Akavuro k’ubwenge |
   | 1. | Mwana wanjye, niwemera amagambo yanjye,Ugakomeza amategeko yanjye, |
   | 2. | Bituma utegera ubwenge amatwi,Umutima wawe ukawuhugurira kujijuka, |
   | 3. | Niba uririra ubwenge bwo guhitamo, Kandi ijwi ryawe ukarangurura urihamagaza kujijuka, |
   | 4. | Ukabushaka nk’ifeza, Ubugenzura nk’ugenzura ubutunzi buhishwe, |
   | 5. | Ni bwo uzamenya kubaha Uwiteka icyo ari cyo, Ukabona kumenya Imana. |
   | 6. | Uwiteka ni we utanga ubwenge, Mu kanwa ke havamo kumenya no kujijuka. |
   | 7. | Abikira abakiranutsi agakiza, Abagendana umurava ababera ingabo, |
   | 8. | Kugira ngo arinde amayira y’imanza zitabera, Kandi atunganye inzira z’abera be. |
   | 9. | Ni bwo uzamenya gukiranuka n’imanza zitabera, No gutungana ndetse n’inzira zose zitunganye. |
   | 10. | Nuko ubwenge buzinjira mu mutima wawe, Kandi kumenya kuzanezeza ubugingo bwawe. |
   | 11. | Amakenga azakubera umurinzi, Kujijuka kuzagukiza, |
   | 12. | Kugira ngo bigukure mu nzira y’ibibi, No mu bantu bavuga iby’ubugoryi. |
   | 13. | Ni bo bareka inzira zitunganye, Bakagendera mu nzira z’umwijima. |
   | 14. | Banezezwa no gukora ibibi, Kandi bakishimira ubugoryi bw’abanyabyaha. |
   | 15. | Bagendera mu nzira zigoramye, Bakaba ibigande mu migenzereze yabo. |
   | 16. | Nuko uzakizwa umugore w’inzaduka, Ndetse uw’inzaduka ushyeshyengesha amagambo ye, |
   | 17. | Wari wahukanye n’uwamurongoye mu bukumi bwe, Akirengagiza isezerano ry’Imana ye, |
   | 18. | Kuko inzu ye yerekeye urupfu, Kandi inzira ze zigana ikuzimu. |
   | 19. | Mu bamugenderera nta n’umwe ugaruka, Kandi ntabwo basubira mu nzira z’ubugingo. |
   | 20. | Byose ubimenye neza, Kugira ngo ubone kugendera mu nzira z’abantu bitonda, No gukomeza imigenzereze y’abakiranutsi. |
   | 21. | Abakiranutsi bazatura mu isi, Kandi intungane zizahaguma. |
   | 22. | Ariko inkozi z’ibibi zizacibwa mu isi, Kandi abariganya bazayirandurwamo. |