Somera Bibiliya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp1.
Urugero rw’uburiganya ni ikizira ku Uwiteka, Ariko ibipimisho by’ukuri biramunezeza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp2.
Iyo ubwibone buje isoni ziherako zikaza, Ariko ubwenge bufitwe n’abicisha bugufi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp3.
Gutungana kw’abakiranutsi kuzabayobora, Ariko ubugoryi bw’abariganya buzabarimbura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp4.
Ubutunzi nta cyo bumara ku munsi w’uburakari, Ariko gukiranuka kudukiza urupfu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp5.
Gukiranuka k’umuntu uboneye kuzamutunganyiriza inzira, Ariko umunyabyaha azagushwa n’ibyaha bye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp6.
Gukiranuka kw’abatunganye kuzabarokora, Ariko abariganya bazategwa no kugira nabi kwabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp7.
Iyo umunyabyaha apfuye kwiringira kwe kuba gushize, Kandi ibyiringiro by’abakiranirwa biba bishiranye na bo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp8.
Umukiranutsi akizwa amakuba, Umunyabyaha agasubira mu kigwi cye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp9.
Utubaha Imana yicisha mugenzi we akanwa ke, Ariko umukiranutsi azikirisha ubwenge bwe. Iyo umukiranutsi amerewe neza umudugudu urishima,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp10.
Iyo umunyabyaha apfuye impundu ziravuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp11.
Umugisha w’abakiranutsi ushyira umudugudu hejuru, Ariko usenywa n’akanwa k’umunyabyaha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp12.
Ugaya umuturanyi we nta mutima agira, Ariko umuntu ujijutse we aricecekera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp13.
Ugenda azimura agaragaza ibihishwe, Ariko ufite umutima w’umurava ntamena ibanga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp14.
Aho abayobora b’ubwenge batari abantu baragwa, Ariko aho abajyanama bagwiriye haba amahoro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp15.
Uwishingira uwo atazi bizamubabaza, Ariko uwanga kwishingira aba amahoro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp16.
Umugore ugira ubuntu ahorana icyubahiro, Kandi abagabo b’abanyamaboko babona ubutunzi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp17.
Umunyambabazi agirira ubugingo bwe neza. Ariko umunyamwaga ababaza umubiri we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp18.
Umunyabyaha ahabwa ibihembo by’ibishukano, Ariko ubiba gukiranuka azabona ibihembo by’ukuri.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp19.
Ukomeye mu byo gukiranuka azahabwa ubugingo,Kandi ukurikirana ibibi aba yishakiye urupfu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp20.
Abafite umutima w’ubugoryi ni ikizira ku Uwiteka, Ariko anezezwa n’abagenda batunganye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp21.
Ni ukuri rwose umunyabyaha ntazabura guhanwa, Ariko urubyaro rw’umukiranutsi ruzakizwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp22.
Umugore w’uburanga bwiza utagira umutima, Ni nk’impeta y’izahabu ikwikirwa mu mazuru y’ingurube.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp23.
Ibyo umukiranutsi yifuza ni ibyiza bisa, Ariko ibigenewe umunyabyaha ni uburakari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp24.
Hari umuntu utanga akwiragiza, Nyamara akarushaho kunguka. Kandi hari uwimana birenza urugero, Ariko we bizamutera ubukene gusa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp25.
Umunyabuntu azabyibuha, Kandi uvomera abandi na we azavomerwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp26.
Uwimana amasaka azavumwa na rubanda, Ariko umugisha uzaba ku uyabagurira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp27.
Ugira umwete wo gushaka ibyiza aba yishakiye gukundwa, Ariko ushaka kugirira abandi inabi, izamugaruka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp28.
Uwishingikirije ku butunzi bwe azagwa, Ariko umukiranutsi azatoha nk’ikibabi kibisi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp29.
Utera imidugararo mu rugo rwe umurage we uzaba umuyaga, Kandi umupfapfa azahakwa n’ufite umutima w’ubwenge.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp30.
Imbuto z’umukiranutsi ni igiti cy’ubugingo, Kandi umunyabwenge agarura imitima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp31.
Dore abakiranutsi bazahanwa bakiri mu isi. Nkanswe abakiranirwa n’abanyabyaha.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma imigani igice cya: