| 1. | Nijoro ndi ku buriri bwanjye, Nshaka uwo umutima wanjye ukunda,Ndamushaka ndamubura. |
| 2. | Ni ko kuvuga nti “Ngiye guhaguruka, Ngendagende mu mudugudu, Mu nzira no mu miharuro, Nshaka uwo umutima wanjye ukunda.” Naramushatse ndamubura. |
| 3. | Nahuye n’abarinzi bagenda umudugudu, Ndabaza nti “Mbese mwabonye uwo umutima wanjye ukunda?” |
| 4. | Tugitandukana gato, Mbona uwo umutima wanjye ukunda. Ndamufata nanga kumurekura, Kugeza ubwo namugejeje mu nzu ya mama, Mu cyumba cy’uwambyaye. Umukwe: |
| 5. | Mwa bakobwa b’i Yerusalemu mwe, Mbarahirije amasirabo n’impara zo mu gasozi, Ntimukangure umukunzi wanjye ngo abyuke, Kugeza igihe abyishakira. Umugeni: |
| 6. | Uriya ni nde uzamuka aturuka mu butayu, Ameze nk’inkingi z’umwotsi, Ahumurwaho n’ishangi n’icyome, N’ibihumura neza byose by’umugenza? |
| 7. | Dore ni ingobyi ya Salomo,Akikijwe n’ingabo z’intwari mirongo itandatu,Zo mu ntwari za Isirayeli. |
| 8. | Bose bitwaje inkota, Ni abahanga bo kurwana, Umuntu wese atwaye inkota ye ku itako rye, Babitewe n’ubwoba bwa nijoro. |
| 9. | Umwami Salomo yiremeye ikitabashwa, Mu biti by’i Lebanoni. |
| 10. | Inkingi zacyo yaziremye mu ifeza, N’imbere hacyo hari izahabu, N’icyicaro cyacyo ari umuhengeri. Igisasiro cyacyo gishashwe n’urukundo, Yabikorewe n’abakobwa b’i Yerusalemu. |
| 11. | Yemwe bakobwa b’i Siyoni, nimusohoke, Mwitegereze umwami Salomo, Ufite ikamba yambitswe na nyina umunsi yashyingiweho, Ari wo munsi umutima we wanezerewe. Umukwe: |