Urubyaro rwa Ketura (1 Ngoma 1.32-33) |
   | 1. | Aburahamu arongora undi mugore witwa Ketura. |
   | 2. | Babyarana Zimurani na Yokishani, na Medani na Midiyani, na Yishibaki na Shuwa. |
   | 3. | Yokishani yabyaye Sheba na Dedani. Bene Dedani ni Abashuri n’Abaletushi n’Abaleyumi. |
   | 4. | Bene Midiyani ni Efa na Eferi, na Henoki na Abida na Eluda. Abo bose ni urubyaro rwa Ketura. |
   | 5. | Aburahamu yahaye Isaka ibye byose. |
   | 6. | Ariko abana b’inshoreke Aburahamu yari afite, abaha impano akiriho, arabohereza ngo batandukane na Isaka umwana we, bagende berekeje iburasirazuba, bajye mu gihugu cy’iburasirazuba. |
Urupfu rwa Aburahamu |
   | 7. | Iminsi Aburahamu yaramye ni imyaka ijana na mirongo irindwi n’itanu. |
   | 8. | Aburahamu ageze mu za bukuru, aramye imyaka myinshi, umwuka urahera, apfa ashaje neza, asanga bene wabo. |
   | 9. | Abana be Isaka na Ishimayeli, bamuhamba muri bwa buvumo bw’i Makipela, buri mu isambu ya Efuroni mwene Sohari Umuheti, iri imbere y’i Mamure. |
   | 10. | Ni yo sambu Aburahamu yaguze n’Abaheti, ari ho bahambye Aburahamu na Sara umugore we. |
   | 11. | Aburahamu amaze gupfa Imana iha umugisha Isaka umwana we, Isaka yari atuye hafi ya rya riba ryitwa Lahayiroyi. |
Urubyaro rwa Ishimayeli (1 Ngoma 1.28-31) |
   | 12. | Uru ni rwo rubyaro rwa Ishimayeli, umwana wa Aburahamu, uwo Hagari Umunyegiputakazi, umuja wa Sara yabyaranye na Aburahamu. |
   | 13. | Uku ni ko abana ba Ishimayeli bitwaga, nk’uko amazina yabo ari, nk’uko babyaranye. Imfura ya Ishimayeli ni Nebayoti, hakurikiraho Kedari na Adibeli na Mibusamu, |
   | 14. | na Mishuma na Duma na Masa, |
   | 15. | na Hadadi na Tema na Yeturi, na Nafishi na Kedema. |
   | 16. | Abo ni bo bana ba Ishimayeli, ayo ni yo mazina yabo, nk’uko imidugudu yabo iri, nk’uko ingo zabo ziri. Ni abatware cumi na babiri, nk’uko amoko yabo ari. |
   | 17. | Imyaka Ishimayeli yaramye ni ijana na mirongo itatu n’irindwi, umwuka urahera arapfa, asanga bene wabo. |
   | 18. | Bahera i Havila batura, bageza i Shuri, iri imbere ya Egiputa, aherekeye Ashuri. Yari atuye imbere ya bene se bose. |
Kuvuka kwa Esawu na Yakobo |
   | 19. | Uru ni urubyaro rwa Isaka, umwana wa Aburahamu. Aburahamu yabyaye Isaka, |
   | 20. | Isaka yari amaze imyaka mirongo ine avutse, ubwo yarongoraga Rebeka, mwene Betuweli Umwaramu w’i Padanaramu, mushiki wa Labani Umwaramu. |
   | 21. | Isaka yingingira umugore we Uwiteka kuko yari ingumba, Uwiteka yemera kwinginga kwe, Rebeka umugore we asama inda. |
   | 22. | Abana bakiranira mu nda ye aribaza ati “Ubwo bimeze bityo, ibi bimbereyeho iki?” Aragenda ajya kubaza Uwiteka. |
   | 23. | Uwiteka aramusubiza ati “Inda yawe irimo amahanga abiri, Amoko abiri azatandukana, Ahereye igihe azavira mu mara yawe. Ubwoko bumwe buzarusha ubundi amaboko, Umukuru azaba umugaragu w’umuto.” |
   | 24. | Maze igihe cyo kubyara kwe gisohoye, zari impanga mu nda ye. |
   | 25. | Gakuru avuka atukura, ari cyoya nk’umwenda w’ubwoya, bamwita Esawu. |
   | 26. | Hakurikiraho Gato, afashe agatsinsino ka Esawu, bamwita Yakobo. Kandi Isaka yari amaze imyaka mirongo itandatu avutse, ubwo Rebeka yababyaraga. |
Esawu aguza Yakobo ubutware bwe |
   | 27. | Abo bahungu barakura. Esawu aba umuhigi w’umuhanga w’umunyeshyamba, Yakobo we yari umunyamahane make, yabaga mu mahema. |
   | 28. | Maze Isaka yakundiraga Esawu kuko yajyaga arya ku muhigo w, Rebeka we yakundaga Yakobo. |
   | 29. | Bukeye Yakobo ateka imboga, Esawu arinjira avuye mu ishyamba, akoza. |
   | 30. | Esawu abwira Yakobo ati “Ndakwinginze, ngaburira ku bitukura utetse, kuri ibyo bitukura byawe, kuko nkoza.” Ni cyo cyatumye yitwa Edomu. |
   | 31. | Yakobo aramusubiza ati “Keretse twagura ubutware bwawe uyu munsi.” |
   | 32. | Esawu aramusubiza ati “Ubu se ko ngiye gupfa, ubwo butware bumariye iki?” |
   | 33. | Yakobo aramubwira ati “Ndahira uyu munsi.” Aramurahira, agurisha Yakobo ubutware bwe. |
   | 34. | Yakobo aha Esawu umutsima n’ibishyimbo yatetse, ararya aranywa, arahaguruka arigendera. Uko ni ko Esawu yasuzuguye ubutware bwe. |