Somera Bibiliya kuri Telefone
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Umutima w’umwami uri mu kuboko k’Uwiteka, Awuganisha aho ashatse hose nk’uyobora amazi mu migende yayo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Inzira y’umuntu yose imutunganiye ubwe, Ariko Uwiteka ni we ugerageza imitima.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Gukiranuka n’imanza zitabera, Birutira Uwiteka ibitambo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Kurebana igitsure n’umutima w’ubwibone, Ni byo rumuri rw’abanyabyaha, Byose ni icyaha.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Ibyo umunyamwete atekereza bizana ubukire, Ariko ubwira bwinshi bwiriza ubusa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Ubutunzi bushakishwa ururimi rubeshya buyoka nk’umwuka, Ababushaka baba bashaka urupfu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Urugomo rw’abanyabyaha ruzabahitana, Kuko banga gukora ibitunganye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Inzira y’uremerewe n’ibyaha iragoramanga cyane, Ariko imirimo y’uboneye ihora itunganye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Kuba mu gakinga k’urusenge, Biruta kubana n’umugore w’ingare mu nzu y’inyumba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Umutima w’umunyabyaha wifuza ibyaha, Umuturanyi we ntabwo yabona ineza imuturukaho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Iyo umukobanyi ahanwe injiji yumviraho, Kandi umunyabwenge iyo yigishijwe ahabwa kumenya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Umukiranutsi yitegereza inzu y’abanyabyaha, Uko bubikwa bakarimbuka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Uwica amatwi ngo atumva gutaka k’umukene, Na we azataka kandi ntazumvwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Ituro ritanzwe rwihishwa rihosha uburakari, N’impongano zihishwe mu kwaha zoroshya umujinya ukaze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Umukiranutsi anezezwa no gukora ibitunganye, Ariko ku nkozi z’ibibi bizazibera icyishi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Umuntu ujarajara akava mu nzira y’ubwenge, Azaba mu iteraniro ry’abapfuye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Ukunda kuba inkorabishungo azaba umukene, Ukunda vino n’amavuta ya elayo ntabwo azaba umutunzi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Umunyabyaha azaba incungu y’umukiranutsi, N’umugambanyi azagwa mu kigwi cy’intungane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
Kwibera ku gasozi kadatuwe, Kuruta kubana n’umugore w’umwaga utera intonganya.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
Mu rugo rw’umunyabwenge hari ubutunzi bw’igiciro cyinshi n’amavuta ya elayo, Ariko umupfapfa we abipfusha ubusa akabimaraho.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
Ukurikiza gukiranuka n’imbabazi, Ni we uzabona ubugingo no gukiranuka n’icyubahiro.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
Umunyabwenge yurira inkike z’umudugudu w’intwari, Kandi acogoza ibyiringiro byabakomezaga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
Utabumbuye akanwa ke agafata ururimi rwe, Ni we urinda ubugingo bwe amakuba.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
Umwibone w’umunyakizizi yitwa umunyagasuzuguro, Akorana ubwirasi bwibona.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
Umunyabute yicwa no kwifuza, Kuko yanga gukoresha amaboko ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter26.
Hariho uhorana uburūra umunsi ukira, Ariko umukiranutsi aratanga ntiyimane.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter27.
Igitambo cy’umunyabyaha ni ikizira, Nkanswe noneho iyo agitanganye umutima mubi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter28.
Umugabo uhamya ibinyoma azarimburwa, Ariko umuntu wumva neza nta wuzamubuza kuvuga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter29.
Umunyabyaha ntagira imbebya ku maso ye, Ariko umuntu w’intungane atunganya inzira ze.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter30.
Nta bwenge cyangwa ubuhanga cyangwa inama, Byabasha kurwanya Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter31.
Ifarashi irindirijwe umunsi w’urugamba, Ariko kunesha kuva ku Uwiteka.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma imigani igice cya: