Bwenge yongera guhugura |
   | 1. | Ntimwumva ko Bwenge ashyira ejuru, Akarangurura ijwi ry’ubuhanga? |
   | 2. | Ahagaze mu mpinga z’imisozi, Mu mahuriro y’inzira. |
   | 3. | Mu marembo no mu miharuro y’umurwa, Ashyira ejuru ari mu bikingi by’amarembo ati |
   | 4. | “Yemwe bagabo, ni mwe mpamagara, N’abana b’abantu ni bo ijwi ryanjye ribwira. |
   | 5. | Yemwe mwa njiji mwe, nimujijuke, Namwe mwa bapfu mwe, mugire umutima usobanukiwe. |
   | 6. | Nimwumve ngiye kuvuga ibikomeye, Kandi umunwa wanjye ndawubumburira kuvuga ibitunganye. |
   | 7. | Kuko akanwa kanjye kaza kuvuga ukuri, Kandi gukiranirwa ari ikizira kuri jye. |
   | 8. | Amagambo yo mu kanwa kanjye yose ni akiranuka, Nta buriganya cyangwa ubugoryi buyabamo. |
   | 9. | Asobanukira ujijutse, Kandi atunganira ababonye ubwenge. |
   | 10. | Aho gushaka ifeza mutore ibyo nigisha, Mushake ubwenge kuburutisha izahabu nziza. |
   | 11. | “Kuko ubwenge buruta amabuye ya marijani, Kandi mu bintu byifuzwa byose nta gihwanye na bwo. |
   | 12. | Jyewe Bwenge nagize umurava ho ubuturo bwanjye, Mfite ubwenge bwo kugenzura. |
   | 13. | Kūbaha Uwiteka ni ukwanga ibibi, Ubwibone n’agasuzuguro n’inzira y’ibibi, N’akanwa k’ubugoryi ni byo nanga. |
   | 14. | Ni jye nyir’inama no kumenya gutunganye, Ni jye Muhanga kandi mfite n’ububasha. |
   | 15. | Ni jye wimika abami, Ngaha ibikomangoma guca imanza zitabera. |
   | 16. | Ni jye uha abatware gutwara, N’imfura na zo ndetse n’abacamanza bo mu isi bose. |
   | 17. | Nkunda abankunda, Kandi abanshakana umwete bazambona. |
   | 18. | Ubukire n’icyubahiro biri iwanjye, Kandi n’ubutunzi buhoraho, no gukiranuka na byo. |
   | 19. | Imbuto zanjye ziruta izahabu, ni ukuri ziruta izahabu nziza, Kandi indamu yanjye iruta ifeza y’indobanure. |
   | 20. | Ngendera mu nzira yo gukiranuka, No mu nzira z’imanza zitabera, |
   | 21. | Kugira ngo ntungishe abankunda, Nuzuze ububiko bwabo. |
   | 22. | “Uwiteka mu itangira ry’imirimo ye yarangabiye, Ataragira icyo arema. |
   | 23. | Uhereye kera kose narimitswe, Uhereye mbere na mbere isi itararemwa. |
   | 24. | Ikuzimu hatarabaho naragaragajwe, Amasōko adudubiza amazi menshi ataraboneka. |
   | 25. | Imisozi miremire itarahagarikwa, Iyindi itarabaho naragaragajwe. |
   | 26. | Yari itararema isi no mu bweru, N’umukungugu w’isi utaratumuka. |
   | 27. | Igihe yaringanije amajuru nari mpari, Igihe yashingaga urugabano rw’ikuzimu, |
   | 28. | Mu gihe yakomereje ijuru hejuru, No mu gihe amasōko y’ikuzimu yahawe imbaraga, |
   | 29. | Igihe yahaye inyanja urubibi rwayo, Kugira ngo amazi atarenga itegeko ryayo, Kandi no mu gihe yagaragaje imfatiro z’isi. |
   | 30. | Icyo gihe nari kumwe na yo ndi umukozi w’umuhanga, Kandi nari umunezero wayo iminsi yose, Ngahora nezerewe imbere yayo, |
   | 31. | Nkishimira mu isi yayo yaremewe guturwamo, Kandi ibinezeza byanjye byari ukubana n’abantu. |
   | 32. | “Nuko rero bana banjye nimunyumvire, Kuko hahirwa abakomeza inzira zanjye. |
   | 33. | Mwumve ibyo mbahugura mugire ubwenge, Ntimubwange. |
   | 34. | Hahirwa umuntu unyumvira, Akaba maso mu marembo yanjye iminsi yose, Agategerereza ku nkomo z’imiryango yanjye. |
   | 35. | Kuko umbonye wese aba abonye ubugingo, Kandi azahabwa umugisha n’Uwiteka, |
   | 36. | Ariko uncumuraho aba yononnye ubugingo bwe, Abanyanga bose baba bakunze urupfu.” |