Imigani ya Salomo |
   | 1. | Imigani ya Salomo. Umwana w’umunyabwenge anezeza se, Ariko umwana upfapfana ababaza nyina. |
   | 2. | Ubutunzi bubi nta cyo bumara, Ariko gukiranuka kudukiza urupfu. |
   | 3. | Uwiteka ntazemera ko umukiranutsi yicwa n’inzara, Ariko ahakanira abanyabyaha ibyo bararikira. |
   | 4. | Ukoresha ukuboko kudeha azakena, Ariko ukuboko k’umunyamwete gutera ubukire. |
   | 5. | Usarura mu cyi ni umwana ufite ubwenge, Ariko uryamīra mu isarura ni umwana ukoza isoni. |
   | 6. | Amahirwe ari ku mutwe w’umukiranutsi, Ariko urugomo rutwikira akanwa k’abakiranirwa. |
   | 7. | Kwibuka umukiranutsi kuzana umugisha, Ariko izina ry’umunyabyaha ryo rizabora. |
   | 8. | Umunyabwenge mu mutima yemera amategeko, Ariko umupfu w’umunyamagambo azagwa. |
   | 9. | Ugenda atunganye aba agenda akomeye, Ariko uyobya inzira ze azamenyekana. |
   | 10. | Uwicanirana amaso atera umubabaro, Kandi umupfu w’umunyamagambo azagwa. |
   | 11. | Akanwa k’umukiranutsi ni isōko y’ubugingo, Ariko urugomo rupfuka umunwa w’abanyabyaha. |
   | 12. | Urwangano rubyutsa intonganya: Ariko urukundo rutwikira ibicumuro byose. |
   | 13. | Ku munwa w’ujijutse haboneka ubwenge, Ariko ibitugu by’udafite umutima bihanishwa inkoni. |
   | 14. | Abanyabwenge bikoranyiriza kumenya, Ariko akanwa k’umupfapfa ni akaga karimbura vuba. |
   | 15. | Ubutunzi bw’umukire bumubera umudugudu ukomeye, Ibitsemba abatindi ni ubukene bwabo. |
   | 16. | Umurimo w’umukiranutsi werekeye ku bugingo, Inyungu z’umunyabyaha zerekeye ku byaha. |
   | 17. | Uwitondera ibihugūzwa ari mu nzira y’ubugingo, Ariko uwanga gucyahwa arayoba. |
   | 18. | Uhisha urwango ni umunyamunwa uryarya, Kandi ubeshyera undi aba ari umupfu. |
   | 19. | Amagambo menshi ntaburamo ibicumuro, Uwirinda mu byo avuga ni umunyabwenge. |
   | 20. | Ururimi rw’umukiranutsi ni ifeza y’indobanure, Umutima w’inkozi y’ibibi ni uw’umumaro muke. |
   | 21. | Umunwa w’umukiranutsi ugaburira benshi, Ariko abapfapfa bapfa bazize kubura ubwenge. |
   | 22. | Umugisha Uwiteka atanga uzana ubukire, Kandi nta mubabaro yongeraho. |
   | 23. | Gukora ibibi umupfapfa abyita ibikino, Ariko umuhanga yishimira ubwenge. |
   | 24. | Icyo umunyabyaha atinya ni cyo kizamugeraho, Ariko icyo umukiranutsi yifuza azagihabwa. |
   | 25. | Nk’uko serwakira ihita ni ko umunyabyaha ahera, Ariko umukiranutsi ni urufatiro ruhoraho iteka. |
   | 26. | Nk’uko umushari wa vino usharirira akanwa, Kandi nk’uko umwotsi ubabaza amaso, Ni ko umunyabute amerera abamutuma. |
   | 27. | Kūbaha Uwiteka gutera kurama, Ariko imyaka y’umunyabyaha izatuba. |
   | 28. | Kwiringira k’umukiranutsi ni umunezero, Ariko icyo umunyabyaha yifuza kizahera. |
   | 29. | Uburyo bw’Uwiteka bubera abatunganye igihome, Ariko ku nkozi z’ibibi ni ukurimbuka. |
   | 30. | Ntabwo umukiranutsi azanyeganyezwa, Ariko abanyabyaha ntibazaba mu isi. |
   | 31. | Akanwa k’umukiranutsi kavamo ubwenge, Ariko ururimi rugoreka ruzacibwa. |
   | 32. | Umunwa w’umukiranutsi uzi ibishimwa, Ariko akanwa k’umunyabyaha kavuga iby’ubugoryi. |