Somera Bibiliya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Umukene ugenda atunganye, Aruta ufite ururimi rugoreka kandi ari umupfapfa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Kubaho udafite ubwenge si byiza, Umuntu wihutira ibyo atazi ayoba inzira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Ubupfapfa bw’umuntu bumuyobya inzira ye, Kandi umutima we winubira Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Ubutunzi bugwiza incuti, Ariko umukene we atandukana na mugenzi we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Umugabo w’indarikwa ntazabura guhanwa, Kandi uvuga ibinyoma ntazabikira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Benshi bavuga amagambo ashyeshya imbere y’umunyabuntu, Kandi umuntu wese akunda utanga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Abavandimwe b’umukene bose baramwanga, Incuti ze zikarushaho kumwirengagiza, Iyo abaganirije baramuninira bakigendera.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Uwishakira ubwenge aba akunda ubugingo bwe, Ukomeza kwitonda azabona ibyiza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Umugabo w’indarikwa ntazabura guhanwa, Kandi uvuga ibinyoma azapfa abizize.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Umupfapfa ntakwiriye ibinezeza, N’umugaragu ntakwiriye gutegeka ibikomangoma.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Amakenga umuntu afite amubuza kwihutira kurakara, Kandi bimuha icyubahiro kwirengagiza inabi yagiriwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Uburakari bw’umwami bumera nk’ubw’intare itontoma, Ariko ineza ye ni nk’ikime gitonze ku bwatsi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Umwana upfapfana abera se ikirumbo, Kandi intonganya z’umugore ni nk’ibitonyanga bidatuza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Urugo n’amatungo umuntu abiragwa n’ababyeyi be, Ariko umugore witonda amuhabwa n’Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Ubute butera gusinzira ubuticura, Kandi uwinaniwe arananuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Ukomeza amategeko aba arinda ubugingo bwe, Ariko utita ku nzira ze azapfa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Ubabariye umukene aba agurije Uwiteka, Na we azamwishyurira ineza ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Hana umwana wawe ubwo ukimwiringiye, Ariko ntumuhanire kumwica.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
Umunyamujinya mwinshi azabihanirwa, Kandi naho wabimukiza uzongera wihete.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
Emera inama kandi wumve icyo wigishijwe, Kugira ngo mu maherezo yawe uzabe uzi ubwenge.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
Mu mutima w’umuntu habamo imigambi myinshi, Ariko inama y’Uwiteka ni yo ihoraho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
Ineza y’umuntu ni yo imutera gukundwa, Kandi umukene aruta umunyabinyoma.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
Kūbaha Uwiteka bitera ubugingo, Umwubashye azahora ahaze, Ntazagerwaho n’ibibi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
Inyanda ishyira ukuboko ku mbehe, Ariko ntiyitamike.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
Kubita umukobanyi kandi abaswa baziga kwitonda, Bwiriza ujijutse na we azamenya ubwenge.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter26.
Usesagura ibya se agasendesha nyina, Ni umwana ukoza isoni akaba n’igitutsi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter27.
Mwana wanjye, reka gupfa kumva ibyo ubwirizwa, Ngo wiyobagize amagambo y’ubwenge.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter28.
Umuhamya utagira umumaro agayisha imanza zitabera, Kandi akanwa k’umunyabyaha karyohera ibibi kakabimira.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter29.
Ibihano biringanirijwe abakobanyi, Kandi inkoni zitegekewe ibitugu by’abapfapfa.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma imigani igice cya: