   | 1. | Utwokurya dukakaye turimo amahoro, Turuta urugo rwuzuye ibyokurya, Ariko rufite intonganya. |
   | 2. | Umugaragu witonda azarera mwene shebuja ukora ibiteye isoni, Kandi azaragwa hamwe na bo. |
   | 3. | Uruganda rutunganya ifeza n’itanura ritunganya izahabu, Ariko Uwiteka ni we ugerageza imitima. |
   | 4. | Inkozi y’ibibi yumvira imvugo y’ibigoryi, Umunyabinyoma ategera amatwi ururimi rw’inkubaganyi. |
   | 5. | Ushinyagurira umukene aba atuka Iyamuremye, Uwishimira ibyago by’abandi ntazabura guhanwa. |
   | 6. | Abuzukuru ni ikamba ry’abasaza, Kandi ba se babera abana babo icyubahiro. |
   | 7. | Imvugo itunganye ntiyizihira umupfapfa, Ariko cyane ururimi rubeshya ntirukwiriye imfura. |
   | 8. | Uhabwa impongano yibwira ko afite ikintu cy’igiciro cyinshi, Aho ayerekewe hose abona ko imugiriye akamaro. |
   | 9. | Uhishīra igicumuro aba ashaka urukundo, Ariko uhozaho urutoto atandukanya incuti z’amagara. |
   | 10. | Gucyahwa kugera umunyabwenge ku mutima, Kuruta guhanisha umupfapfa inkoni ijana. |
   | 11. | Umuntu mubi ashaka ubugome gusa, Ni byo bizamuzanira intumwa y’inkazi. |
   | 12. | Guhura n’idubu ryibwe ibyana byaryo, Biruta guhura n’umupfu ku bupfu bwe. |
   | 13. | Uwitura ibyiza ibibi, Ntabwo ibibi bizava mu rugo rwe. |
   | 14. | Itangira ry’intonganya ni nk’ugomoroye amazi, Nuko reka impaka zitarabyara intonganya. |
   | 15. | Uha urubanza ababi kandi utsindisha abakiranutsi, Bombi ni ikizira ku Uwiteka. |
   | 16. | Impiya ziri mu ntoki z’umupfapfa zimaze iki? Zamugurira ubwenge kandi nta mutima agira? |
   | 17. | Incuti zikundana ibihe byose, Kandi umuvandimwe avukira gukūra abandi mu makuba. |
   | 18. | Umuntu ubuze ubwenge arahirira ubwishingire, Akishingira undi imbere y’umuturanyi we. |
   | 19. | Ukunda intonganya aba akunze n’ibicumuro, Ushaka gusumbisha abandi urugo aba yishakiye kurimbuka. |
   | 20. | Ufite umutima unanirana nta byiza abona, Kandi uw’ururimi rugoreka azagwa mu makuba. |
   | 21. | Ubyaye umupfapfa aba yiteye agahinda, Kandi se w’umupfapfa nta munezero agira. |
   | 22. | Umutima unezerewe ni umuti mwiza, Ariko umutima ubabaye umutera konda. |
   | 23. | Umunyabyaha yakirira impongano zihishwe mu kwaha, Kugira ngo agoreke inzira z’imanza. |
   | 24. | Ubwenge buba hafi imbere y’ujijutse, Ariko umupfapfa ajya kubushakira ku mpera y’isi. |
   | 25. | Umwana upfapfana atera se agahinda, Kandi akabera nyina ikirumbo. |
   | 26. | Si byiza guca umukiranutsi igihano, Cyangwa gukubitira imfura gutunganya kwazo. |
   | 27. | Uwifata mu magambo ni umunyabwenge, Kandi ufite umutima witonze ni umuntu ujijutse. |
   | 28. | Ndetse n’umupfapfa iyo acecetse bagira ngo ni umunyabwenge, Kandi iyo abumbuye umunwa bamwita umunyamakenga. |