   | 1. | Ucyahwa kenshi agashinga ijosi,Azavunagurika atunguwe nta kizamukiza. |
   | 2. | Iyo abakiranutsi bagwiriye abantu barishima,Ariko iyo hategeka umunyabyaha abantu bacura imiborogo. |
   | 3. | Ukunda ubwenge anezeza se, Ariko ubana n’abamaraya yiyaya ibintu bye. |
   | 4. | Umwami akomeresha igihugu imanza zitabera,Ariko uhongesha aragitsinda. |
   | 5. | Umuntu ushyeshya umuturanyi we, Aba asa nk’uteze amaguru ye ikigoyi. |
   | 6. | Mu gicumuro cy’umunyabyaha harimo umutego ategewemo, Ariko umukiranutsi arishima akavuza impundu. |
   | 7. | Umukiranutsi azi urubanza rw’abakene, Ariko umunyabyaha nta bwenge afite bwo kurumenya. |
   | 8. | Abakobanyi bakongeza umudugudu imivurungano, Ariko abanyabwenge bahosha uburakari. |
   | 9. | Umunyabwenge iyo agiye impaka n’umupfapfa, Naho yarakara cyangwa agaseka ntabwo zakoroha. |
   | 10. | Abakunda kwicana banga intungane, Kandi n’umukiranutsi bashaka uko bamwica. |
   | 11. | Umupfapfa agaragaza uburakari bwe bwose, Ariko umunyabwenge arifata akabucubya. |
   | 12. | Iyo umutware yumviye amazimwe, Abagaragu be bose baba abanyabyaha. |
   | 13. | Umukene n’urenganya amahuriro yabo ni amwe, Uwiteka ahwejesha amaso ya bombi. |
   | 14. | Umwami ucira abakene imanza zitabera, Ingoma ye izakomera iteka ryose. |
   | 15. | Umunyafu no gucyaha byigisha ubwenge, Ariko umwana bandaritse akoza nyina isoni. |
   | 16. | Iyo abanyabyaha bagwiriye, Ibicumuro na byo biragwira, Ariko abakiranutsi bazabitegereza bahenebera. |
   | 17. | Hana umwana wawe azakuruhura, Ndetse azanezeza umutima wawe. |
   | 18. | Aho guhishurirwa kutari abantu bigira ibyigenge, Ariko ukomeza amategeko aba ahirwa. |
   | 19. | Ikiretwa ntigihanishwa amagambo, N’iyo kiyumvise ntikiyitaho. |
   | 20. | Mbese wabonye umuntu uhuta amagambo? Bakwemera umupfapfa kumurutisha uwo. |
   | 21. | Umugaragu warezwe neza uhereye mu bwana bwe,Hanyuma azabera shebuja umwana. |
   | 22. | Umunyamujinya abyutsa intonganya, Kandi umuntu w’inkazi agwiza ibicumuro. |
   | 23. | Ubwibone bw’umuntu buzamucisha bugufi, Ariko uwicisha bugufi mu mutima azabona icyubahiro. |
   | 24. | Uwiyuzuza n’umujura aba yiyanga, Yumva uko arahizwa akanga kubivuga. |
   | 25. | Gutinya abantu kugusha mu mutego,Ariko uwiringira Uwiteka azaba amahoro. |
   | 26. | Benshi bashaka gutona ku mutware,Ariko Uwiteka ni we ucira abantu imanza. |
   | 27. | Ukiranirwa azirana n’abakiranutsi, Kandi ugenda ari intungane azirana n’abanyabyaha. |