| 1. | Imigani ya Salomo mwene Dawidi, umwami w’Abisirayeli. |
| 2. | Ni iyo kumenyesha ubwenge n’ibibwirizwa,Ni iyo gusobanura amagambo y’ubuhanga. |
| 3. | Ni yo ihesha ubwenge bw’imigenzereze,No gukiranuka no gutunganya no kutabera. |
| 4. | Ni yo iha umuswa kujijuka,N’umusore ikamuha kumenya no kugira amakenga, |
| 5. | Kugira ngo umunyabwenge atege amatwi yunguke ubwenge, Kandi umuhanga agere ku migambi itunganye. |
| 6. | Amenye gusobanura imigani n’amarenga, Kandi n’amagambo n’ibisakuzo by’abanyabwenge. |
Ahugura kureka ingeso mbi |
| 7. | Kubaha Uwiteka ni ishingiro ryo kumenya, Ariko umupfapfa ahinyura ubwenge n’ibibwiriza. |
| 8. | Mwana wanjye, jya wumva icyo so akwigisha, Kandi we kureka icyo nyoko agutegeka. |
| 9. | Bizakubera imitamirizo y’imbabazi ku mutwe, N’imikufi mu ijosi. |
| 10. | Mwana wanjye, abanyabyaha nibakoshya ntukemere. |
| 11. | Nibavuga bati “Ngwino tujyane,Twubikirire kuvusha amaraso,Ducire ibico abatariho urubanza tubahore ubusa, |
| 12. | Tubamire bunguri ari bazima nk’uko imva imira abantu, Ndetse ari bataraga nk’abamanuka bajya muri rwa rwobo, |
| 13. | Tuzabona ibintu byiza byinshi, Kandi tuzuzuza amazu yacu iminyago, |
| 14. | Uzakubira hamwe natwe,Twese tuzagire uruhago rumwe.” |
| 15. | Mwana wanjye, ntukajyane na bo, Urinde ibirenge byawe kujya mu nzira yabo, |
| 16. | Kuko ibirenge byabo byirukira gukora ibibi, Kandi bihutira kuvusha amaraso. |
| 17. | Gutega umutego ikiguruka kiwureba, Ni ukurushywa n’ubusa. |
| 18. | Amaraso bubikira ni ayabo, Ubwabo bugingo ni bwo bacira ibico. |
| 19. | Uko ni ko inzira z’urarikira indamu wese zimeze,Iryo rari ryica bene ryo. |
Bwenge arahugura |
| 20. | Bwenge arangururira mu nzira, Yumvikanisha ijwi rye mu miharuro, |
| 21. | Aterera hejuru mu mahuriro yo mu marembo, Mu mudugudu ni ho yumvikanishirizamo amagambo ye ngo: |
| 22. | “Yemwe mwa baswa mwe, muzakunda ubuswa mugeze ryari? Namwe bakobanyi, muzageza ryari kwishimira ubukobanyi, N’abapfu mukanga kumenya ubwenge? |
| 23. | Nimuhindurwe n’imiburo yanjye, Dore nzabasukaho umwuka wanjye, Nzabamenyesha amagambo yanjye. |
| 24. | Narabahamagaye muraninira, Nabaramburiye ukuboko ntihagira ubyitaho. |
| 25. | Ahubwo mwahinyuye inama zanjye zose, No kubacyaha kwanjye ntimubyitaho. |
| 26. | Nuko nanjye rero nzabakina ku mubyimba mwagize ibyago, Nzabaseka icyo mwatinyaga kibagezeho. |
| 27. | Igihe muzatungurwa n’ubwoba nk’umugaru, Ibyago byanyu bikaza nka serwakira, Igihe umubabaro n’uburibwe bizabageraho. |
| 28. | “Ni bwo bazantakambira nkabihorera, Bazanshakana umwete ntibazambona. |
| 29. | Kuko banze kumenya, Kandi ntibahisemo kubaha Uwiteka. |
| 30. | Ntibemeye inama zanjye, Bahinyuye guhana kwanjye kose. |
| 31. | Ni cyo gituma bazarya ibiva mu ngeso zabo, Kandi bazahazwa n’imigambi yabo. |
| 32. | Ubuhemu bw’abaswa buzabicisha, Kandi kugubwa neza kw’abapfu kuzabarimbura. |
| 33. | Ariko unyumvira wese azaba amahoro, Adendeze kandi atikanga ikibi.” |