Imana ihindura amazina ya Aburamu na Sarayi |
| 1. | Aburamu amaze imyaka mirongo urwenda n’icyenda avutse, Uwiteka aramubonekera aramubwira ati “Ni jye Mana Ishoborabyose, ujye ugendera imbere yanjye kandi utungane rwose. |
| 2. | Nanjye ndasezerana isezerano ryanjye nawe, nzakugwiza cyane.” |
| 3. | Aburamu arubama, Imana iramubwira iti |
| 4. | “Dore isezerano ryanjye ubwanjye ndariguhaye, nawe uzaba sekuruza w’amahanga menshi. |
| 5. | Kandi ntuzitwa ukundi Aburamu, ahubwo wiswe Aburahamu kuko nkugize sekuruza w’amahanga menshi. |
| 6. | Kandi nzakororotsa cyane, nzatuma amahanga agukomokaho, n’abami bazagukomokaho. |
| 7. | “Kandi nzakomeza isezerano ryanjye nawe n’urubyaro rwawe ruzakurikiraho, rigeze ibihe byose, ribe isezerano rihoraho, kugira ngo nkubere Imana wowe n’urubyaro rwawe ruzakurikiraho. |
| 8. | Kandi wowe n’urubyaro rwawe ruzakurikiraho, nzabaha igihugu cy’ubusuhuke bwawe, igihugu cy’i Kanani cyose kuba gakondo y’iteka, nanjye nzaba Imana yabo.” |
Imana ishyiraho gukebwa ho ikimenyetso cy’isezerano ryayo |
| 9. | Imana yongera kubwira Aburahamu iti “Nawe uzakomeze isezerano ryanjye, wowe n’urubyaro rwawe ruzakurikiraho kugeza ibihe byabo byose. |
| 10. | Iri ni ryo sezerano ryanjye muzakomeza, riri hagati yanjye namwe n’urubyaro rwawe ruzakurikiraho, umugabo wese muri mwe azakebwa. |
| 11. | Muzakebwa umunwa w’ibyo mwambariye, kizaba ikimenyetso cy’isezerano ryanjye namwe. |
| 12. | Umuhungu wese muri mwe uzaba amaze iminsi munani avutse azakebwa, bigeze ibihe by’ingoma zanyu zose. Uzaba avukiye mu rugo rwawe, cyangwa utari uwo mu rubyaro rwawe waguzwe n’ifeza n’abanyamahanga, |
| 13. | uvukira mu rugo rwawe n’uwaguzwe igiciro bakwiriye gukebwa, kandi isezerano ryanjye rizaba ku mibiri yanyu, ribe isezerano rihoraho. |
| 14. | Kandi umugabo utakebwe umunwa w’icyo yambariye azakurwa mu bwoko bwe, azaba yishe isezerano ryanjye.” |
Imana isezeranya yuko Sara azabyara umuhungu |
| 15. | Imana yongera kubwira Aburahamu iti “Sarayi umugore wawe ntukamwite ukundi Sarayi, ahubwo ujye umwita Sara. |
| 16. | Nanjye nzamuha umugisha kandi nzaguha umwana w’umuhungu kuri we. Nzamuha umugisha koko kandi azaba nyirakuruza w’amahanga, abami b’amahanga bazakomoka kuri we.” |
| 17. | Maze Aburahamu arubama, araseka aribaza ati “Mbese umwana azabyarwa n’umaze imyaka ijana avutse? Kandi na Sara umaze imyaka mirongo urwenda, azabyara?” |
| 18. | Aburahamu abwira Imana ati “Icyampa Ishimayeli akabaho, ari imbere yawe!” |
| 19. | Imana iramusubiza iti “Ahubwo Sara umugore wawe ni we uzabyaraho umuhungu, uzamwite Isaka. Nanjye nzakomeza isezerano ryanjye na we, ngo ribere urubyaro ruzakurikiraho isezerano ridashira. |
| 20. | Kandi ibya Ishimayeli ndakumviye: dore muhaye umugisha, nzamwororotsa mugwize cyane, azabyara abatware cumi na babiri kandi nzamuhindura ubwoko bukomeye. |
| 21. | Ariko isezerano ryanjye nzarikomeza na Isaka, uwo uzabyarana na Sara mu gihe nk’iki cy’umwaka utaha, kuko ari icyo nashyizeho.” |
| 22. | Imana irorera kuvugana na we, irazamuka, iva aho Aburahamu ari. |
| 23. | Aburahamu ajyana Ishimayeli umuhungu we, n’abandi bose bavukiye mu rugo rwe, n’abo yaguze ifeza ze, umugabo wese w’abo mu rugo rwe, abakeba kuri uwo munsi uko Imana yari yamutegetse. |
| 24. | Aburahamu yari amaze imyaka mirongo urwenda n’icyenda avutse, ubwo yakebwaga umunwa w’icyo yambariye. |
| 25. | Ishimayeli umuhungu we yari amaze imyaka cumi n’itatu, ubwo yakebwaga. |
| 26. | Ku munsi umwe Aburahamu akebanwa n’umuhungu we Ishimayeli. |
| 27. | N’abagabo bose bo mu rugo rwe, abaruvukiyemo n’abo yaguze n’abanyamahanga, bakebanwa na we. |