Inama Umwami Lemuweli yahawe |
| 1. | Amagambo y’umwami Lemuweli n’ubuhanuzi nyina yamwigishije: |
| 2. | “Mwana wanjye, ndakubwira iki? Ese nkubwire iki, mwana wanjye nibyariye,Ko ari wowe nahigiye? |
| 3. | Ntugahe abagore intege zawe n’ubugingo bwawe, Kuko ari cyo kigusha abami. |
| 4. | “Ntibikwiriye abami, Lemuweli we, Abami ntibakwiriye kunywa vino, Cyangwa ibikomangoma kubaririza ibisindisha aho biri. |
| 5. | Be kunywa bakibagirwa ibyategetswe, Bakagoreka imanza z’abarengana. |
| 6. | Ibisindisha ubihe ugiye gupfa, Na vino uyihe ufite intimba mu mutima. |
| 7. | Mureke anywe urwo rushungandushyi, Rumutere kwibagirwa intimba ye. |
| 8. | “Bumbura akanwa kawe uvugire ikiragi, Kandi uburanire abatagira shinge na rugero. |
| 9. | Bumbura akanwa kawe uce imanza zitabera, Ucire abakene n’indushyi urubanza rutunganye.” |
Ishimwe ry’umugore ufite umutima |
| 10. | Umugore w’imico myiza ni nde wamubona? Arusha cyane rwose marijani igiciro. |
| 11. | Umutima w’umugabo we uhora umwiringira, Kandi ntazabura kunguka. |
| 12. | Ahora amugirira neza ntabwo amugirira nabi, Igihe cyose akiriho. |
| 13. | Ashaka ubwoya bw’intama n’imigwegwe, Anezezwa no gukoresha amaboko ye. |
| 14. | Ameze nk’inkuge z’abagenza, Azana ibyokurya bye abikura kure. |
| 15. | Abyuka kare butaracya, Akagaburira abo mu rugo, Agategeka abaja be imirimo ibakwiriye. |
| 16. | Yitegereza umurima akawugura, Awutezamo urutoki mu by’inyungu ivuye mu maboko ye. |
| 17. | Akenyerana imbaraga, Agakomeza amaboko ye. |
| 18. | Abona yuko ibyo akora bimufitiye akamaro, Kandi nijoro itabaza rye ntirizima. |
| 19. | Afatisha ukuboko urubambo ruriho ipamba, Intoki ze zigafata igiti ahotoza. |
| 20. | Aramburira abakene ibiganza, Kandi indushyi akazitiza amaboko. |
| 21. | Ntatinyisha abo mu rugo igihe cy’imbeho, Kuko abo mu rugo bose bambaye ibikomeye by’imihemba. |
| 22. | Yibohera ibirago by’ibisuna, Imyambaro ye ni imyenda y’ibitare byiza n’imihengeri. |
| 23. | Umugabo we amenyekana mu marembo y’umudugudu, Yicaranye n’abakuru b’igihugu. |
| 24. | Aboha imyambaro akayigura, Agurira abagenza imikandara. |
| 25. | Imbaraga n’icyubahiro ni byo myambaro ye, Kandi igihe kizaza azaba agiseka atacyitayeho. |
| 26. | Abumbuza akanwa ke ubwenge, Kandi itegeko ry’ururimi rwe riva ku rukundo. |
| 27. | Amenya neza imico yo mu rugo rwe, Kandi ntabwo arya ibyokurya by’ubute. |
| 28. | Abana be barahaguruka bakamwita Munyamugisha, N’umugabo we na we aramushima ati |
| 29. | “Abagore benshi bagenza neza, Ariko weho urabarusha bose.” |
| 30. | Ubutoni burashukana kandi uburanga bwiza ni ubusa, Ariko umugore wubaha Uwiteka ni we uzashimwa. |
| 31. | Mumuhe ku mbuto ziva mu maboko ye, Kandi imirimo ye nibayimushimire mu marembo. |