Aburamu na Loti baratandukana |
   | 1. | Aburamu avana muri Egiputa n’umugore we n’ibye byose, na Loti ajyana na we, bajya i Negebu. |
   | 2. | Aburamu yari afite ubutunzi bwinshi bw’amatungo n’ifeza n’izahabu. |
   | 3. | Aragenda, ava i Negebu agera i Beteli, agera aho mbere yabanje kubamba ihema rye, hagati y’i Beteli na Ayi, |
   | 4. | ahari igicaniro yubatse mbere. Aburamu yambarizaho izina ry’Uwiteka. |
   | 5. | Kandi na Loti wagendanaga na Aburamu, yari afite imikumbi n’amashyo n’amahema. |
   | 6. | Icyo gihugu nticyabakwiriye kugituranamo, kuko ubutunzi bwabo bwari bwinshi, bibabuza guturana. |
   | 7. | Habaho intonganya z’abashumba b’inka za Aburamu n’ab’iza Loti, kandi muri icyo gihe Abanyakanani n’Abaferizi babaga muri icyo gihugu. |
   | 8. | Aburamu abwira Loti ati “He kubaho intonganya kuri jye nawe, no ku bashumba bacu, kuko turi abavandimwe. |
   | 9. | Mbese igihugu cyose ntikiri imbere yawe? Ndakwinginze tandukana nanjye. Nuhitamo kujya ibumoso nanjye nzajya iburyo, cyangwa nuhitamo kujya iburyo nanjye nzajya ibumoso.” |
   | 10. | Loti arambura amaso, abona ikibaya cyo ku ruzi Yorodani cyose, yuko kinese hose hose. Uwiteka atararimbura i Sodomu n’i Gomora, icyo kibaya kugeza i Sowari cyari kimeze nka ya ngobyi y’Uwiteka, nk’igihugu cya Egiputa. |
   | 11. | Nuko Loti yihitiramo ikibaya cyose cyo kuri Yorodani, ajya iburasirazuba, baratandukana. |
   | 12. | Aburamu atura mu gihugu cy’i Kanani, Loti atura mu midugudu yo muri cya kibaya, yimura ihema rye, agera i Sodomu. |
   | 13. | Kandi Abasodomu bari babi, bari abanyabyaha bacumura ku Uwiteka cyane. |
   | 14. | Loti amaze gutandukana na Aburamu, Uwiteka abwira Aburamu ati “Rambura amaso urebe, uhere aho uri hano, ikasikazi n’ikusi, n’iburasirazuba n’iburengerazuba. |
   | 15. | Igihugu cyose ubonye ni wowe nzagiha n’urubyaro rwawe iteka ryose. |
   | 16. | Kandi nzagwiza urubyaro rwawe ruhwane n’umukungugu wo hasi. Umuntu yashobora kubara umukungugu wo hasi, urubyaro rwawe na rwo rwazabarika. |
   | 17. | Haguruka ugende, unyure muri iki gihugu mu burebure bwacyo no mu bugari bwacyo, kuko ari wowe nzagiha.” |
   | 18. | Aburamu yimura ihema rye aragenda, atura ku biti byitwa imyeloni bya Mamure biri i Heburoni, yubakirayo Uwiteka igicaniro. |