   | 1. | Inama umuntu yigira mu mutima we ni we nyirayo, Ariko igisubizo cy’ururimi rwe kiva ku Uwiteka. |
   | 2. | Imigenzereze y’umuntu yose itunganira amaso ye, Ariko Uwiteka ni we ugera imitima. |
   | 3. | Imirimo yawe yose uyiharire Uwiteka, Ni ho imigambi yawe izakomezwa. |
   | 4. | Ikintu cyose Uwiteka yagitegekeye iherezo ryacyo, Ndetse umunyabyaha yamutegekeye umunsi w’amakuba. |
   | 5. | Umuntu wese w’ubwibone bwo mu mutima ni ikizira ku Uwiteka, Ni ukuri rwose ntazabura guhanwa. |
   | 6. | Imbabazi n’ukuri ni byo bitwikīra gukiranirwa, Kandi kūbaha Uwiteka ni ko gutuma abantu bareka ibibi. |
   | 7. | Iyo imigenzereze y’umuntu inezeza Uwiteka, Atuma n’abanzi be buzura na we. |
   | 8. | Uduke turimo gukiranuka, Turuta inyungu nyinshi irimo gukiranirwa. |
   | 9. | Umutima w’umuntu utekereza urugendo rwe, Ariko Uwiteka ni we uyobora intambwe ze. |
   | 10. | Amateka ameze nk’ay’Imana aba ku rurimi rw’umwami, Ntabwo ijambo rye rigoreka imanza. |
   | 11. | Iminzani n’ibyuma bipimishwa bitunganye ni iby’Uwiteka, Ibipimishwa byo mu mufuka byose ni umurimo we. |
   | 12. | Ni ikizira ku bami gukora ibibi, Kuko ingoma ikomezwa no gukiranuka. |
   | 13. | Ururimi rukiranuka ni rwo runezeza abami, Kandi bagakunda uvuga ibitunganye. |
   | 14. | Uburakari bw’umwami ni intumwa y’urupfu, Ariko umunyabwenge arabuhosha. |
   | 15. | Iyo mu maso h’umwami hakeye bitera ubugingo, Kandi urukundo rwe rusa n’igicu kimanura imvura y’umuhindo. |
   | 16. | Kubona ubwenge ni byiza cyane kuruta kubona izahabu, Ni ukuri umuntu yahitamo ubuhanga kuburutisha ifeza nziza. |
   | 17. | Inzira nyabagendwa y’abakiranutsi ni ukureka ibibi, Uwirinda mu migenzereze ye aba arinda ubugingo bwe. |
   | 18. | Kwibona kubanziriza kurimbuka, Kandi umutima wirarira ubanziriza kugwa. |
   | 19. | Ni byiza kugira umutima woroshye ugafatanya n’aboroheje, Kuruta kugabana iminyago n’abibone. |
   | 20. | Uwitondera Ijambo azabona ibyiza, Kandi uwisunga Uwiteka aba ahirwa. |
   | 21. | Ufite umutima w’ubwenge azitwa umunyamakenga, Kandi ururimi ruryoshya amagambo rwungura kwiga. |
   | 22. | Ubwenge bubera nyirabwo isōko y’ubugingo, Ariko ikibabaza abapfapfa ni ubupfu bwabo. |
   | 23. | Umutima w’umunyabwenge wigisha ururimi rwe, Kandi umwungura ubwenge mu byo avuga. |
   | 24. | Amagambo anezeza ni nk’ubuki, Aryohera ubugingo bw’umuntu agakomeza ingingo ze. |
   | 25. | Hariho inzira umuntu yibwira ko ari nziza, Ariko iherezo ryayo ni inzira z’urupfu. |
   | 26. | Inda y’umukozi ni yo imutera gukora, Kandi akanwa ke na ko karamwaka. |
   | 27. | Imburakamaro igambirira ibibi, Kandi ururimi rwayo rwotsa nk’umuriro. |
   | 28. | Umuntu ugoreka ukuri aba abiba intonganya, Kandi uneguranira mu byongorerano atandukanya incuti z’amagara. |
   | 29. | Umunyarugomo yoshya umuturanyi we, Kandi akamunyuza mu nzira idatunganye. |
   | 30. | Uwica ijisho aba atekereza iby’ubugoryi, Agahekenya amenyo agira ngo asohoze ibibi. |
   | 31. | Uruyenzi rw’imvi ni ikamba ry’icyubahiro, Bibonekeshwa no kujya mu nzira yo gukiranuka. |
   | 32. | Utihutira kurakara aruta intwari, Kandi utegeka umutima we aruta utsinda umudugudu. |
   | 33. | Abantu batera inzuzi, Ariko uko bigenda kose bitegekwa n’Uwiteka. |