kwigisha mu izina rya Yesu maze barazirekura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter41.
Ziva imbere y’abanyarukiko zinejejwe n’uko zemerewe gukorwa n’isoni bazihora iryo zina.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter42.
Nuko ntizasiba kwigisha no kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo iminsi yose mu rusengero n’iwabo.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma ibyakozwe n intumwa igice cya: