| 1. | Ndi nka habaseleti y’i Sharoni,N’umwangange wo mu bibaya. Umukwe: |
| 2. | Nka karungu mu mahwa, Ni ko umukunzi wanjye ameze mu bakobwa. Umugeni: |
| 3. | Nk’umutapuwa mu biti byo mu ishyamba, Ni ko umukunzi wanjye ameze mu bahungu.Nicaye mu gicucu cye nezerewe cyane,Amatunda ye yarandyoheye. |
| 4. | Yanjyanye mu nzu y’ibirori, N’ibendera rye ryari hejuru yanjye, Ari ryo rukundo. |
| 5. | Nimumpembure n’imbuto z’uruzabibu, Mundamirishe amatapuwa, Kuko urukundo runsābye. |
| 6. | Ukuboko kwe kw’ibumoso kuranseguye, N’ukuboko kwe kw’iburyo kurampfumbase. Umukwe: |
| 7. | Mwa bakobwa b’i Yerusalemu mwe, Mbarahirije amasirabo n’impara zo mu gasozi, Ntimukangure umukunzi wanjye ngo abyuke, Kugeza igihe abyishakira. Umugeni: |
| 8. | Ijwi ry’umukunzi wanjye, Dore araje asimbuka mu mpinga z’imisozi miremire, Asimbagurika ku misozi. |
| 9. | Umukunzi wanjye ameze nk’isirabo, Cyangwa umucanzogera w’impara. Dore ahagaze inyuma y’inkike yacu, Arebera mu madirishya, Agaragarira hagati y’imbariro. |
| 10. | Umukunzi wanjye atangira kuvuga arambwira ati “Haguruka mukunzi wanjye mwiza, Ngwino tujyane. |
| 11. | Dore itumba rirashize, Imvura imaze gucika. |
| 12. | Uburabyo butangiye kurabya ku isi, Igihe cyo kujwigira kw’inyoni kirageze, Kandi ijwi ry’intungura ryumvikanye mu gihugu cyacu. |
| 13. | Umutini weze imbuto zawo z’umwimambere, Kandi inzabibu zirarabije, Impumuro yazo nziza iratāmye.” Haguruka mukunzi wanjye mwiza, Ngwino tujyane. |
| 14. | Numa yanjye we, uri mu mitutu y’urutare, No mu bishumiko byo mu bihanamanga, Reka ndebe mu maso hawe, Numve n’ijwi ryawe, Kuko ijwi ryawe ari ryiza, N’uburanga bwawe bukaba buhebuje. |
| 15. | Mudufatire ingunzu, Bya byana by’ingunzu byonona inzabibu, Kuko inzabibu zacu zirabije. |
| 16. | Umukunzi wanjye ni uwanjye ubwanjye nanjye ndi uwe, Aragirira mu myangange. |
| 17. | Kugeza mu mafu ya nimunsi, Izuba rikendakenda, Garuka mukunzi wanjye, Umere nk’isirabo cyangwa umucanzogera w’impara, Mu mpinga z’imisozi y’i Beteri. Umugeni: |