| 1. | Umunyabyaha ahunga ari nta wumwirukanye,Ariko umukiranutsi ashira ubwoba nk’intare. |
| 2. | Igihugu kigira abami benshi kigira amagomerane,Ariko umuntu w’umuhanga uzi ubwenge agitera kugubwa neza. |
| 3. | Umukene urenganya indushyi,Ameze nk’imvura y’umugaru ikukumuye imyaka. |
| 4. | Abanga amategeko bashima abanyabyaha,Ariko abakomeza amategeko barabarwanya. |
| 5. | Inkozi z’ibibi ntizimenya imanza zitabera,Ariko abashaka Uwiteka bamenya byose. |
| 6. | Umukene ugenda ari inyangamugayo,Aruta icyigenge naho cyaba ari igikire. |
| 7. | Uwitondera amategeko ni umwana uzi ubwenge,Ariko uwiyuzuza n’ibisambo akoza se isoni. |
| 8. | Ugwirisha ubukungu bwe indamu n’inyungu mbi,Aba abishakiye ubabarira abakene. |
| 9. | Uwiziba amatwi ngo atumva amategeko,Gusenga kwe na ko ni ikizira. |
| 10. | Ushuka umukiranutsi ngo amuyobereze mu nzira mbi,Azagwa mu rwobo yicukuriye,Ariko umukiranutsi utunganye azazungura ibyiza. |
| 11. | Umukire yiyita umunyabwenge,Ariko umukene ujijutse aramugenzura akamuhinyura. |
| 12. | Abakiranutsi iyo baguwe neza habaho icyubahiro cyinshi,Ariko iyo abanyabyaha bagiye ejuru abantu barihisha. |
| 13. | Uhisha ibicumuro bye ntazagubwa neza,Ariko ubyatura akabireka azababarirwa. |
| 14. | Hahirwa umuntu uhorana kūbaha,Ariko uwinangira umutima azagwa mu byago. |
| 15. | Umutware mubi utwara ubwoko bukennye,Ameze nk’intare itontoma n’idubu rihiga. |
| 16. | Umwami utagira ubwenge akunda kurenganya cyane,Ariko uwanga indamu mbi ni we uzarama. |
| 17. | Umuntu uremerewe n’amaraso y’uwo yishe,Azahunga abe icyohe he kugira umutangira. |
| 18. | Ugenda atunganye azakizwa,Ariko ugoreka inzira ze azagwa bimutunguye. |
| 19. | Uhinga imirima ye azahaga ibyokurya,Ariko ukurikiza inkorabusa azahaga ubutindi. |
| 20. | Umunyamurava agwiza imigisha myinshi,Ariko uwihutira kuba umukire ntazabura guhanwa. |
| 21. | Kurobanura ku butoni si byiza,Kandi si byiza ko umuntu acumuzwa n’akamanyu k’umutsima. |
| 22. | Umuntu w’ishyari ashakana ubukungu ubwira,Kandi ntamenye yuko ubukene buzamugeraho. |
| 23. | Ucyaha umuntu hanyuma azashimwa,Kuruta ufite ururimi rushyeshya. |
| 24. | Uwiba se cyangwa nyina maze akavuga ati “Si icyaha”,Uwo ni mugenzi w’umurimbuzi. |
| 25. | Ufite umutima w’ubusambo abyutsa intonganya, Ariko uwiringira Uwiteka azahaga bimubyibushye. |
| 26. | Uwiringira umutima we ubwawo ni umupfapfa,Ariko ugendera mu bwenge azakizwa. |
| 27. | Uha abakene ntazakena, Ariko ubirengagiza azahaga imivumo myinshi. |
| 28. | Iyo abanyabyaha babyutse abantu barihisha,Ariko iyo barimbutse abakiranutsi baragwira. |