   | 1. | Kuvugwa neza biruta ubutunzi bwinshi, No gukundwa kuruta ifeza n’izahabu. |
   | 2. | Umutunzi n’umukene bahurira hamwe, Uwiteka ni we wabaremye bose. |
   | 3. | Umunyamakenga iyo abonye ibibi bije arabyikinga, Ariko umuswa arakomeza akabijyamo akababazwa na byo. |
   | 4. | Uwicisha bugufi, akūbaha Uwiteka, Ingororano ye ni ubukire n’icyubahiro n’ubugingo. |
   | 5. | Amahwa n’imitego biri mu nzira y’ikigoryi, Urinda ubugingo bwe azanyura kure yabyo. |
   | 6. | Menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo, Azarinda asaza atarayivamo. |
   | 7. | Umukire ategeka umukene, Kandi uguza aba ari nk’umugaragu w’umugurije. |
   | 8. | Ubiba gukiranirwa azasarura ishyano,Inkoni y’uburakari bwe izavunika. |
   | 9. | Urebana ibambe azahirwa, Kuko agaburira umukene ibyokurya bye. |
   | 10. | Irukana umukobanyi kandi intonganya zizajyana na we, Ndetse imivurungano no gukozwa isoni bizashira. |
   | 11. | Ukunda kugira umutima uboneye, Akagira imbabazi mu byo avuga, Umwami azaba incuti ye. |
   | 12. | Amaso y’Uwiteka arinda ufite ubwenge, Ariko atsembaho iby’abagambanyi. |
   | 13. | Umunyabute arahwaganya ati “Hanze hari intare, nasohoka yanyicira mu nzira.” |
   | 14. | Akanwa k’abagore b’inzaduka ni imva ndende, Uwo Uwiteka azinutswe azayigwamo. |
   | 15. | Ubupfapfa buhambiriwe ku mutima w’umwana, Ariko inkoni ihana izabumucaho. |
   | 16. | Uwishakira ubutunzi akarenganya abakene, Kandi uhongera abakire, Bombi bazakena nta kabuza. |
Inama umunyabwenge atanga |
   | 17. | Tega ugutwi wumve amagambo y’umunyabwenge, Kandi umutima wawe ushishikarire kumenya ubwenge bwanjye, |
   | 18. | Kuko ari byiza nubikomeza mu mutima wawe, Bigahora mu kanwa kawe. |
   | 19. | Nabikumenyesheje uyu munsi wowe ubwawe, Kugira ngo ibyiringiro byawe bibe ku Uwiteka. |
   | 20. | Mbese sinakwandikiye ibyiza by’inama n’ibyo kumenya, |
   | 21. | Kugira ngo nkwemeze amagambo y’ukuri, Usubiraneyo ayo magambo ku bagutumye? |
   | 22. | Ntukanyage umukene kuko ari umukene, Kandi ntukarenganye indushyi mu manza, |
   | 23. | Kuko Uwiteka azababuranira, Kandi ababarenganya azabanyaga ubugingo bwabo. |
   | 24. | Ntugacudike n’umunyamujinya, Kandi ntukagendane n’umunyaburakari, |
   | 25. | Kugira ngo utiga ingeso ze, Zikabera ubugingo bwawe umutego. |
   | 26. | Ntukabe mu bīshingirisha gukorana mu biganza, Cyangwa abīshingira abanyamyenda. |
   | 27. | Niba udafite ibyo kumwishyurira, Washaka ko agutwara uburiri waryamagaho? |
   | 28. | Ntugashingure imbago za kera, Izo ba sogokuruza bashinze. |
   | 29. | Hari umuntu w’umunyamwete mu byo akora ubonye? Bene uwo azaba imbere ku mwami, Ntazakorera abagufi. |