Sara abyara Isaka |
   | 1. | Uwiteka agenderera Sara nk’uko yavuze, Uwiteka agirira Sara ibyo yasezeranije. |
   | 2. | Sara asama inda ya Aburahamu ashaje, babyarana umuhungu igihe Imana yamubwiye kigeze. |
   | 3. | Aburahamu yita umuhungu yabyaye Isaka, uwo yabyaranye na Sara. |
   | 4. | Aburahamu akeba Isaka umuhungu we amaze iminsi munani avutse, uko Imana yamutegetse. |
   | 5. | Aburahamu yabyaye uwo muhungu we Isaka, amaze imyaka ijana avutse. |
   | 6. | Sara aravuga ati “Imana iranshekeje, abazabyumva bose bazasekana nanjye.” |
   | 7. | Ati “Ni nde uba warabwiye Aburahamu yuko Sara azonsa abana? Ko mubyariye umuhungu ashaje.” |
Sara asendesha Hagari na Ishimayeli |
   | 8. | Umwana arakura aracuka, ku munsi Isaka yacukiyeho Aburahamu ararika abantu benshi arabagaburira. |
   | 9. | Sara abona umuhungu wa Hagari Umunyegiputakazi, uwo yabyaranye na Aburahamu, abaseka. |
   | 10. | Ni cyo cyatumye abwira Aburahamu ati “Senda uyu muja n’umuhungu we, kuko umuhungu w’uyu muja atazaraganwa n’umuhungu wanjye Isaka.” |
   | 11. | Ibyo by’uwo muhungu we bitera Aburahamu agahinda kenshi. |
   | 12. | Imana ibwira Aburahamu iti “We kugirira uwo muhungu agahinda n’umuja wawe, ibyo Sara akubwira byose umwumvire, kuko kuri Isaka ari ho urubyaro ruzakwitirirwa. |
   | 13. | Kandi umuhungu w’uwo muja na we nzamuhindura ubwoko, kuko ari urubyaro rwawe.” |
   | 14. | Aburahamu azinduka kare kare, yenda umutsima n’imvumba y’uruhu irimo amazi, abiha Hagari abishyira ku rutugu rwe, amuha n’uwo mwana aramusenda, avayo azerera mu butayu bw’i Berisheba. |
   | 15. | Ya mvumba ishiramo amazi, arambika umwana munsi y’igihuru cy’aho. |
   | 16. | Aragenda yicara amwerekeye, amuhaye intera nk’aho umuntu yarasa umwambi, kuko yibwiraga ati “Ne kureba umwana wanjye apfa.” Yicara amwerekeye atera hejuru ararira. |
   | 17. | Imana yumva ijwi ry’uwo muhungu, marayika w’Imana ari mu ijuru, ahamagara Hagari aramubaza ati “Ubaye ute, Hagari? Witinya kuko Imana yumviye ijwi ry’uwo muhungu aho ari. |
   | 18. | Haguruka, byutsa umuhungu umufate mu maboko, kuko nzamuhindura ubwoko bukomeye.” |
   | 19. | Imana imuhumura amaso, abona iriba, aragenda avoma amazi yuzuye ya mvumba, ayaramiza umuhungu we. |
   | 20. | Nuko Imana ibana n’uwo muhungu arakura, atura mu butayu, aba umurashi. |
   | 21. | Aba mu butayu bw’i Parani, nyina amusabira Umunyegiputakazi. |
Aburahamu na Abimeleki barasezerana |
   | 22. | Muri iyo minsi, Abimeleki na Fikoli umutware w’ingabo ze babwira Aburahamu bati “Imana iri kumwe nawe mu byo ukora byose. |
   | 23. | Nuko rero, undahire Imana yuko utazandiganya cyangwa umwana wanjye cyangwa umwuzukuru wanjye, ahubwo ineza nakugiriye ko uzayinyitura, jyewe n’igihugu wasuhukiyemo.” |
   | 24. | Aburahamu aramusubiza ati “Ndarahira.” |
   | 25. | Aburahamu azimuza Abimeleki ku by’iriba, abagaragu ba Abimeleki bamunyaze. |
   | 26. | Abimeleki aramusubiza ati “Sinzi uwakoze ibyo, nawe ntiwigeze kubimbwira, kandi sinigeze kubyumva keretse none.” |
   | 27. | Aburahamu azana intama n’inka, abiha Abimeleki, bombi barasezerana. |
   | 28. | Aburahamu arobanura abagazi b’intama barindwi bo mu mukumbi we. |
   | 29. | Abimeleki abaza Aburahamu ati “Abo bagazi b’intama barindwi urobanuye, bisobanuye iki?” |
   | 30. | Aramusubiza ati “Aba bagazi b’intama uko ari barindwi, ndabaguhera kugira ngo bimbere umugabo, yuko ari jye wafukuye iryo riba.” |
   | 31. | Ni cyo cyatumye yita aho hantu Berisheba, kuko ari ho barahiriye bombi. |
   | 32. | Nuko basezeranira i Berisheba, Abimeleki ahagurukana na Fikoli umutware w’ingabo ze, basubira mu gihugu cy’Abafilisitiya. |
   | 33. | Aburahamu atera igiti cyitwa umwesheri i Berisheba, yambarizayo izina ry’Uwiteka, Imana ihoraho. |
   | 34. | Aburahamu amara iminsi myinshi asuhukiye mu gihugu cy’Abafilisitiya. |