| 1. | Ntukagirire abantu babi ishyari,Kandi ntukifuze kubana na bo, |
| 2. | Kuko imitima yabo itekereza kurenganya,Kandi ururimi rwabo ruvuga ibyo kugira nabi. |
| 3. | Ubwenge ni bwo bwubaka urugo,Kandi rukomezwa no kujijuka. |
| 4. | Kumenya ni ko kuzuza amazu yo muri rwo,Mo ibintu byose by’igiciro cyinshi n’iby’igikundiro. |
| 5. | Umunyabwenge arakomeye,Kandi ujijutse yunguka imbaraga. |
| 6. | Uzajye gusembura intambara ufite inama z’ubwenge,Aho abajyanama benshi bari haba amahoro. |
| 7. | Ubwenge burenga umupfapfa ntabushyikire,Iyo ari mu iteraniro ntabumbura umunwa. |
| 8. | Ugambirira gukora ibibi,Bamwita umugira nabi. |
| 9. | Imigambi y’ubupfapfa ni yo cyaha,Kandi umukobanyi ni umuziro mu bantu. |
| 10. | Nugamburura mu makuba,Gukomera kwawe kuba kubaye ubusa. |
| 11. | Abajyanirwa gupfa ubarokore,Kandi abarindiriye kwicwa ntubazibukire. |
| 12. | Nuvuga uti “Dore ntabwo twabimenye”,Ntuzi ko Igera imitima ari yo ibizi?Irinda ubugingo bwawe ni yo ibimenya, Mbese ntizagororera umuntu wese ibihwanye n’imirimo yakoze? |
| 13. | Mwana wanjye, jya urya ubuki kuko buryoha,Kandi ingabo zabwo ziryohera akanwa kawe. |
| 14. | Ni ko kumenya ubwenge bizamerera ubugingo bwawe,Nububona ni bwo n’ingororano zizaboneka,Kandi ibyiringiro byawe ntibizaba iby’ubusa. |
| 15. | Wa munyabyaha we, ntugace igico ku rugo rw’umukiranutsi,Ntugasahure ubuturo bwe, |
| 16. | Kuko umukiranutsi naho yagwa karindwi yakongera akabyuka,Ariko abanyabyaha bazagushwa n’amakuba. |
| 17. | Ntukishime umwanzi wawe aguye,Kandi ntukagire umutima unezezwa n’uko atsembwe, |
| 18. | Kugira ngo Uwiteka atabireba akababazwa na byo,Akirengagiza uburakari yamurakariye. |
| 19. | Ntugahagarikwe umutima n’inkozi z’ibibi,Ntukifuze iby’abanyabyaha, |
| 20. | Kuko nta ngororano y’umuntu mubi,Urumuri rw’ukiranirwa ruzazima. |
| 21. | Mwana wanjye, wubahe Uwiteka n’umwami,Kandi ntukishyire mu by’abajya irya n’ino, |
| 22. | Kuko amakuba yabo azabatungura.Ni nde wamenya kurimbuka kwabo bose? |
Iyindi migani y’abanyabwenge |
| 23. | Ibi na byo ni imigani y’abanyabwenge:Kuba intinyamaso mu rubanza si byiza, |
| 24. | Ukiza umunyabyaha ati “Ufite urubanza”,Azavumwa n’igihugu kandi amahanga azamwanga urunuka. |
| 25. | Ariko abamucyaha bazagubwa neza,Kandi umugisha mwiza uzabazaho. |
| 26. | Ushubije ibitunganye,Aba asomye ku munwa. |
| 27. | Banza witegure ibyo ku gasozi,Uringanize imirima yawe,Hanyuma uzabone kūbaka inzu. |
| 28. | Ntugashinje umuturanyi wawe nta mpamvu,Kandi ntugashukanishe ururimi rwawe. |
| 29. | Ntukavuge uti “Ibyo yankoreye nzabimwitura,Mwiture ibihwanye n’imirimo yakoze.” |
| 30. | Nanyuze ku murima w’umunyabute,No ku ruzabibu rw’umuntu ubuze ubwenge. |
| 31. | Nasanze hose ari amahwa,Hose ifurwe yarahazimagije,Kandi uruzitiro rwaho rw’amabuye rwarasenyutse. |
| 32. | Nuko ndebye mbyitegereza neza,Mbibonye mbikuramo gusobanukirwa. |
| 33. | Uti “Henga nsinzire gato, Nihweture kanzinya,Kandi nipfunyapfunye nsinzire.” |
| 34. | Uko ni ko ubukene buzagufata nk’umwambuzi,N’ubutindi bukagutera nk’ingabo. |