Iyindi migani ya Salomo |
   | 1. | Iyi na yo ni imigani ya Salomo yimuwe, yandikwa n’abagaragu ba Hezekiya umwami w’u Buyuda. |
   | 2. | Icyubahisha Imana ni uko ikinga ibintu,Ariko abami bo bubahishwa no kubigenzura. |
   | 3. | Uko ijuru riri hejuru cyane n’isi igera ikuzimu,Ni ko n’imitima y’abami itamenyekana. |
   | 4. | Kura inkamba mu ifeza,Maze hazavamo icyuma gihabwa umusennyi. |
   | 5. | Kura abagome imbere y’umwami,Maze ingoma ye izakomezwa no gukiranuka. |
   | 6. | Ntukibonabone imbere y’umwami,Kandi ntugahagarare mu mwanya w’abakomeye. |
   | 7. | Kuko ibyiza ari uko wahamagarwa ngo “Ngwino witabe”,Biruta ko wasubizwayo imbere y’umwami murebana. |
   | 8. | Ntukihutire kuburanya mugenzi wawe,Yagutsinda wakorwa n’isoni,Hanyuma ukabura uko ugira. |
   | 9. | Ahubwo mwikiranure muri ukwanyu,Kandi ntukabitarange, |
   | 10. | Kugira ngo ubyumva atazakugaya,Kandi umugayo wawe ukazaguhamaho. |
   | 11. | Ijambo ryizihiye rivuzwe mu gihe gikwiriye,Ni nk’amatunda y’izahabu ku mbehe y’ifeza. |
   | 12. | Gucyaha k’umunyabwenge gutunganira ubyumva,Nk’impeta y’izahabu cyangwa imitamirizo y’izahabu nziza. |
   | 13. | Uko imbeho ya shelegi imera mu gihe cy’isarura,Ni ko intumwa idatenguha imerera abayitumye,Kuko inyura umutima wa ba shebuja. |
   | 14. | Nk’uko imvura irimo umuyaga ikuba igapfa,Ni ko uwo muntu amera wishimiriza ibyo azatanga kandi abeshya. |
   | 15. | Kwitonda ukarindīra byemeza umutware,Kandi ururimi rworoheje ruvuna igufwa. |
   | 16. | Mbese ubonye ubuki?Uryeho ubuguhagije,Nturenze urugero kugira ngo utaburuka. |
   | 17. | Ntugahoze ikirenge cyawe mu nzu y’umuturanyi,Kugira ngo ataguhararuka akakwanga. |
   | 18. | Umuntu ushinja umuturanyi we ibinyoma,Ni nk’imangu n’inkota n’umwambi utyaye. |
   | 19. | Kwizera umuhemu mu gihe cy’amakuba,Ni nk’iryinyo ricitse n’ikirenge gitanye. |
   | 20. | Udabagirira umuntu ubabaye mu mutima,Ameze nk’uwiyambika ubusa mu mbeho,Cyangwa nk’umushari wa vino usutswe ku munyu. |
   | 21. | Umwanzi wawe nasonza umugaburire,Nagira inyota umuhe amazi yo kunywa, |
   | 22. | Kuko uzaba urunze amakara yaka ku mutwe we,Kandi Uwiteka azakugororera. |
   | 23. | Umuyaga uva ikasikazi uzana imvura,Ni ko n’ururimi ruzimura rutera kwiraburirwa mu maso. |
   | 24. | Kuba mu gakinga k’urusenge,Biruta kubana n’umugore w’ingare mu nzu y’inyumba. |
   | 25. | Nk’uko amazi afutse amerera umutima waka,Ni ko n’inkuru nziza zimera zivuye mu gihugu cya kure. |
   | 26. | Umukiranutsi wiyoroshya imbere y’abanyabyaha,Ameze nk’iriba ritobamye n’isōko yandujwe. |
   | 27. | Si byiza kurya ubuki bwinshi,Kandi icyubahiro abantu bishakira si cyo cyubahiro nyakuri. |
   | 28. | Umuntu utitangīra mu mutima,Ameze nk’umudugudu usenyutse utagira inkike. |