Imana igerageza Aburahamu, imutegeka kuyitambira Isaka |
| 1. | Hanyuma y’ibyo, Imana igerageza Aburahamu iramuhamagara iti “Aburahamu.” Aritaba ati “Karame.” |
| 2. | Iramubwira iti “Jyana umwana wawe, umwana wawe w’ikinege ukunda Isaka, ujye mu gihugu cy’i Moriya umutambireyo ku musozi ndi bukubwire, abe igitambo cyoswa.” |
| 3. | Aburahamu azinduka kare kare, ashyira amatandiko ku ndogobe ye, ajyana n’abagaragu be babiri, na Isaka umwana we. Yasa inkwi zo kosa igitambo, arahaguruka ajya ahantu Imana yamubwiye. |
| 4. | Ku munsi wa gatatu Aburahamu arambura amaso, yitegereza aho hantu hari kure. |
| 5. | Aburahamu abwira abo bagaragu be ati “Musigirane hano indogobe, jye n’uyu muhungu tujye hirya hariya dusenge, tubagarukeho.” |
| 6. | Aburahamu yenda za nkwi zo kosa igitambo, azikorera Isaka umuhungu we, ajyana n’umuriro n’umushyo, bombi barajyana. |
| 7. | Isaka ahamagara se Aburahamu ati “Data.” Aramwitaba ati “Ndakwitaba, mwana wanjye.” Aramubaza ati “Dore umuriro n’inkwi ngibi, ariko umwana w’intama uri he, w’igitambo cyo koswa?” |
| 8. | Aburahamu aramusubiza ati “Mwana wanjye, Imana iri bwibonere umwana w’intama w’igitambo cyo koswa.” Nuko bombi barajyana. |
Aburahamu agiye gutamba Isaka, Imana iramubuza |
| 9. | Bagera ahantu Imana yamubwiye, Aburahamu yubakayo igicaniro yararikaho za nkwi, aboha Isaka umuhungu we, amurambika kuri icyo gicaniro hejuru y’inkwi. |
| 10. | Aburahamu arambura ukuboko, yenda wa mushyo ngo asogote umuhungu we. |
| 11. | Marayika w’Uwiteka amuhamagara ari mu ijuru ati “Aburahamu, Aburahamu.” Aritaba ati “Karame.” |
| 12. | Aramubwira ati “Ntukoze ukuboko kuri uwo muhungu, ntugire icyo umutwara, kuko ubu menye yuko wubaha Imana, kuko utanyimye umwana wawe w’ikinege.” |
| 13. | Aburahamu yubura amaso arareba, abona inyuma ye impfizi y’intama, amahembe yayo afashwe mu gihuru. Aburahamu aragenda, yenda ya ntama, ayitambaho igitambo cyoswa mu cyimbo cy’umuhungu we. |
| 14. | Aburahamu yita aho hantu Yehovayire, nk’uko bavuga na bugingo n’ubu bati “Ku musozi w’Uwiteka kizabonwa.” |
Imana iha Aburahamu umugisha ukomeye |
| 15. | Maze marayika w’Uwiteka arongera ahamagara Aburahamu ari mu ijuru, |
| 16. | aramubwira ati “Ndirahiye, ni ko Uwiteka avuga, ubwo ugenjeje utyo ntunyime umwana wawe w’ikinege, |
| 17. | yuko no kuguha umugisha nzaguha umugisha, no kugwiza nzagwiza urubyaro rwawe ruhwane n’inyenyeri zo mu ijuru, kandi ruhwane n’umusenyi wo mu kibaya cy’inyanja, kandi ruzahindura amarembo y’ababisha barwo. |
| 18. | Kandi mu rubyaro rwawe ni mo amahanga yose yo mu isi azaherwa umugisha kuko wanyumviye.” |
| 19. | Aburahamu asubira aho abagaragu be bari, barahaguruka bajyana i Berisheba, agezeyo arahatura. |
| 20. | Hanyuma y’ibyo babwira Aburahamu bati “Na Miluka yabyaranye na mwene so Nahori abana.” |
| 21. | Imfura ye ni Usi, hakurikiraho Buzi murumuna we, na Kemuweli se wa Aramu, |
| 22. | na Kesedi na Hazo na Piludashi, na Yidilafu na Betuweli. |
| 23. | Betuweli yabyaye Rebeka. Abo uko ari umunani, Miluka yababyaranye na Nahori mwene se wa Aburahamu. |
| 24. | Inshoreke ye yitwa Rewuma, na yo yabyaye Teba na Gahamu, na Tahashi na Maka. |