   | 1. | Ukunda guhugurwa aba akunda ubwenge, Ariko uwanga guhanwa aba asa n’inka. |
   | 2. | Umuntu mwiza azabona ihirwe ku Uwiteka, Ariko azatsinda ugambirira ibibi. |
   | 3. | Nta muntu ukomezwa no gukora ibibi, Kandi umuzi w’umukiranutsi ntuzarandurwa. |
   | 4. | Umugore w’ingeso nziza abera umugabo we ikamba, Ariko ukoza isoni ni nk’ikimungu kiri mu magufwa ye. |
   | 5. | Ibyo umukiranutsi atekereza biratunganye, Ariko inama z’umunyabyaha ni uburiganya. |
   | 6. | Amagambo umunyabyaha avuga ni ayo kubikīra kuvusha abantu amaraso, Ariko akanwa k’utunganye kazabarokora. |
   | 7. | Abanyabyaha bazubikwa ntibazaba bakiriho, Ariko urugo rw’umukiranutsi ruzakomera. |
   | 8. | Umuntu azashimirwa uko ubwenge bwe buri, Ariko ufite umutima ugoramye azagawa. |
   | 9. | Umuntu woroheje ariko afite akagaragu, Aruta umwirasi utagira ikimutunga. |
   | 10. | Umukiranutsi yita ku matungo ye, Ariko imbabazi z’umunyabyaha ni umwaga. |
   | 11. | Uhinga umurima we asanzuye azabona ibyokurya bimuhagije, Ariko ukurikirana ibitagira umumaro ntabwo agira umutima. |
   | 12. | Umunyabyaha yifuza gutungwa n’iminyago y’ababi, Ariko imizi y’umukiranutsi ituma yera imbuto. |
   | 13. | Ururimi rucumura rubera umuntu mubi umutego, Ariko umukiranutsi azakira amakuba. |
   | 14. | Imbuto z’ibituruka mu kanwa k’umuntu ni zo zimuhesha ibyiza, Kandi umuntu ahabwa ibihwanye n’imirimo y’amaboko ye. |
   | 15. | Imirimo y’umupfu ihora imutunganira, Ariko umunyabwenge yemera kugirwa inama. |
   | 16. | Uburakari bw’umupfapfa bugaragara vuba, Ariko umunyamakenga yirengagiza ibitutsi. |
   | 17. | Uvuga iby’ukuri yerekana gukiranuka, Ariko umugabo w’indarikwa avuga ibinyoma. |
   | 18. | Habaho uwihutira kuvuga amagambo yicana nk’inkota, Ariko ururimi rw’umunyabwenge rurakiza. |
   | 19. | Ikivuzwe cy’ukuri kiraramba, Ariko iby’ururimi rubeshya bishira vuba. |
   | 20. | Uburiganya buba mu mitima y’abajya inama y’ibibi, Ariko abajya inama y’amahoro ibyabo ni umunezero. |
   | 21. | Nta cyago kizaba ku mukiranutsi, Ariko abanyabyaha bazuzurwamo n’ibibi. |
   | 22. | Ururimi rubeshya ni ikizira ku Uwiteka, ahubwo anezezwa n’abakora iby’ukuri. |
   | 23. | Umunyamakenga abumbatira ubwenge bwe, Ariko umutima w’abapfapfa wamamaza ubupfu bwabo. |
   | 24. | Ukuboko k’umunyamwete kuzatwara, Ariko ukuboko k’umunyabute kuzakoreshwa uburetwa. |
   | 25. | Amaganya yo mu mutima atera umuntu akiyumviro, Ariko ijambo ryiza risusurutsa uwo umutima. |
   | 26. | Umukiranutsi ayobora umuturanyi we, Ariko inzira y’abanyabyaha irabayobya. |
   | 27. | Umunyabute ntahigura umuhigo we, Ariko umwete w’umuntu umugirira akamaro kanini. |
   | 28. | Mu nzira yo gukiranuka hari ubugingo, No mu mayira yako nta rupfu rubamo. |