Uwiteka yohereza Aburamu i Kanani |
| 1. | Uwiteka ategeka Aburamu ati “Va mu gihugu cyanyu, usige umuryango wanyu n’inzu ya so, ujye mu gihugu nzakwereka. |
| 2. | Nzaguhindura ubwoko bukomeye, nzaguha umugisha, nzogeza izina ryawe, uzabe umugisha. |
| 3. | Kandi nzaha umugisha abakwifuriza umugisha, kandi uzakuvuma nzamuvuma, kandi muri wowe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha.” |
| 4. | Aburamu aragenda nk’uko Uwiteka yamutegetse, Loti ajyana na we. Ubwo yavaga i Harani, Aburamu yari amaze imyaka mirongo irindwi n’itanu avutse. |
| 5. | Aburamu ajyana Sarayi umugore we, na Loti umuhungu wabo, n’ubutunzi bwose bari batunze, n’abantu baronkeye i Harani. Bavanwayo no kujya mu gihugu cy’i Kanani, Kanani ubwaho ni ho basohoye. |
| 6. | Aburamu anyura muri icyo gihugu, agera ahitwa i Shekemu, ahari igiti cyitwa umweloni cya More. Muri icyo gihe Umunyakanani yari muri icyo gihugu. |
| 7. | Uwiteka abonekera Aburamu aramubwira ati “Urubyaro rwawe nzaruha iki gihugu.” Yubakirayo igicaniro Uwiteka wamubonekeye. |
| 8. | Avayo ajya ku musozi w’iruhande rw’iburasirazuba rw’i Beteli, abamba ihema rye. Beteli iri iruhande rw’iburengerazuba, na Ayi iri iruhande rw’iburasirazuba, yubakirayo Uwiteka igicaniro, yambaza izina ry’Uwiteka. |
| 9. | Aburamu akomeza kugenda yerekeje i Negebu. |
Aburamu na Sarayi bajya muri Egiputa |
| 10. | Inzara itera muri icyo gihugu, Aburamu aramanuka ajya muri Egiputa asuhukirayo, kuko inzara yari nyinshi muri icyo gihugu. |
| 11. | Ari bugufi bwo gusohora muri Egiputa, abwira Sarayi umugore we ati “Dore nzi yuko uri umugore w’igikundiro, |
| 12. | nuko Abanyegiputa nibakubona bazavuga bati ‘Uyu ni umugore we’, maze banyice nawe bagukize. |
| 13. | Ndakwinginze, uzajye ubabwira uti ‘Ndi mushiki we’, kugira ngo ngirirwe neza ku bwawe, ukirishe ubugingo bwanjye.” |
| 14. | Aburamu ageze muri Egiputa, Abanyegiputa bareba uko wa mugore ari mwiza cyane. |
| 15. | Abatware ba Farawo baramureba baramumushimira, wa mugore ajyanwa kwa Farawo. |
| 16. | Agirira Aburamu neza ku bwa Sarayi, kandi yari afite intama n’inka n’indogobe z’ingabo, n’abagaragu n’abaja n’indogobe z’ingore n’ingamiya. |
| 17. | Uwiteka ahanisha Farawo n’inzu ye ibyago bikomeye, amuhora Sarayi umugore wa Aburamu. |
| 18. | Farawo ahamagaza Aburamu aramubaza ati “Icyo wangiriye iki ni iki? Ko utambwira yuko ari umugore wawe? |
| 19. | Ni iki cyatumye umbwira ko ari mushiki wawe, nanjye nkamwenda nkamugira umugore wanjye? Nuko nguyu umugore wawe mujyane wigendere.” |
| 20. | Farawo amuha abantu bo kumuherekeza, bamuherekezanya n’umugore we n’ibyo yari afite byose. |