Aburamu acyura Hagari; na we asuzugura Sarayi, maze Sarayi aramwirukana |
   | 1. | Sarayi umugore wa Aburamu ntibari babyaranye, kandi yari afite umuja w’Umunyegiputakazi witwaga Hagari. |
   | 2. | Sarayi abwira Aburamu ati “Dore Uwiteka yanyimye urubyaro. Ndakwinginze gira umuja wanjye inshoreke, ahari nazabonera urubyaro kuri we.” Aburamu yumvira Sarayi. |
   | 3. | Nuko Aburamu amaze imyaka cumi atuye mu gihugu cy’i Kanani, Sarayi umugore we, ajyana Hagari Umunyegiputakazi umuja we, amushyingira Aburamu umugabo we. |
   | 4. | Aryamana na Hagari asama inda, abonye yuko asamye inda bimusuzuguza nyirabuja. |
   | 5. | Sarayi abwira Aburamu ati “Guhemurwa kwanjye kube kuri wowe, ko nashyize umuja wanjye mu gituza cyawe, maze abonye yuko asamye inda biramunsuzuguza. Uwiteka abe ari we uducira urubanza wowe nanjye.” |
   | 6. | Aburamu asubiza Sarayi ati “Dore umuja wawe mwitegekere, umugire uko ushatse kose.” Sarayi amugirira nabi, na we aramuhunga. |
   | 7. | Marayika w’Uwiteka amubonekera mu butayu, ari hafi y’isoko yo mu nzira ijya i Shuri. |
   | 8. | Aramubaza ati “Hagari muja wa Sarayi, urava he ukajya he?” Aramusubiza ati “Mpunze mabuja Sarayi.” |
   | 9. | Marayika w’Uwiteka aramubwira ati “Subirayo kwa nyokobuja, wemere ibyo akugirira.” |
   | 10. | Marayika w’Uwiteka arongera aramubwira ati “Nzagwiza cyane urubyaro rwawe, rwe kubarika.” |
   | 11. | Marayika w’Uwiteka arongera aramubwira ati “Dore, uratwite uzabyara umuhungu, uzamwite Ishimayeli, kuko Uwiteka yumvise kubabazwa kwawe. |
   | 12. | Hagati y’abantu azamera nk’imparage, azagira undi muntu wese umubisha we, n’abandi bose bazamugira umubisha wabo, azatura imbere ya bene se bose.” |
   | 13. | Ahimba Uwiteka wavuganye na we izina ati “Uri Imana ireba.” Ati “Mbese Indeba nayiboneye na hano?” |
   | 14. | Ni cyo cyatumye rya riba ryitwa Iriba rya Lahayiroyi, riri hagati y’i Kadeshi n’i Beredi. |
   | 15. | Aburamu abyarana na Hagari umuhungu. Aburamu yita umuhungu we Hagari yabyaye, Ishimayeli. |
   | 16. | Aburamu yari amaze imyaka mirongo inani n’itandatu avutse, ubwo yabyaranaga na Hagari Ishimayeli. |