   | 1. | Igihe wicajwe no gusangira n’umutware,Ushyire umutima kuri uwo uri imbere yawe. |
   | 2. | Niba uzi yuko uri umunyandanini,Wifatira icyuma ku muhogo wawe. |
   | 3. | Ntiwishinge ibyokurya bye biryoshye,Kuko bishukana. |
   | 4. | Ntukarushywe no gushaka ubutunzi,Ihebere bwa bwenge bwawe. |
   | 5. | Mbese wahanga amaso ku bitariho?Kuko ubutunzi butabura kwitera amababa,Bukaguruka nk’uko igisiga kirenga mu bushwi. |
   | 6. | Ntukarye ibyokurya by’ufite ijisho ribi,Kandi ntukifuze ibyokurya bye biryoshye, |
   | 7. | Kuko uko atekereza ku mutima ari ko ari.Yenda arakubwira ati “Ngwino ngufungurire”,Ariko umutima we ntabwo uba uhuje nawe. |
   | 8. | Intore wamize uzayiruka,Kandi uzaba wapfushije ubusa amagambo yawe wamushimishije. |
   | 9. | Ntukagire icyo uvuga umupfapfa akumva,Kuko azahinyura ubwenge bw’amagambo yawe. |
   | 10. | Ntugashingure imbago zerekana imbibi za kera,Kandi ntukarengēre mu mirima y’impfubyi, |
   | 11. | Kuko Umurengezi wabo akomeye,Azakuburanya ababuranira. |
   | 12. | Hugurira umutima wawe kwigishwa,N’amatwi yawe ku magambo yo kumenya. |
   | 13. | Ntukange guhana umwana,Kuko numukubita umunyafu atazapfa. |
   | 14. | Uzamukubita umunyafu,Maze uzakiza ubugingo bwe kujya ikuzimu. |
   | 15. | Mwana wanjye, umutima wawe nugira ubwenge,Uwanjye na wo uzanezerwa. |
   | 16. | Ni ukuri umutima wanjye uzanezerwa,Nuvuga ibitunganye. |
   | 17. | Ntugakundire umutima wawe kwifuza iby’abanyabyaha,Ahubwo uhore wubaha Uwiteka burinde bwira. |
   | 18. | Kuko hariho ingororano koko,Kandi ibyiringiro byawe ntibizakurwaho. |
   | 19. | Tega amatwi mwana wawe, ugire ubwenge,Kandi uyobore umutima wawe mu nzira nziza. |
   | 20. | Ntukabe mu iteraniro ry’abanywi b’inzoga,No mu ry’abanyandanini bagira amerwe y’inyama. |
   | 21. | Kuko umusinzi n’umunyandanini bazakena,Kandi umunyabitotsi bizamwambika ubushwambagara. |
   | 22. | Umvira so wakubyaye,Kandi ntugahinyure nyoko ageze mu za bukuru. |
   | 23. | Gura ukuri ntuguranure,Gura ubwenge no kwigishwa n’ubuhanga. |
   | 24. | Se w’umukiranutsi azishima cyane,Kandi ubyara umwana ufite ubwenge azamwishimira, |
   | 25. | So na nyoko bishime,Kandi utere nyoko wakubyaye kuvuza impundu. |
   | 26. | Mwana wanjye, mpa umutima wawe,Kandi amaso yawe yishimire inzira zanjye. |
   | 27. | Kuko umugore wa maraya ari uruhavu rurerure,Kandi umugore w’inzaduka ari urwobo rufunganye. |
   | 28. | Ni ukuri aca igico nk’umwambuzi,Kandi atuma hagwira abagambanyi mu bantu. |
   | 29. | Ni nde ubonye ishyano?Ni nde utaka?Ni nde ufite intonganya?Ni nde wiganyira?Ni nde ufite inguma zitagira impamvu?Ni nde utukuza amaso? |
   | 30. | Ni abarara inkera,N’abagenda bavumba inturire. |
   | 31. | Ntukarebe vino uko itukura,Igihe ibirira mu gikombe,Ikamanuka neza. |
   | 32. | Amaherezo iryana nk’inzoka,Igatema nk’impiri. |
   | 33. | Amaso yawe ukayahanga ku by’inzaduka,Kandi umutima wawe ukavuga ibigoramye. |
   | 34. | Ni ukuri ukazengerezwa nk’uryamye mu nyanja hagati,Cyangwa nk’umuntu uryamye hejuru y’umuringoti wo mu nkuge. |
   | 35. | Ukavuga uti “Bankubise nyamara nta cyo mbaye,Bampondaguye kandi sinumvise, Ndakanguka ryari ngo nongere njye kuvumba?” |