Abamarayika bagera i Sodomu; ab’aho babagirira nabi |
| 1. | Ba bamarayika bombi bagera i Sodomu nimugoroba, Loti yari yicaye mu marembo y’i Sodomu. Loti ababonye arahaguruka ngo abasanganire, yikubita hasi yubamye. |
| 2. | Arababwira ati “Ndabinginze ba databuja, nimwinjire mu nzu y’umugaragu wanyu, muharare bucye, mwoge ibirenge, ejo muzazinduke mugende.” Baramusubiza bati “Oya, turarara mu nzira bucye.” |
| 3. | Arabahata bajya iwe, binjira mu nzu ye. Abatekera ibyokurya, yotsa imitsima idasembuwe, bararya. |
| 4. | Batararyama, abagabo bo muri uwo mudugudu Sodomu bagota iyo nzu, abato n’abakuru bose, bavuye ahantu hose ho muri wo. |
| 5. | Bahamagara Loti baramubaza bati “Abagabo binjiye iwawe muri iri joro bari he? Basohore turyamane na bo.” |
| 6. | Loti ajya ku rugi, arasohoka, arukingira inyuma ye. |
| 7. | Arababwira ati “Bene data, ndabinginze ntimukore icyaha kingana gityo. |
| 8. | Dore mfite abakobwa babiri batararyamana n’abagabo, ndabasohora mubagirire ibyo mushaka byose. Gusa abo bagabo mwe kugira icyo mubatwara, kuko bageze munsi y’ipfundo ry’inzu yanjye.” |
| 9. | Baramusubiza bati “Have tubise!” Bati “Uru rugabo rwaje rusuhuka, none rwigize umucamanza. Turakugirira inabi iruta iyo tugiye kugirira ba bandi.” Basunika Loti cyane, begera urugi kurumena. |
| 10. | Maze ba bagabo basingiriza Loti amaboko, bamwinjiza mu nzu, bakinga urugi. |
| 11. | Batera ubuhumyi abagabo bo ku rugi rw’inzu, abato n’abakuru, birushya bashaka urugi. |
| 12. | Ba bagabo babaza Loti bati “Hari abandi bantu ufite? Umukwe wawe n’abahungu bawe n’abakobwa bawe, n’abo ufite mu mudugudu bose, bakuremo. |
| 13. | Tugiye kurimbura aha hantu, kuko gutaka kw’abaharega kwagwiriye imbere y’Uwiteka, akadutuma kuharimbura.” |
| 14. | Loti arasohoka, avugana n’abakwe be barongoye abakobwa be, arababwira ati “Nimuhaguruke muve aha hantu, kuko Uwiteka agiye kurimbura uyu mudugudu.” Ariko abakwe be bo babigize nk’ibikino. |
Abamarayika bakura Loti i Sodomu, Imana iraharimbura |
| 15. | Nuko bukeye mu gitondo, ba bamarayika batera Loti umwete bati “Haguruka ujyane n’umugore wawe n’aba bakobwa bawe bombi bari hano, kugira ngo utarimburirwa mu gihano cy’umudugudu.” |
| 16. | Maze azaririye, abo bagabo bafata ukuboko kwe n’uk’ umugore we n’ay’abakobwa be bombi, Uwiteka amubabariye, baramusohora, bamushyira inyuma y’uwo mudugudu. |
| 17. | Bamaze kubakuramo, umwe muri bo aravuga ati “Hunga udapfa. Nturebe inyuma kandi ntutinde utararangiza iki kibaya, hungira ku musozi utarimbuka.” |
| 18. | Loti arababwira ati “Bye kuba bityo Mwami, ndakwinginze. |
| 19. | Dore umugaragu wawe nkugiriyeho umugisha, kandi ugwije imbabazi zawe ungiriye, ubwo ukijije ubugingo bwanjye. Sinahunga ngo ngere kuri uriya musozi icyo cyago kitaramfata ngo mpfe. |
| 20. | Dore uriya mudugudu ni wo uri bugufi bwo guhungirwaho kandi ni muto. Reka nywuhungiremo, ubugingo bwanjye bukire. Nturora ko ari muto?” |
| 21. | Aramusubiza ati “Dore ku byo uvuze ibyo, ndakwemereye kutarimbura umudugudu uvuze. |
| 22. | Ihute uhungireyo, kuko ari nta cyo mbasha gukora utaragerayo.” Ni cyo cyatumye uwo mudugudu witwa Sowari. |
| 23. | Loti agera i Sowari izuba rirashe. |
| 24. | Maze Uwiteka agusha kuri Sodomu n’i Gomora amazuku n’umuriro, bivuye ku Uwiteka mu ijuru. |
| 25. | Atsemba iyo midugudu yose na cya kibaya cyose n’abayituyemo bose, n’ibyameze ku butaka. |
| 26. | Ariko muka Loti arakebuka, areba inyuma amukurikiye, ahinduka inkingi y’umunyu. |
| 27. | Aburahamu azinduka kare, ajya aho yari yahagarariye imbere y’Uwiteka, |
| 28. | yerekeza amaso i Sodomu n’i Gomora n’igihugu cyose cya cya kibaya, abona umwotsi waho ucumba nk’umwotsi w’ikome. |
| 29. | Ubwo Imana yarimburaga imidugudu yo muri icyo kibaya, yibutse Aburahamu, yohereza Loti ngo ave muri iryo tsembwa, ubwo yatsembaga imidugudu Loti yari atuyemo. |
Inkomoko y’Abamowabu n’Abamoni |
| 30. | Loti ava i Sowari, arazamuka ajya ku musozi, abanayo n’abakobwa be bombi kuko yatinyaga gutura i Sowari, abana n’abakobwa be bombi mu buvumo. |
| 31. | Uw’imfura abwira murumuna we ati “Data arashaje, kandi nta muntu mu isi wo kuturongora nk’uko abo mu isi bose bakora. |
| 32. | Reka dutereke data vino, turyamane na we, kugira ngo ducikure data.” |
| 33. | Batereka se vino muri iryo joro, uw’impfura aragenda aryamana na se, se ntiyamenya ko yaryamye cyangwa ko yabyutse. |
| 34. | Bukeye bwaho, uw’imfura abwira murumuna we ati “Iri joro ryakeye naryamanye na data. Twongere tumutereke n’iri joro, nawe ugende uryamane na we, ducikure data.” |
| 35. | N’iryo joro bongera gutereka se, umuto arahaguruka aryamana na we, se ntiyamenya ko yaryamye cyangwa ko yabyutse. |
| 36. | Uko ni ko abakobwa ba Loti bombi basamye inda za se. |
| 37. | Uw’imfura abyara umuhungu amwita Mowabu. Uwo ni we sekuruza w’Abamowabu na bugingo n’ubu. |
| 38. | Umuto na we abyara umuhungu amwita Benami, ari we sekuruza w’Abamoni na bugingo n’ubu. |