| 1. | Iyaba wari nka musaza wanjye wonkejwe na mama,Nagusanga hanze nkagusoma, Kandi nta wabingaya. |
| 2. | Nakujyana nkakugeza mu nzu ya mama akanyigisha, Nkagusomya kuri vino ituriye, No ku mazi y’imikomamanga. |
| 3. | Wasanga ansheguje ukuboko kw’ibumoso, Ukw’iburyo kumpfumbase. Umukwe: |
| 4. | Yemwe bakobwa b’i Yerusalemu ndabarahirije, Ntimukangure umukunzi wanjye ngo abyuke, Kugeza igihe abyishakira. Abakobwa: |
| 5. | Uriya ni nde uje azamuka ava mu butayu, Yegamiranye n’umukunzi we? Umukwe: Nakubyukije munsi y’umutapuwa, Aho ni ho nyoko yakuramukwaga, Ni koko uwakubyaye ni ho yakuramutswe. Umugeni: |
| 6. | Unshyire mu gituza cyawe mbe ikimenyetso, Mbe no ku kuboko kwawe. Kuko urukundo rukomeye nk’urupfu, Kandi ifuha ntirigondeka ni nk’imva, Ibirimi byarwo ni nk’iby’umuriro, Ni umuriro rwose w’Uwiteka. Umukwe: |
| 7. | Amazi menshi ntiyazimya urukundo, N’inzuzi zuzuye ntizarurenga hejuru. Umuntu watanga ibyo afite mu rugo rwe byose, Kugira ngo agure urukundo, Yagawa rwose. Umugeni: |
| 8. | Dufite murumuna wacu utarapfundura amabere, Tuzamugira dute igihe azasabirwa? Umukwe: |
| 9. | Niba ameze nk’inkike z’amabuye, Tuzamwubakaho umunara w’ifeza, Niba ameze nk’umuryango, Tuzamukingira n’imbaho z’imyerezi. Umugeni: |
| 10. | Jyeweho ndi inkike z’amabuye, N’amabere yanjye ni nk’iminara yazo, Ni cyo cyatumye mu maso h’umugabo wanjye mubera nk’ubonye amahoro. |
| 11. | Salomo yari afite uruzabibu i Bālihamoni. Arugabanya abarinzi, Umuntu wese muri bo yategetswe kujya atanga ibice by’ifeza igihumbi ku mwero warwo. |
| 12. | Uruzabibu rwanjye bwite ruri imbere yanjye, Yewe Salomo, uzabona igihumbi cyawe, Kandi abarinzi b’imbuto na bo bazabona magana abiri. |
| 13. | Yewe uba mu mirima, Bagenzi banjye bategere ijwi ryawe amatwi, Urinyumvishe. |
| 14. | Mukunzi wanjye banguka, Umere nk’isirabo cyangwa umucanzogera w’impara, Mu mpinga z’imisozi y’imibavu. |