Aburamu yizera Uwiteka; Uwiteka amusezeranya isezerano |
   | 1. | Hanyuma y’ibyo, ijambo ry’Uwiteka riza kuri Aburamu, mu iyerekwa riti “Aburamu, witinya ni jye ngabo igukingira, uzagororerwa ingororano ikomeye cyane.” |
   | 2. | Aburamu aramubaza ati “Mwami Uwiteka, uzangororera iki ko ngenda ndi incike, kandi uzazungura urugo rwanjye ari Eliyezeri Umunyadamasiko?” |
   | 3. | Ati “Dore nta rubyaro wampaye, kandi uwavukiye mu rugo rwanjye azaragwa ibyanjye.” |
   | 4. | Maze ijambo ry’Uwiteka riza kuri we riti “Uwo si we uzaragwa ibyawe, ahubwo uzakomoka ku rukiryi rwawe ni we uzabiragwa.” |
   | 5. | Aramusohokana aramubwira ati “Rarama urebe ijuru, ubare inyenyeri niba wabasha kuzibara.” Ati “Urubyaro rwawe ni ko ruzangana.” |
   | 6. | Nuko yizera Uwiteka, abimuhwaniriza no gukiranuka. |
   | 7. | Aramubwira ati “Ni jye Uwiteka wakuvaniye muri Uri y’Abakaludaya kugira ngo nzakurage iki gihugu.” |
   | 8. | Aramubaza ati “Mwami Uwiteka, icyamenyesha yuko nzakiragwa ni iki?” |
   | 9. | Aramusubiza ati “Enda iriza y’inka imaze imyaka itatu ivutse, n’ibuguma y’ihene imaze imyaka itatu, n’impfizi y’intama imaze imyaka itatu, n’intungura imwe, n’icyana cy’inuma.” |
   | 10. | Maze yenda ibyo byose abicamo kabiri, arabyerekeranya, keretse za nyoni ni zo atagabanije. |
   | 11. | Inkongoro zagwaga ku mirambo, Aburamu akazigurutsa. |
   | 12. | Ku kirengarenga Aburamu asinzira ubuticura, ubwoba butewe n’umwijima w’icuraburindi buramufata. |
   | 13. | Uwiteka abwira Aburamu ati “Menya neza yuko urubyaro rwawe ruzaba abashyitsi mu gihugu kitari icyabo, bazakorera ab’aho, na bo bazabababaza imyaka magana ane. |
   | 14. | Nanjye nzacira ho iteka iryo shyanga bazakorera, ubwa nyuma bazarivamo bavanyemo ubutunzi bwinshi. |
   | 15. | Ariko wowe ho uzasanga ba sogokuruza amahoro, uzahambwa ushaje neza. |
   | 16. | Ubuvivi bw’abazajyayo ni bwo buzagaruka ino, kuko gukiranirwa kw’Abamori kutaruzura.” |
   | 17. | Maze izuba rirenze hatakibona, ikome ricumba n’urumuri rwaka binyura hagati ya bya bice. |
   | 18. | Kuri uwo munsi Uwiteka asezeranya Aburamu isezerano, ati “Urubyaro rwawe nduhaye iki gihugu, uhereye ku ruzi rwa Egiputa ukageza ku ruzi runini ari rwo Ufurate, |
   | 19. | igihugu cy’Abakeni n’icy’Abakenizi n’icy’Abakadimoni, |
   | 20. | n’icy’Abaheti n’icy’Abaferizi n’icy’Abarafa, |
   | 21. | n’icy’Abamori n’icy’Abanyakanani, n’icy’Abagirugashi n’icy’Abayebusi.” |