Inzira z’ubusambanyi zigana ku rupfu |
   | 1. | Mwana wanjye, komeza amagambo yanjye, Kandi amategeko yanjye uyizirike. |
   | 2. | Komeza amategeko yanjye ukunde ubeho, N’ibyigisho byanjye ubirinde nk’imboni y’ijisho ryawe. |
   | 3. | Ubihambire ku ntoki zawe, Ubyandike ku nkingi z’umutima wawe. |
   | 4. | Ubwire Bwenge uti “Uri mushiki wanjye”, N’ubuhanga ubwite incuti yawe. |
   | 5. | Kugira ngo bikurinde umugore w’inzanduka, N’umunyamahangakazi ushyeshyengesha amagambo ye. |
   | 6. | Nari mpagaze ku tubambano tw’idirishya ry’inzu yanjye ndunguruka, |
   | 7. | Nuko ndeba mu baswa, Nitegereje mu basore, Mbona umusore utagira umutima, |
   | 8. | Anyura mu nzira ikikiye ikibero cy’inzu ya maraya, Nuko ayembayemba ajya ku nzu ye, |
   | 9. | Ari mu kabwibwi bugorobye, Ageza mu mwijima w’igicuku. |
   | 10. | Maze umugore aramusanganira, Yambaye imyambaro y’abamaraya, Kandi afite umutima w’ubucakura. |
   | 11. | Ni umugore usamara kandi ntiyifata, Ibirenge bye ntibiregama mu nzu ye. |
   | 12. | Rimwe aba ari mu mayira ubundi aba ari mu maguriro, Kandi ategera mu mahuriro y’inzira yose. |
   | 13. | Nuko aramufata aramusoma, Avugana na we adafite imbebya ati |
   | 14. | “Mfite ibitambo by’uko ndi amahoro, Uyu munsi nahiguye imihigo yanjye. |
   | 15. | Ni cyo gitumye nza kugusanganira, Nshaka cyane kureba mu maso hawe, none ndakubonye. |
   | 16. | Uburiri bwanjye nabushasheho ibidarafu byoroshye, Bidozweho amabara y’ubudodo bwo muri Egiputa. |
   | 17. | Uburiri bwanjye nabuminjagiyeho ibihumura neza, Ishangi n’umusagavu na mudarasini. |
   | 18. | Ngwino dusohoze urukundo rwacu tugeze mu gitondo, Twinezeze mu by’urukundo. |
   | 19. | Kuko umugabo wanjye atari imuhira, Yazindukiye mu rugendo rwa kure. |
   | 20. | Yajyanye uruhago rw’impiya, Kandi azagaruka mu mboneko z’ukwezi gutaha.” |
   | 21. | Nuko amushukisha akarimi ke kareshya, Amukuruza kuryarya k’ururimi rwe. |
   | 22. | Aherako aramukurikira, Nk’ikimasa kigiye kubagwa, Cyangwa nk’umusazi uboshywe ajya guhanwa. |
   | 23. | Kugeza ubwo umwambi uhinguranya umwijima we, Ameze nk’inyoni yihutira kugwa mu mutego, Itazi ko yategewe ubugingo bwayo. |
   | 24. | None rero bahungu banjye muntegere amatwi, Kandi mwitondere amagambo ava mu kanwa kanjye. |
   | 25. | Ntukunde ko umutima wawe utanyukira mu nzira ze, Ntukayobere mu migenzereze ye. |
   | 26. | Kuko yagushije benshi abakomeretsa, Ni ukuri, abo yishe ni umutwe w’ingabo munini. |
   | 27. | Inzu ye ni inzira igana ikuzimu, Imanuka ijya mu buturo bw’urupfu. |