Abakristo bararenganywa, baratatana |
   | 1. | Uhereye uwo munsi haduka akarengane gakomeye mu Itorero ry’i Yerusalemu, bose batatanira mu bihugu by’i Yudaya n’i Samariya, keretse intumwa. |
   | 2. | Abantu bubahaga Imana bahamba Sitefano, baramuborogera cyane. |
   | 3. | Ariko Sawuli we akomeza guca igikuba mu Itorero no kuryonona cyane, akinjira mu mazu yose agafata abagabo n’abagore, akabakurubana mu nzu y’imbohe. |
Filipo ajya i Samariya |
   | 4. | Nuko abatatanye bajya hose, bamamaza ijambo ry’Imana. |
   | 5. | Filipo aramanuka ajya mu mudugudu w’i Samariya, ababwiriza ibya Kristo. |
   | 6. | Ab’aho benshi baraterana, bumva ibyo Filipo avuga n’umutima uhuye bamwitayeho, bumvise kandi babonye ibimenyetso yakoraga. |
   | 7. | Kuko benshi muri bo bari bafite abadayimoni babavamo basakuza cyane, n’abari baremaye n’abacumbagira benshi barakizwa. |
   | 8. | Haba umunezero mwinshi muri uwo mudugudu. |
Ibya Simoni umukonikoni |
   | 9. | Hariho umuntu w’umukonikoni witwaga Simoni wabaga muri uwo mudugudu, agatangaza ubwoko bw’Abasamariya akiyita ukomeye. |
   | 10. | Baramwumvaga bamwitayeho bose, abakomeye n’aboroheje bati “Uyu muntu ni we Mbaraga y’Imana yitwa ikomeye.” |
   | 11. | Icyatumaga bamwitaho, ni uko uhereye kera yajyaga abatangarisha iby’ubukonikoni bwe. |
   | 12. | Ariko bamaze kwizera ubutumwa bwiza Filipo ababwira bw’ubwami bw’Imana n’ubw’izina rya Yesu Kristo, barabatizwa, abagabo n’abagore. |
   | 13. | Na Simoni ubwe aremera, kandi amaze kubatizwa agumya kubana na Filipo. Abonye uburyo akora ibimenyetso n’imirimo ikomeye arumirwa. |
   | 14. | Nuko intumwa zari i Yerusalemu zumvise yuko Abasamariya bemeye ijambo ry’Imana, zibatumaho Petero na Yohana, |
   | 15. | na bo basohoyeyo barabasabira ngo bahabwe Umwuka Wera, |
   | 16. | kuko hari hataragira n’umwe wo muri bo amanukira, ahubwo bari barabatijwe gusa mu izina ry’Umwami Yesu. |
   | 17. | Nuko babarambikaho ibiganza, bahabwa Umwuka Wera. |
   | 18. | Ariko Simoni abonye yuko abarambitsweho ibiganza by’intumwa bahabwa Umwuka Wera, azizanira ifeza |
   | 19. | arazibwira ati “Nanjye nimumpe ubwo bubasha ngo uwo nzarambikaho ibiganza ahabwe Umwuka Wera.” |
   | 20. | Petero aramubwira ati “Pfana ifeza yawe, kuko wagize ngo impano y’Imana iboneshwa ifeza. |
   | 21. | Nta mugabane haba n’urutabe ufite muri byo, kuko umutima wawe udatunganiye Imana. |
   | 22. | Nuko wihane ubwo bubi bwawe, usabe Umwami kugira ngo ahari niba bishoboka, ibyo wibwira mu mutima wawe ubibabarirwe. |
   | 23. | Ndakureba uri mu birura no mu ngoyi zo gukiranirwa.” |
   | 24. | Simoni aramusubiza ati “Munsabire Umwami, kugira ngo hatagira ikintu kimbaho mu byo muvuze.” |
   | 25. | Na bo bamaze guhamya no kubwira abantu ijambo ry’Umwami, basubira i Yerusalemu babwiriza ubutumwa bwiza mu birorero byinshi by’Abasamariya. |
Umunyetiyopiya w’inkone yizera Yesu |
   | 26. | Bukeye marayika w’Umwami Imana abwira Filipo ati “Haguruka ugane ikusi, ugere mu nzira imanuka iva i Yerusalemu ikajya i Gaza, ya yindi ica mu butayu.” |
   | 27. | Arahaguruka aragenda. Nuko haza Umunyetiyopiya w’inkone, umutware n’umunyabyuma w’ibintu byose bya Kandake, umugabekazi w’Abanyetiyopiya. Yari yaragiye i Yerusalemu gusenga. |
   | 28. | Yasubiragayo yicaye mu igare rye, asoma igitabo cy’umuhanuzi Yesaya. |
   | 29. | Umwuka abwira Filipo ati “Sanga ririya gare ujyane na ryo.” |
   | 30. | Filipo arirukanka yumva asoma igitabo cy’umuhanuzi Yesaya, aramubaza ati “Ibyo usoma ibyo urabyumva?” |
   | 31. | Undi ati “Nabibasha nte ntabonye ubinsobanurira?” Yinginga Filipo ngo yurire bicarane. |
   | 32. | Ibyo yasomaga mu byanditswe byari ibi ngo “Yajyanywe nk’intama bajyana mu ibagiro, Kandi nk’uko umwana w’intama ucecekera imbere y’uwukemura ubwoya, Ni ko atabumbuye akanwa ke. |
   | 33. | Ubwo yacishwaga bugufi, Urubanza rwari rumukwiriye barumukuyeho. Umuryango we uzamenyekana ute? Ko ubugingo bwe bukuwe mu isi?” |
   | 34. | Iyo nkone ibaza Filipo iti “Ndakwinginga mbwira, ayo magambo umuhanuzi yayavuze kuri nde? Yayivuzeho cyangwa yayavuze ku wundi?” |
   | 35. | Filipo aterura amagambo, ahera kuri ibyo byanditswe amubwira ubutumwa bwiza bwa Yesu. |
   | 36. | Bakigenda mu nzira bagera ku mazi, iyo nkone iramubaza iti “Dore amazi, ikimbuza kubatizwa ni iki?” |
   | 37. | Filipo arayisubiza ati “Niba wizeye mu mutima wawe wose birashoboka.” Na yo iti “Nizeye Yesu Kristo ko ari Umwana w’Imana.” |
   | 38. | Itegeka ko bahagarika igare, baramanukana bajya mu mazi bombi Filipo n’inkone, arayibatiza. |
   | 39. | Bavuye mu mazi Umwuka w’Imana ajyana Filipo inkone ntiyasubira kumubona, nuko ikomeza kugenda inezerewe. |
   | 40. | Ariko Filipo abonekera muri Azoto, agenda abwira abantu ubutumwa bwiza mu midugudu yose, kugeza aho yagereye i Kayisariya. |