Ibyo kwishingira |
| 1. | Mwana wanjye, niba wishingiye umuturanyi wawe, Cyangwa ukarahirira ko wishingiye umunyamahanga, |
| 2. | Uba ufashwe n’indahiro warahiye, Ukaba uboshywe n’amagambo y’ururimi rwawe. |
| 3. | Noneho mwana wanjye, genza utya kandi wikize, Ubwo waguye mu maboko y’umuturanyi wawe, Genda wicishe bugufi umwinginge. |
| 4. | Ntureke amaso yawe agoheka, Ntuhunikire. |
| 5. | Ikize nk’isirabo iva mu maboko y’umuhigi, Nk’inyoni iva mu kuboko k’umutezi. |
Iby’ubute |
| 6. | Wa munyabute we, sanga ikimonyo, Witegereze uko kigenza kandi ugire ubwenge. |
| 7. | Ntikigira umutware cyangwa igisonga cyangwa shebuja, |
| 8. | Ariko gihunika ibiryo byacyo mu cyi, Kandi mu isarura kikishakira ibigitunga. |
| 9. | Uzasinzira ugeze ryari, wa munyabute we? Uzakanguka ryari? |
| 10. | Uti “Henga nsinzire gato, nihweture kanzinya, Kandi nipfunyapfunye nsinzire.” |
| 11. | Nuko ubukene buzakugeraho nk’umwambuzi, N’ubutindi bugutere nk’ingabo. |
Ibyo Imana yanga |
| 12. | Umuntu w’ikiburaburyo, umuntu w’inkozi y’ibibi, Ni we ugendana umunwa ugoreka, |
| 13. | Akicirana amaso akavugisha ibirenge, Agacisha amarenga intoki ze. |
| 14. | Umutima we urimo ubugoryi, Ahorana imigambi yo gukora ibibi, Akabiba ibiteranya. |
| 15. | Ni cyo gituma amakuba ye azamutungura, Azavunika vuba kandi ntazungwa. |
| 16. | Hariho ibintu bitandatu ndetse birindwi, Uwiteka yanga bimubera ikizira ni ibi: |
| 17. | Amaso y’ubwibone, ururimi rubeshya, Amaboko avusha amaraso y’utariho urubanza, |
| 18. | Umutima ugambirira ibibi, Amaguru yihutira kugira urugomo, |
| 19. | Umugabo w’indarikwa uvuga ibinyoma, N’uteranya abavandimwe. |
Iby’abamaraya |
| 20. | Mwana wanjye, komeza icyo so yagutegetse, Kandi we kureka icyo nyoko yakwigishije. |
| 21. | Uhore ubikomeje ku mutima wawe, Ubyambare mu ijosi. |
| 22. | Nugenda bizakuyobora, Nujya kuryama bizakurinda, Kandi nukanguka bizakubwiriza. |
| 23. | Kuko itegeko ari itabaza, amategeko ari umucyo, Kandi ibihano byo guhugura ari inzira y’ubugingo. |
| 24. | Byakurinda umugore w’inkozi z’ibibi, No gushyeshya ku ururimi rw’umunyamahangakazi, |
| 25. | We kwifuza ubwiza bwe mu mutima wawe, Kandi ntukunde ko akwicira ijisho. |
| 26. | Kuko maraya akenesha umuntu, Agasigara ku gasate k’umutsima, Kandi umugore usambana ahīga ubugingo bw’igiciro cyinshi. |
| 27. | Mbese umuntu yashyira umuriro mu gituza cye, Imyambaro ye ntishye? |
| 28. | Cyangwa hari uwabasha gukandagira amakara yaka, Ibirenge bye ntibibabuke? |
| 29. | Ni ko bimera no ku muntu usanga muka mugenzi we, Kandi umukoraho wese ntazabura kugibwaho igihano. |
| 30. | Abantu ntibagaya umujura wibishijwe n’inzara, |
| 31. | Ariko iyo afashwe abiriha karindwi, Agatanga ibyo afite mu rugo rwe byose. |
| 32. | Usambana n’umugore nta mutima afite, Ugenza atyo aba arimbuye ubugingo bwe. |
| 33. | Inguma no gukorwa n’isoni ni byo azabona, Kandi umugayo we ntuzahanagurwa. |
| 34. | Kuko ifuhe ry’umugabo w’umugore ari uburakari bukaze, Kandi ntazamubabarira ku munsi wo guhōra. |
| 35. | Ntazita ku mpongano, Ntabwo azatuza naho wamuhongera byinshi. |