Imigani ya Aguri |
| 1. | Amagambo ya Aguri mwene Yake y’ubuhanuzi. Uwo mugabo abwira Itiyeli ndetse Itiyeli na Ukali ati |
| 2. | “Ni ukuri ndi umuntu umeze nk’inka kurusha abandi bose, Simfite kujijuka nk’umuntu, |
| 3. | Kandi sinize ubwenge, Simenya n’Uwera uwo ari we. |
| 4. | Ni nde wazamutse mu ijuru kandi akamanuka?Ni nde wateranyirije umuyaga mu bipfunsi bye?Ni nde wapfunyitse amazi mu mwambaro we?Ni nde washinze impera zose z’isi?Izina rye ni nde,kandi izina ry’umwana we ni nde niba uyazi? |
| 5. | “Ijambo ry’Imana ryose rirageragezwa,Ni yo ngabo ikingira abayihungiyeho. |
| 6. | Ntukagire icyo wongēra ku magambo yayo,Kugira ngo itagucyaha ugasanga uri umunyabinyoma. |
| 7. | “Nagusabye ibintu bibiri, Ntubinyime umwanya nkiriho. |
| 8. | Nkuraho ibitagira umumaro n’ibinyoma bimbe kure, Ntumpe ubukene cyangwa ubukire, Ahubwo ungaburire ibyokurya binkwiriye, |
| 9. | Kugira ngo ndahaga nkaguhakana nti ‘Uwiteka ni iki?’ Cyangwa nkaba umukene nkiba, Nkagayisha izina ry’Imana yanjye. |
| 10. | “Ntukabeshyere umugaragu kuri shebuja, Kugira ngo atakuvuma ugatsindwa n’urubanza. |
| 11. | “Hariho umuryango w’abantu bavuma ba se, Kandi ntibahe ba nyina umugisha. |
| 12. | Hariho umuryango w’abantu biyita intungane, Kandi batuhagiweho imyanda yabo. |
| 13. | Hariho umuryango w’abantu, Bariya bagira amaso y’ubwibone, Ijisho barikura mu gihene. |
| 14. | Hariho umuryango w’abantu bafite amenyo ameze nk’inkota n’ibijigo bimeze nk’ibyuma, Byo gutsemba abakene mu isi n’indushyi ngo bazikure mu bantu. |
| 15. | “Umusundwe ufite abakobwa babiri bataka bati ‘Mpa, mpa!’ Hariho ibintu bitatu bitagira igihe bihaga, Ndetse ni bine bitavuga biti ‘Birahagije’: |
| 16. | Imva, inda itabyara, isi idahaga amazi, N’umuriro utavuga ngo ‘Mpaze inkwi.’ |
| 17. | “Ijisho ry’useka se akanga kumvira nyina, Rizanogorwa n’ibikōna byo mu bikombe, Kandi ibyana by’ibisiga bizarimira. |
| 18. | “Hariho ibintu bitatu bitangaza bindengaho, Ndetse ni bine ntazi: |
| 19. | Ubugenge bw’igisiga mu kirere, Ubugenge bw’inzoka ku rutare, Ubugenge bw’inkuge mu nyanja hagati, N’ubugenge bw’umugabo ku nkumi. |
| 20. | “Ni ko ubugenge bw’umugore wa maraya bumeze, Ararya akiyunyuguza, Maze akavuga ati ‘Nta kibi nakoze.’ |
| 21. | “Hariho ibintu bitatu bitigisa isi, Ndetse ni bine itabasha kwihanganira: |
| 22. | Umugaragu iyo ahindutse umwami, Umupfapfa iyo aguye ivutu, |
| 23. | Umugore w’igicamuke iyo atashye mu nzu, N’umuja iyo azunguye nyirabuja. |
| 24. | “Hariho ibintu bine biba ku isi bitoya, Ariko bifite ubwenge bukabije: |
| 25. | Ibimonyo ni ubwoko budakomeye, Ariko byibikira ibyokurya mu cyi. |
| 26. | Impereryi ni ubwoko butagira imbaraga, Ariko ziyubakira amazu mu bitare. |
| 27. | Inzige ntizigira umwami, Ariko zitera zigabanyijemo imitwe. |
| 28. | N’umuserebanya ufatisha amaboko yawo, Ariko uba no ku nyumba z’abami. |
| 29. | “Hariho ibintu bitatu bifite imigendere myiza, Ndetse ni bine bigenda neza cyane: |
| 30. | Intare irusha izindi nyamaswa zose amaboko, Kandi ntigira icyo ihunga. |
| 31. | Ifarashi y’intambara n’isekurume y’ihene, Kandi n’umwami utagira abamugomera. |
| 32. | “Niba wakoze iby’ubupfapfa ukishyira ejuru, Cyangwa niba wagambiriye ibibi, Wifate ku munwa. |
| 33. | Gucunda amata kuresa amavuta, Guhotora izuru kuvusha amaraso, Ni ko gutera uburakari kuzana intonganya.” |