| 1. | Uwitandukanya n’abandi aba ashaka ibyo ararikiye, Akanga ubwenge bwose butunganye afite ubukana. |
| 2. | Umupfapfa ntanezezwa no kujijuka, Ahubwo anezezwa no kugaragaza ibiri mu mutima we. |
| 3. | Iyo hatungutse inkozi z’ibibi haba haje umugayo, Kandi ubushizi bw’isoni buzana n’igitutsi. |
| 4. | Amagambo yo mu kanwa k’umunyabwenge ni nk’amazi maremare, Kandi isōko y’ubwenge ni nk’akagezi gasūma. |
| 5. | Si byiza kwita ku cyubahiro cy’umunyabyaha mu rubanza, Kandi si byiza kwirengagiza urubanza rw’umukiranutsi. |
| 6. | Amagambo y’umupfapfa azana intonganya, Kandi ururimi rwe rusemera agasaya. |
| 7. | Akanwa k’umupfapfa ni ko kazamurimbura, Kandi ikigusha umutima we mu mutego ni ururimi rwe. |
| 8. | Amagambo y’inzimuzi aryohera amatwi, Aba nk’uturyohera umuntu asamuye tujya mu nda ye. |
| 9. | Ugira ubute ku murimo we, Aba ameze nk’umuvandimwe w’umurimbuzi. |
| 10. | Izina ry’Uwiteka ni umunara ukomeye, Umukiranutsi awuhungiramo, agakomera. |
| 11. | Ubutunzi bw’umukire ni umudugudu we ukomeye, Kandi ibyo yibwira bimugota nk’inkike ndende zihomye. |
| 12. | Kwishyira hejuru k’umutima kubanziriza kurimbuka, Kandi kwicisha bugufi kubanziriza guhabwa icyubahiro. |
| 13. | Usubiza bakimubwira, Bigaragaza ubupfu bwe n’ubushizi bw’isoni. |
| 14. | Umutima wihanganye ukomeza umuntu mu ndwara ye, Ariko umutima wihebye ni nde wawihanganira? |
| 15. | Umutima w’umunyamakenga uronka kumenya, Kandi ugutwi k’umunyabwenge ni cyo gushaka. |
| 16. | Amaturo y’umuntu amuhesha inzira, Akamugeza imbere y’abakomeye. |
| 17. | Mu rubanza ubanje kuvuga asa n’ukiranuka, Ariko uwo yaregaga iyo aje aramuhinyuza cyane. |
| 18. | Ubufindo bumara impaka, Kandi bukiranura abakomeye. |
| 19. | Umuntu ubabajwe n’uwo bava inda imwe, Kumugorora biraruhije biruta guhindūra umurwa ukomeye, Kandi intonganya zabo zimeze nk’ibyuma byugariye ibihome. |
| 20. | Ururimi rwiza ni rwo ruhaza inda y’umuntu, Kandi amagambo meza yunguka ni yo amuhesha guhaga. |
| 21. | Ururimi ni rwo rwica kandi ni rwo rukiza, Abarukunda bazatungwa n’icyo ruzana. |
| 22. | Ubonye umugore mwiza aba abonye ikintu cyiza, Akaba agize umugisha ahawe n’Uwiteka. |
| 23. | Umukene avuga yihonga, Ariko umukire asubizanya umwaga. |
| 24. | Incuti nyinshi zisenya urugo, Ariko haba incuti iramba ku muntu, Imurutira umuvandimwe. |