   | 1. | Nk’uko urubura rwo mu cyi rudakwiriye,Haba n’imvura yo mu isarura,Ni ko kūbaha umupfapfa bidakwiriye. |
   | 2. | Nk’uko igishwi kijarajara,N’intashya uko iguruka,Ni ko n’umuvumo w’ubusa utagira uwo ufataho. |
   | 3. | Ikibōko gikwiriye ifarashi,Icyuma mu kanwa gikwiriye indogobe,N’inkoni na yo ikwiriye ibitugu by’abapfapfa. |
   | 4. | Ntusubize umupfapfa ibihwanye n’ubupfapfa bwe,Kugira ngo udasa na we. |
   | 5. | Subiza umupfapfa ibikwiriye ubupfapfa bwe,Ye kwirata ko ari umunyabwenge. |
   | 6. | Utuma umupfapfa,Aba yivunnye amaguru akaba yihaye gupfirwa. |
   | 7. | Nk’uko amaguru y’ikimuga agenda ajegajega,Ni ko umugani umera mu kanwa k’umupfapfa. |
   | 8. | Guha umupfapfa icyubahiro,Ni nko kujugunya isaho y’utubuyenge tw’igiciro kinini ku kirundo cy’amabuye. |
   | 9. | Nk’uko ihwa rihanda mu kiganza cy’umusinzi,Ni ko umugani uciwe n’abapfapfa uvugwa. |
   | 10. | Ugurira umupfapfa cyangwa umuhisi, Ameze nk’umurashi ukomeretsa abantu bose. |
   | 11. | Nk’uko imbwa isubira ku birutsi byayo, Ni ko umupfapfa asubira ku bupfapfa bwe. |
   | 12. | Mbese wabonye umuntu wiyogeza ko ari umunyabwenge?Wapfa kwemera umupfapfa kumurutisha uwo. |
   | 13. | Umunyabute arahwaganya ati“Mu nzira hari intare,Ni ukuri iri mu nzira nyabagendwa.” |
   | 14. | Nk’uko urugi ruhindukira ku mapata yarwo,Ni ko umunyabute agaragurika ku buriri bwe. |
   | 15. | Umunyabute akora ku mbehe,Akananirwa kwitamika. |
   | 16. | Umunyabute yibwira ko ari umunyabwenge,Kurusha abantu barindwi basubizanya impamvu. |
   | 17. | Umugenzi urakazwa n’intonganya zitamwerekeyeho,Ameze nk’ufashe imbwa amatwi. |
   | 18. | Nk’uko umusazi arasa imyambi iriho amafumba bikazana urupfu, |
   | 19. | Ni ko umuntu ameze ushukisha umuturanyi we amashyengo,Ati “Nagukinishaga.” |
   | 20. | Iyo inkwi zibuze umuriro urashira,Aho inzimuzi zitari intonganya zirashira. |
   | 21. | Nk’uko amakara acwekēra bakongeraho andi,Cyangwa inkwi zishyirwa ku muriro,Ni ko ukunda intonganya acana impaka. |
   | 22. | Amagambo y’inzimuzi yongorerana aryohera amatwi,Kandi akuzura umutima. |
   | 23. | Ururimi ruvuga urukundo ruvanze n’umutima mubi,Ni nk’ikibindi gihomeshejwe inkamba z’ifeza. |
   | 24. | Uwangana ahorana amagambo ashukana,Ariko mu mutima we abitsemo uburyarya. |
   | 25. | Nagira imvugo nziza ntukamwizere,Kuko mu mutima we harimo ibizira birindwi. |
   | 26. | Naho urwango rwe yaruhisha ku buryarya,Ububi bwe buzagaragarira imbere y’iteraniro. |
   | 27. | Ucukura urwobo azarugwamo,Kandi uhirika ibuye rizamubirindukana. |
   | 28. | Ururimi rubeshya rwanga abo rwakomerekeje,Kandi akanwa gashyeshya kararimbura. |