Loti afatwa mpiri, Aburamu aramurengera |
| 1. | Ku ngoma za Amurafeli umwami w’i Shinari, na Ariyoki umwami wa Elasari, na Kedorulawomeri umwami wa Elamu, na Tidali umwami w’i Goyimu, |
| 2. | abo bami barwanije Bera umwami w’i Sodomu, na Birusha umwami w’i Gomora, na Shinabu umwami wa Adima, na Shemeberi umwami w’i Seboyimu, n’umwami w’i Bela (ni ho Sowari). |
| 3. | Abo bose bateranira mu gikombe cya Sidimu (aho ni ho Nyanja y’Umunyu). |
| 4. | Bamaze imyaka cumi n’ibiri bakorera Kedorulawomeri, mu mwaka wa cumi n’itatu baragoma. |
| 5. | Mu mwaka wa cumi n’ine, Kedorulawomeri n’abami bari kumwe na we baraza, baneshereza Abarafa muri Ashiteroti Karunayimu, baneshereza n’Abasuzi i Hamu, baneshereza n’Abemi i Shavekiriyatayimu, |
| 6. | baneshereza n’Abahori ku musozi wabo Seyiri, barabirukana babageza muri Eliparani, iri hafi y’ubutayu. |
| 7. | Basubirayo, bagera muri Enimishipati (ni ho Kadeshi), banesha Abamaleki mu gihugu cyabo cyose, n’Abamori batuye Hasasonitamari. |
| 8. | Maze hatabara umwami w’i Sodomu, n’umwami w’i Gomora, n’umwami wa Adima, n’umwami w’i Seboyimu, n’umwami w’i Bela (ni ho Sowari), bashingira urugamba mu gikombe cya Sidimu. |
| 9. | Barwanya Kedorulawomeri umwami wa Elamu, na Tidali umwami w’i Goyimu, na Amurafeli umwami w’i Shinari, na Ariyoki umwami wa Elasari, abane barwanya abatanu. |
| 10. | Kandi icyo gikombe cya Sidimu cyari cyuzuyemo imyobo irimo ibumba, abami b’i Sodomu n’i Gomora barahunga bagwamo, abacitse ku icumu bahungira ku musozi. |
| 11. | Banyaga ibintu by’i Sodomu n’i Gomora n’ibyokurya byabo byose, baragenda. |
| 12. | Na Loti bamufatirayo mpiri, umuhungu wabo wa Aburamu wari utuye i Sodomu, banyaga ibintu bye barigendera. |
| 13. | Haza umuntu umwe wacitse ku icumu, abibwira Aburamu Umuheburayo. Yari atuye ku biti byitwa imyeloni bya Mamure Umwamori, mwene se wa Eshikoli na Aneri, bari basezeranye na Aburamu. |
| 14. | Aburamu yumvise yuko mwene wabo yafashwe mpiri, atabarana n’umutwe we wigishijwe kurwana, bavukiye mu rugo rwe, magana atatu na cumi n’umunani barabakurikira bagera i Dani. |
| 15. | Aburamu n’abagaragu be bigabanyamo imitwe nijoro barabatera, barabanesha, barabirukana babageza i Hoba, iri ibumoso bw’i Damasiko. |
| 16. | Agarura iminyago yose, na Loti mwene wabo n’ibye, n’abagore na bo n’abandi bantu. |
| 17. | Atabarutse avuye gutsinda Kedorulawomeri n’abandi bami bari kumwe na we, umwami w’i Sodomu amusanganirira mu gikombe Shave (ni cyo gikombe cy’umwami). |
| 18. | Kandi Melikisedeki umwami w’i Salemu azana imitsima na vino, yari umutambyi w’Imana Isumbabyose. |
| 19. | Amuhesha umugisha ati “Aburamu ahabwe umugisha n’Imana Isumbabyose, nyir’ijuru n’isi, |
| 20. | kandi Imana Isumbabyose ihimbazwe, yakugabije ababisha bawe.” Nuko Aburamu amuha kimwe mu icumi cya byose. |
| 21. | Umwami w’i Sodomu abwira Aburamu ati “Mpa abantu, ibintu ubyijyanire.” |
| 22. | Aburamu asubiza umwami w’i Sodomu ati “Ndahirishirije Uwiteka kumanika ukuboko kwanjye, ni we Mana Isumbabyose, nyir’ijuru n’isi, |
| 23. | yuko ntazatwara akadodo cyangwa agashumi k’inkweto ko mu byawe, kugira ngo utibwira uti ‘Ni jye utungishije Aburamu.’ |
| 24. | Keretse gusa wishyura impamba nahaye abagaragu banjye, kandi uhe abo twatabaranye umugabane. Aneri na Eshikoli na Mamure bo bajyane umugabane wabo.” |