   | 1. | Bwenge yubatse inzu ye,Yabaje inkingi zayo ndwi, |
   | 2. | Abaga amatungo ye, Akangaza vino ye, Aringaniza n’ameza ye. |
   | 3. | Maze atuma abaja be, Arangurura ijwi ari aharengeye hose ho mu murwa, |
   | 4. | Ati “Umuswa wese nagaruke hano.” Abwira utagira umutima ati |
   | 5. | “Ngwino urye ku mutsima wanjye, Kandi unywe kuri vino nakangaje. |
   | 6. | Mureke ubupfapfa mubeho, mwa baswa mwe, Kandi mugendere mu nzira y’ubuhanga. |
   | 7. | “Ucyaha umukobanyi aba yikoza isoni, Kandi uhana umunyabyaha aba yihamagariye ibitutsi. |
   | 8. | Ntuhane umukobanyi kugira ngo atakwanga, Ariko nuhana umunyabwenge azagukunda. |
   | 9. | Bwiriza umunyabwenge kandi azarushaho kugira ubwenge, Igisha umukiranutsi kandi azunguka kumenya. |
   | 10. | “Kūbaha Uwiteka ni ishingiro ry’ubwenge, Kandi kumenya Uwera ni ubuhanga. |
   | 11. | Ni jye uzakugwiriza iminsi, Nkakungura imyaka yo kubaho kwawe. |
   | 12. | Niba uri umunyabwenge, Ubwo bwenge ni wowe ubwigiriye ku bwawe, Kandi nukobana ni wowe biziberaho ubwawe.” |
   | 13. | Umugore upfapfana arasakuza, Ni ikirimarima kandi nta cyo amenya, |
   | 14. | Yicara mu muryango w’inzu ye, Ari ku ntebe aharengeye ho mu murwa, |
   | 15. | Agira ngo ahamagare abahita, Baromboreje mu nzira zabo ati |
   | 16. | “Umuswa wese agaruke hano.” Abwira utagira umutima ati |
   | 17. | “Amazi yibwe araryoshye, Kandi umutsima urirwa ahihishe uranyura.” |
   | 18. | Ariko ntazi ko abapfuye ari ho bari, Kandi abo yararitse bari mu mworero w’ikuzimu. |