Yesu abonekera Sawuli mu nzira ijya i Damasiko (Ibyak 22.1-16; 26.9-19) |
   | 1. | Ariko Sawuli akomeza gukangisha abigishwa b’Umwami ko bicwa, ajya ku mutambyi mukuru |
   | 2. | amusaba inzandiko zo guha ab’amasinagogi y’i Damasiko, kugira ngo nabona abantu b’Inzira ya Yesu, abagabo cyangwa abagore, ababohe abajyane i Yerusalemu. |
   | 3. | Akigenda yenda gusohora i Damasiko, umucyo uramutungura uvuye mu ijuru uramugota. |
   | 4. | Agwa hasi yumva ijwi rimubaza riti “Sawuli, Sawuli, undenganiriza iki?” |
   | 5. | Aramubaza ati “Uri nde, Mwami?” Na we ati “Ndi Yesu, uwo urenganya. |
   | 6. | Ariko haguruka ujye mu mudugudu, uzabwirwa ibyo ukwiriye gukora.” |
   | 7. | Abagabo bajyanye na we bahagarara badakoma, kuko bumvise iryo jwi batagize umuntu babona. |
   | 8. | Sawuli arabyuka arambuye amaso ntiyagira icyo areba, baramurandata bamujyana i Damasiko. |
   | 9. | Amarayo gatatu atareba, atarya kandi atanywa. |
Ananiya abatiza Sawuli |
   | 10. | I Damasiko hari umwigishwa witwaga Ananiya. Umwami Yesu aramubonekera aramuhamagara ati “Ananiya.” Na we ati “Karame, Mwami.” |
   | 11. | Umwami aramubwira ati “Haguruka ujye mu nzira yitwa Igororotse, ushakire mu nzu ya Yuda umuntu witwa Sawuli w’i Taruso, kuko ubu ngubu asenga. |
   | 12. | Kandi na we abonye mu iyerekwa umuntu witwa Ananiya yinjira, amurambikaho ibiganza kugira ngo ahumuke.” |
   | 13. | Ananiya aramusubiza ati “Mwami, uwo muntu numvise benshi bamuvuga, uko yagiriraga nabi abera bawe bari i Yerusalemu, |
   | 14. | kandi n’ino afite ubutware abuhawe n’abatambyi bakuru, bwo kuboha abambaza izina ryawe.” |
   | 15. | Umwami aramusubiza ati “Genda kuko uwo muntu ari igikoreshwa nitoranirije, ngo yogeze izina ryanjye imbere y’abanyamahanga n’abami n’Abisirayeli, |
   | 16. | nanjye nzamwereka ibyo azababazwa na we uburyo ari byinshi, bamuhora izina ryanjye.” |
   | 17. | Ananiya aragenda yinjira mu nzu, amurambikaho ibiganza aramubwira ati “Sawuli mwene Data, Umwami Yesu wakubonekereye mu nzira waturutsemo, arantumye ngo uhumuke wuzuzwe Umwuka Wera.” |
   | 18. | Uwo mwanya ibisa n’imboneranyi bimuva ku maso arahumuka, arahaguruka arabatizwa, |
   | 19. | amaze gufungura abona intege. Amarana iminsi n’abigishwa b’i Damasiko, |
   | 20. | aherako abwiriza mu masinagogi yuko Yesu ari Umwana w’Imana. |
   | 21. | Abamwumvise bose barumirwa bati “Uyu si we warimburiraga i Yerusalemu abambaza iryo zina? Kandi icyamuzanye n’ino si ukugira ngo ababohe, abashyire abatambyi bakuru?” |
   | 22. | Ariko Sawuli arushaho kugwiza imbaraga, atsinda Abayuda batuye i Damasiko arabamwaza, abahamiriza yuko Yesu ari we Kristo. |
   | 23. | Hashize iminsi myinshi Abayuda bajya inama yo kumwica, |
   | 24. | ariko Sawuli amenya inama yabo. Bubikirira ku marembo ku manywa na nijoro, kugira ngo bamwice. |
   | 25. | Abigishwa be ni ko kumujyana nijoro, bamucisha mu nkike z’amabuye, bamumanurira mu gitebo. |
   | 26. | Asohoye i Yerusalemu agerageza kwifatanya n’abigishwa, ariko bose baramutinya ntibemera ko ari umwigishwa. |
   | 27. | Maze Barinaba aramujyana amushyira intumwa, azisobanurira uko yabonye Umwami Yesu mu nzira, kandi uko yavuganye na we, n’uko yavuze ashize amanga mu izina rya Yesu i Damasiko. |
   | 28. | Abana na bo i Yerusalemu akajya abasura, abwiriza mu izina ry’Umwami ashize amanga, |
   | 29. | akaganira n’Abayuda ba kigiriki ajya impaka na bo, bigeza ubwo na bo bashaka kumwica. |
   | 30. | Ariko bene Data babimenye bamujyana i Kayisariya, bamwohereza i Taruso. |
Petero akiza Ayineya |
   | 31. | Nuko Itorero ryose ryari i Yudaya hose n’i Galilaya n’i Samariya rigira amahoro, rirakomezwa kandi rigenda ryubaha Umwami Yesu, rifashwa n’Umwuka Wera riragwira. |
   | 32. | Nuko Petero ajya hose kubasura, ajya no ku bera batuye i Luda, |
   | 33. | asangayo umugabo witwaga Ayineya wamaze imyaka munani atava ku buriri, kuko yari aremaye. |
   | 34. | Petero aramubwira ati “Ayineya, Yesu Kristo aragukijije, haguruka wisasire.” Uwo mwanya arahaguruka. |
   | 35. | Abatuye i Luda n’i Saroni bose bamubonye bahindukirira Umwami Yesu. |
Petero azura Tabita |
   | 36. | Kandi i Yopa hari umugore w’umwigishwa witwaga Tabita, risobanurwa ngo “Doruka”. Uwo mugore yagiraga imirimo myiza myinshi n’ubuntu bwinshi. |
   | 37. | Muri iyo minsi ararwara arapfa, bamaze kumwuhagira bamushyira mu cyumba cyo hejuru. |
   | 38. | Kandi kuko i Luda hari bugufi bw’i Yopa, abigishwa bumvise ko Petero ari yo ari, bamutumaho abantu babiri bamwinginga bati “Ngwino uze iwacu, ntutinde.” |
   | 39. | Petero arahaguruka, ajyana na bo. Asohoyeyo bamujyana muri icyo cyumba cyo hejuru, abapfakazi bose bahagarara iruhande rwe barira, berekana amakanzu n’imyenda Doruka yababoheye akiriho. |
   | 40. | Petero abaheza bose, arapfukama arasenga, ahindukirira intumbi ati “Tabita, haguruka.” Arambura amaso, abonye Petero arabyuka aricara. |
   | 41. | Petero amufata ukuboko aramuhagurutsa. Maze ahamagara abera n’abapfakazi, amubaha ari muzima. |
   | 42. | Bimenyekana i Yopa hose, benshi bizera Umwami. |
   | 43. | Nuko amara iminsi myinshi i Yopa, acumbitse kwa Simoni w’umuhazi. |