Imigisha ifatana n’ubwenge |
   | 1. | Bana, nimutegere amatwi ibyo so abigisha, Mushishikarire kwiga ubuhanga. |
   | 2. | Ntimukareke amategeko yanjye, Kuko mbigisha ibyigisho byiza. |
   | 3. | Nabereye data umwana, Kandi ndi ikinege gikundwa na mama cyane. |
   | 4. | Yaranyigishaga akambwira ati “Ukomeze amagambo yanjye mu mutima wawe, Witondere amategeko yanjye, Ubone kubaho. |
   | 5. | Shaka ubwenge shaka n’ubuhanga, Ntubwibagirwe, ntuteshuke amagambo ava mu kanwa kanjye. |
   | 6. | Ntubureke buzakurinda, Ubukunde buzagukiza. |
   | 7. | Ubwenge muri byose ni bwo ngenzi, Nuko rero shaka ubwenge, Ndetse ibyo utunze byose ubishakishe ubuhanga. |
   | 8. | Ubukuze na bwo buzagukuza, Nubukomeza buzaguhesha icyubahiro. |
   | 9. | Buzagutamiriza imbabazi ho umurimbo, Buzakwambika ikamba ry’ubwiza.” |
   | 10. | Mwana wanjye, umva kandi emera amagambo yanjye, Ni bwo imyaka yo kubaho kwawe izagwira. |
   | 11. | Nakwigishije ingeso z’ubwenge, Nakuyoboye mu nzira zitunganye. |
   | 12. | Nugenda intambwe zawe ntizizateba, Kandi niwiruka ntuzasitara. |
   | 13. | Ukomeze cyane icyo wigishijwe ntukireke, Ugihamane kuko ari cyo bugingo bwawe. |
   | 14. | Ntukajye mu nzira y’inkozi z’ibibi, Kandi ntukagendere mu migenzereze y’abantu babi. |
   | 15. | Ujye uyitaza ntuyinyuremo, Uyiteshuke uce mu yindi. |
   | 16. | Ababi ntibasinzira keretse bakoze ibibi, Kandi ntibatora agatotsi batagize uwo bagusha, |
   | 17. | Kuko barya umutsima wo gukiranirwa, Kandi banywa vino y’urugomo. |
   | 18. | Ariko inzira y’umukiranutsi ni nk’umuseke utambitse, Ugakomeza gukura ukageza ku manywa y’ihangu. |
   | 19. | Inzira y’abanyabyaha ni nk’umwijima,Ntibazi ikibasitaza. |
   | 20. | Mwana wanjye, ita ku magambo yanjye, Tegere ugutwi ibyo mvuga. |
   | 21. | Ntibive imbere y’amaso yawe, Ubikomeze mu mutima wawe imbere. |
   | 22. | Kuko ari byo bugingo bw’ababibonye, Bikaba umuze muke w’umubiri wabo wose. |
   | 23. | Rinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa, Kuko ari ho iby’ubugingo bikomokaho. |
   | 24. | Ikureho umunwa uvuga iby’ubugome, Kandi ururimi ruvuga iby’ubugoryi urushyire kure yawe. |
   | 25. | Boneza amaso imbere yawe, Ugumye uhatumbire. |
   | 26. | Tunganya inzira y’ibirenge byawe, Kandi imigendere yawe yose ikomezwe. |
   | 27. | Ntuhindukirire iburyo cyangwa ibumoso, Ukure ikirenge cyawe mu bibi. |