Somera Bibiliya kuri Telefone
Ibyo kwirinda ubusambanyi
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Mwana wanjye ita ku bwenge bwanjye, Tegera ugutwi ubuhanga bwanjye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Kugira ngo uhore witonda, Kandi iminwa yawe ikomeze ubwenge.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Kuko iminwa y’umugore w’inzaduka itonyanga ubuki, Kandi akanwa ke karusha amavuta koroha,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Ariko hanyuma asharīra nk’umuravumba, Agira ubugi nk’ubw’inkota ityaye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Ibirenge bye bimanuka bijya ku rupfu, Intambwe ze ziherera ikuzimu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Bituma atabona inzira y’ubugingo itunganye, Kugenda kwe ni ukuzerera atabizi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Noneho bahungu banjye, nimunyumvire, Kandi ntimwirengagize amagambo yo mu kanwa kanjye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Cisha inzira yawe kure y’uwo mugore, Kandi ntiwegere umuryango w’inzu ye,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Kugira ngo utiyaka icyubahiro cyane ngo ugihe abandi, Cyangwa ngo uharire imyaka yawe abanyarugomo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Abashyitsi be guhazwa n’ibiguturukamo, Kandi imirimo yawe ye gukorerwa mu nzu y’umunyamahanga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Amaherezo ukazaboroga, Umubiri wawe umaze gushiraho,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Ukavuga uti “Ayii we, ko nanze kwigishwa! Umutima wanjye ukanga guhanwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Sinumviye amajwi y’abanyigishaga, Kandi sintegere amatwi abampuguraga.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
Nari ngiye kurohama mu bibi byose, Imbere ya rubanda ndetse n’imbere y’iteraniro.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
Ujye unywa amazi y’iriba ryawe, Amazi ava mu isōko wifukuriye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Mbese amasōko yawe yasandarira hanze, N’imigezi yawe yatemba mu mayira?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Bibe ibyawe bwite, Kandi ntubikorere ku nzaduka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Isōko yawe ihirwe, Kandi wishimire umugore w’ubusore bwawe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
Nk’imparakazi ikundwa n’isirabo nziza, Amabere ye ahore akunezeza, Kandi ujye wishimira cyane urukundo rwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
Mwana wanjye, kuki wakwishimira umugore w’inzaduka, Ukagira ngo uhoberane na we?
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
Kuko imigendere y’umuntu iri imbere y’amaso y’Uwiteka, Kandi ni we umenya imigenzereze ye yose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
Umunyabyaha azafatwa no gukiranirwa kwe, Kandi azakomezwa n’ingoyi z’icyaha cye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
Azapfa azize ko yanze kwigishwa, Kandi ubupfapfa bwe bwinshi buzamutera kuyoba.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma imigani igice cya: