   | 1. | Gusubizanya ineza guhosha uburakari, Ariko ijambo ribabaza ribyutsa umujinya. |
   | 2. | Ururimi rw’abanyabwenge rugaragaza ubuhanga uko bikwiriye, Ariko akanwa k’abapfapfa gasesagura ubupfu. |
   | 3. | Amaso y’Uwiteka aba hose, Yitegereza ababi n’abeza. |
   | 4. | Ururimi rukiza ni igiti cy’ubugingo, Ariko urugoreka rukomeretsa umutima. |
   | 5. | Umupfapfa ahinyura igihano se amuhana, Ariko uwemera gucyahwa ni we ugira amakenga. |
   | 6. | Mu nzu y’umukiranutsi harimo ubutunzi bwinshi, Ariko indamu y’umunyabyaha ibamo ibyago. |
   | 7. | Ururimi rw’umunyabwenge rwamamaza ubuhanga, Ariko umutima w’umupfapfa si ko ukora. |
   | 8. | Igitambo cy’umunyabyaha ni ikizira ku Uwiteka, Ariko gusenga k’umukiranutsi kuramunezeza. |
   | 9. | Inzira y’umunyabyaha ni ikizira ku Uwiteka, Ariko akunda ukurikira gukiranuka. |
   | 10. | Umuntu wiyobagiza ahanishwa igihano kibabaza, Kandi uwanga gucyahwa azapfa. |
   | 11. | Ikuzimu no Kurimbuka biri imbere y’Uwiteka, Nkanswe ibiri mu mitima y’abantu. |
   | 12. | Umukobanyi ntakunda gucyahwa, Kandi ntagenderera abanyabwenge. |
   | 13. | Umutima unezerewe ukesha mu maso, Ariko umutima ubabaye utera ubwihebe. |
   | 14. | Umutima w’ujijutse ushaka ubwenge, Ariko akanwa k’abapfapfa gatungwa n’ubupfu. |
   | 15. | Iminsi y’umunyamubabaro yose ni mibi, Ariko ufite umutima unezerewe ahora mu birori. |
   | 16. | Uduke turimo kūbaha Uwiteka, Turuta ubutunzi bwinshi burimo impagarara. |
   | 17. | Kugaburirwa imboga mu rukundo, Biruta ikimasa gishishe kigaburwa mu rwango. |
   | 18. | Umunyamujinya abyutsa intonganya, Ariko utihutira kurakara arazihosha. |
   | 19. | Inzira y’umunyabute imeze nk’uruzitiro rurimo amahwa, Ariko inzira y’umukiranutsi ni nyabagendwa. |
   | 20. | Umwana ufite ubwenge anezeza se, Ariko umupfapfa asuzugura nyina. |
   | 21. | Ubupfapfa bunezeza ubuze ubwenge, Ariko umuntu witonda yibonereza inzira itunganye. |
   | 22. | Aho inama itari imigambi ipfa ubusa, Ariko aho abajyanama benshi bari irakomezwa. |
   | 23. | Umuntu yishimira ibyo asubiza abandi, Ariko ijambo rivuzwe mu gihe gitunganye ko ari ryo ryiza! |
   | 24. | Ku munyabwenge inzira y’ubugingo irazamuka, Kugira ngo ave ikuzimu mu bapfuye. |
   | 25. | Uwiteka azasenya urugo rw’umwibone, Ariko azakomeza urubibi rw’umupfakazi. |
   | 26. | Imigambi mibi ni ikizira ku Uwiteka, Ariko amagambo anezeza aramutunganira. |
   | 27. | Urarikira indamu ateza urugo rwe imidugararo, Ariko uwanga impongano azarama. |
   | 28. | Umutima w’umukiranutsi utekereza icyo ari busubize, Ariko akanwa k’umunyabyaha gasesagura ibigambo. |
   | 29. | Uwiteka aba kure y’inkozi z’ibibi, Ariko yumva gusaba k’umukiranutsi. |
   | 30. | Amaso akeye anezeza umutima, Kandi inkuru nziza zikomeza intege. |
   | 31. | Utegera ugutwi igihano kiyobora mu bugingo, Azaba mu banyabwenge. |
   | 32. | Uwanga guhanwa ntiyita ku bugingo bwe, Ariko uwemera gucyahwa yunguka ubwenge. |
   | 33. | Kūbaha Uwiteka ni ko kwigisha ubwenge, Kandi kwicisha bugufi kubanziriza icyubahiro. |