Umwami w’i Gerari acyura Sara, Imana imutegeka kumusubiza Aburahamu |
   | 1. | Aburahamu avayo agenda yerekeje i Negebu, atura hagati y’i Kadeshi n’i Shuri, asuhukira i Gerari. |
   | 2. | Aburahamu avuga Sara umugore we ati “Ni mushiki wanjye”, Abimeleki umwami w’i Gerari atumira Sara aramujyana. |
   | 3. | Maze Imana ibonekerera Abimeleki mu nzozi nijoro, iramubwira iti “Umeze nk’intumbi ku bwa wa mugore wenze, kuko afite umugabo.” |
   | 4. | Ariko Abimeleki yari ataramwegera, arayibaza ati “Mwami, wakwica ishyanga nubwo rikiranuka? |
   | 5. | Ubwe si we wavuze ati ‘Ni mushiki wanjye’? N’umugore na we ubwe ntiyavuze ati ‘Ni musaza wanjye’? Icyo nkoze icyo, ngikoze mfite umutima ukiranutse n’amaboko atanduye.” |
   | 6. | Imana imusubiriza mu nzozi iti “Koko nzi yuko ukoze ibyo ufite umutima ukiranutse, kandi nanjye nakubujije kuncumuraho, ni cyo cyatumye ntagukundira kumukoraho. |
   | 7. | Noneho subiza uwo mugabo umugore we, kuko ari umuhanuzi, azagusabira ukarama. Ariko nutamumusubiza, umenye yuko utazabura gupfana n’abawe bose.” |
   | 8. | Abimeleki azinduka kare kare, ahamagaza abagaragu be bose, abatekerereza ibyo byose, baratinya cyane. |
   | 9. | Maze Abimeleki ahamagaza Aburahamu aramubaza ati “Watugize ibiki? Nagucumuyeho iki, cyatumye unshyiraho jyewe n’ubwami bwanjye icyaha gikomeye? Wankoreye ibidakwiriye gukorwa.” |
   | 10. | Abimeleki arongera abaza Aburahamu ati “Wabonye iki cyagukoresheje ibyo?” |
   | 11. | Aburahamu aramusubiza ati “Ni uko nibwiraga ntashidikanya yuko aha hantu nta kubaha Imana guhari, kandi nanjye nari nzi ko bazanyica bampora umugore wanjye. |
   | 12. | Erega ni mushiki wanjye, ni mwene data, ariko si mwene mama, kandi koko naramurongoye. |
   | 13. | Kandi ubwo Imana yankuraga mu nzu ya data ikanzerereza, naramubwiye nti ‘Iyo ni yo neza uzajya ungirira, aho tuzajya tugera hose ujye uvuga yuko ndi musaza wawe.’ ” |
   | 14. | Abimeleki azana intama n’inka n’abagaragu n’abaja, abiha Aburahamu, amusubiza na Sara umugore we. |
   | 15. | Abimeleki aramubwira ati “Igihugu cyanjye kiri imbere yawe, uture aho uzashaka hose.” |
   | 16. | Abwira na Sara ati “Dore mpaye musaza wawe ibice by’ifeza igihumbi, ni byo bizaba ibyo gukinga mu maso y’abo muri kumwe bose, ngukuyeho umugayo imbere ya bose.” |
   | 17. | Aburahamu asaba Imana, ikiza Abimeleki n’umugore we n’abaja be, barabyara. |
   | 18. | Kuko Uwiteka yari yazibye inda z’abo mu rugo rwa Abimeleki bose, abahora Sara umugore wa Aburahamu. |