| 1. | Umukunzi wawe yagiye he, Yewe wa mugore we, w’indatwa mu bagore? Umukunzi wawe yerekeye he, Kugira ngo tumushakane nawe? Umugeni: |
| 2. | Umukunzi wanjye yamanutse ajya mu murima we, Mu turima tw’imibavu, Kuragira mu murima, No guca uburabyo bw’imyangange. |
| 3. | Ndi uw’umukunzi wanjye, Umukunzi wanjye na we ni uwanjye, Aragirira umukumbi we mu myangange. Umukwe: |
| 4. | Mukunzi wanjye, uri mwiza nka Tirusa, Urarimba nk’i Yerusalemu, Uteye ubwoba nk’igitero cy’ingabo zigendana ibendera. |
| 5. | Unkureho amaso yawe, Kuko binzonga. Umusatsi wawe umeze nk’umukumbi w’ihene, Ziryamye mu ibanga ry’i Galeyadi. |
| 6. | Amenyo yawe yera nk’umukumbi w’intama zivuye kuhagirwa, Zose zigenda zikurikirwa n’impanga zazo, Ntihagira n’imwe ipfusha. |
| 7. | Mu misaya yawe hameze nk’igisate cy’ikomamanga, Hagati y’imishunzi yawe. |
| 8. | Hariho abamikazi mirongo itandatu, N’inshoreke mirongo inani, N’abakobwa batabarika. |
| 9. | Ariko inuma yanjye naciye akayonga ni we gusa, Ni ikinege cya nyina, Ni umutoni w’uwamubyaye. Abakobwa iyo bamubonye bamwita Uwahiriwe, Ndetse abamikazi n’inshoreke na bo baramusingiza. Abakobwa: |
| 10. | Uyu ni nde utungutse umeze nk’umuseke utambitse? Ni mwiza nk’ukwezi, Arabagirana nk’ikizubazuba, Ateye ubwoba nk’igitero cy’ingabo zigendana ibendera. Umugeni: |
| 11. | Naramanutse njya mu murima w’imijozi, Kureba imbuto zashibutse mu kibaya, Kureba ko umuzabibu upfunditse udupfundo, N’imikomamanga ko irabije. |
| 12. | Ntarabimenya, Umutima wanjye wangejeje mu magare y’intambara, Y’ubwoko bwanjye bw’imfura. Abakobwa: |