   | 1. | Umugore w’umutima wese yubaka urugo, Ariko umupfu we ubwe ararusenya. |
   | 2. | Ugenda atunganye yubaha Uwiteka, Ariko ugoreka inzira ze aba amusuzuguye. |
   | 3. | Akarimi k’umupfu w’umwibone gasemera umusaya, Ariko ururimi rw’abanyabwenge rurabakiza. |
   | 4. | Urugo rutarimo inka rubamo isuku, Ariko intege z’inka zihinga zitera kunguka. |
   | 5. | Umuhamya w’ukuri ntabeshya, Ariko umugabo w’indarikwa arabeshya. |
   | 6. | Umukobanyi ashaka ubwenge ntabubone, Ariko kumenya kubangukira umunyabwenge. |
   | 7. | Nusanga umupfapfa, Nta jambo ry’ubwenge uzamwumvana. |
   | 8. | Ubwenge bw’umunyamakenga ni ukumenya inzira ye, Ariko ubupfu bw’abapfapfa ni ukuriganya. |
   | 9. | Abapfapfa bahinyura igitambo cy’ibyaha, Ariko mu bakiranutsi ho hariho gushimwa n’Imana. |
   | 10. | Umutima wiyiziho uwawo mubabaro, Kandi umunezero wawo nta mushyitsi wawujyamo. |
   | 11. | Urugo rw’umunyabyaha ruzasenywa, Ariko ihema ry’umukiranutsi rizakomera. |
   | 12. | Hariho inzira itunganiye umuntu, Ariko iherezo ryayo ni inzira z’urupfu. |
   | 13. | Naho aseka mu mutima we harimo agahinda, Kandi amaherezo y’ibitwenge ni ugushavura. |
   | 14. | Usubira inyuma mu mutima azahazwa n’ibyo akurikiye, Ariko umuntu mwiza azahazwa n’ibimuturukamo. |
   | 15. | Umuswa yemera ikivuzwe cyose, Ariko umunyamakenga yitegereza aho anyura. |
   | 16. | Umunyabwenge atinya ibibi ndetse akabihunga, Ariko umupfapfa agenda ari icyigenge, Akagira umutima udatinya. |
   | 17. | Uwihutira kurakara azakora iby’ubupfu, Kandi uw’imigambi mibi baramwanga. |
   | 18. | Abaswa baragwa ubupfu, Ariko ikamba ry’abanyamakenga ni ubuhanga. |
   | 19. | Umubi yikubita hasi imbere y’umwiza, N’abanyabyaha bapfukama mu marembo y’abakiranutsi. |
   | 20. | Umukene arangwa ndetse n’abaturanyi be bakamubonerana, Ariko umukire agira incuti nyinshi. |
   | 21. | Ugaya umuturanyi we aba akora icyaha, Ariko ugirira umukene imbabazi aba ahiriwe. |
   | 22. | Mbese abagambirira ibibi ntibaba bayobye? Ariko abagambirira ibyiza bazabona imbabazi n’umurava. |
   | 23. | Umurimo wose utera inyungu, Ariko amazimwe y’ururimi atera ubukene agatubya. |
   | 24. | Ikamba ry’abanyabwenge ni ubutunzi bwabo, Ariko ubupfu bw’abapfapfa ni ubupfu gusa. |
   | 25. | Umuhamya w’ukuri akiza ubugingo bw’abantu, Ariko uvuga ibinyoma arashukana. |
   | 26. | Uwubaha Uwiteka afite ibyiringiro bikomeye, Kandi abana be bazabona ubuhungiro. |
   | 27. | Kūbaha Uwiteka ni isōko y’ubugingo, Bigatuma abantu batandukana n’imitego y’urupfu. |
   | 28. | Igihesha umwami icyubahiro ni uko aba afite abantu benshi cyane, Ariko iyo ababuze aba arimbutse. |
   | 29. | Utihutira kurakara aba afite ubwenge bwinshi, Ariko uwihutira kurakara akuza ubupfu. |
   | 30. | Umutima utuje ni wo bugingo bw’umubiri, Ariko ishyari ni nk’ikimungu kiri mu magufwa. |
   | 31. | Urenganya umukene aba atuka Iyamuremye, Ariko ubabariye umutindi aba ayubashye. |
   | 32. | Umunyabyaha anyitswa n’ibibi bye akora, Ariko umukiranutsi afite ubuhungiro ndetse no mu rupfu rwe. |
   | 33. | Ubwenge buba mu mutima w’ujijutse, Ariko ibiri mu mutima w’umupfapfa biramenyekana. |
   | 34. | Gukiranuka gushyira ubwoko hejuru, Ariko ibyaha bikoza isoni amoko yose. |
   | 35. | Ineza y’umwami ayigirira umugaragu ukorana ubwenge, Ariko umujinya we awugirira ukora ibiteye isoni. |