Somera Bibiliya kuri Telefone
Urubyaro rwa Ketura (1 Ngoma 1.32-33)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter1.
Aburahamu arongora undi mugore witwa Ketura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter2.
Babyarana Zimurani na Yokishani, na Medani na Midiyani, na Yishibaki na Shuwa.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter3.
Yokishani yabyaye Sheba na Dedani. Bene Dedani ni Abashuri n’Abaletushi n’Abaleyumi.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter4.
Bene Midiyani ni Efa na Eferi, na Henoki na Abida na Eluda. Abo bose ni urubyaro rwa Ketura.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter5.
Aburahamu yahaye Isaka ibye byose.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter6.
Ariko abana b’inshoreke Aburahamu yari afite, abaha impano akiriho, arabohereza ngo batandukane na Isaka umwana we, bagende berekeje iburasirazuba, bajye mu gihugu cy’iburasirazuba.
Urupfu rwa Aburahamu
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter7.
Iminsi Aburahamu yaramye ni imyaka ijana na mirongo irindwi n’itanu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter8.
Aburahamu ageze mu za bukuru, aramye imyaka myinshi, umwuka urahera, apfa ashaje neza, asanga bene wabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter9.
Abana be Isaka na Ishimayeli, bamuhamba muri bwa buvumo bw’i Makipela, buri mu isambu ya Efuroni mwene Sohari Umuheti, iri imbere y’i Mamure.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter10.
Ni yo sambu Aburahamu yaguze n’Abaheti, ari ho bahambye Aburahamu na Sara umugore we.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter11.
Aburahamu amaze gupfa Imana iha umugisha Isaka umwana we, Isaka yari atuye hafi ya rya riba ryitwa Lahayiroyi.
Urubyaro rwa Ishimayeli (1 Ngoma 1.28-31)
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter12.
Uru ni rwo rubyaro rwa Ishimayeli, umwana wa Aburahamu, uwo Hagari Umunyegiputakazi, umuja wa Sara yabyaranye na Aburahamu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter13.
Uku ni ko abana ba Ishimayeli bitwaga, nk’uko amazina yabo ari, nk’uko babyaranye. Imfura ya Ishimayeli ni Nebayoti, hakurikiraho Kedari na Adibeli na Mibusamu,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter14.
na Mishuma na Duma na Masa,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter15.
na Hadadi na Tema na Yeturi, na Nafishi na Kedema.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter16.
Abo ni bo bana ba Ishimayeli, ayo ni yo mazina yabo, nk’uko imidugudu yabo iri, nk’uko ingo zabo ziri. Ni abatware cumi na babiri, nk’uko amoko yabo ari.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter17.
Imyaka Ishimayeli yaramye ni ijana na mirongo itatu n’irindwi, umwuka urahera arapfa, asanga bene wabo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter18.
Bahera i Havila batura, bageza i Shuri, iri imbere ya Egiputa, aherekeye Ashuri. Yari atuye imbere ya bene se bose.
Kuvuka kwa Esawu na Yakobo
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter19.
Uru ni urubyaro rwa Isaka, umwana wa Aburahamu. Aburahamu yabyaye Isaka,
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter20.
Isaka yari amaze imyaka mirongo ine avutse, ubwo yarongoraga Rebeka, mwene Betuweli Umwaramu w’i Padanaramu, mushiki wa Labani Umwaramu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter21.
Isaka yingingira umugore we Uwiteka kuko yari ingumba, Uwiteka yemera kwinginga kwe, Rebeka umugore we asama inda.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter22.
Abana bakiranira mu nda ye aribaza ati “Ubwo bimeze bityo, ibi bimbereyeho iki?” Aragenda ajya kubaza Uwiteka.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter23.
Uwiteka aramusubiza ati “Inda yawe irimo amahanga abiri, Amoko abiri azatandukana, Ahereye igihe azavira mu mara yawe. Ubwoko bumwe buzarusha ubundi amaboko, Umukuru azaba umugaragu w’umuto.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter24.
Maze igihe cyo kubyara kwe gisohoye, zari impanga mu nda ye.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter25.
Gakuru avuka atukura, ari cyoya nk’umwenda w’ubwoya, bamwita Esawu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter26.
Hakurikiraho Gato, afashe agatsinsino ka Esawu, bamwita Yakobo. Kandi Isaka yari amaze imyaka mirongo itandatu avutse, ubwo Rebeka yababyaraga.
Esawu aguza Yakobo ubutware bwe
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter27.
Abo bahungu barakura. Esawu aba umuhigi w’umuhanga w’umunyeshyamba, Yakobo we yari umunyamahane make, yabaga mu mahema.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter28.
Maze Isaka yakundiraga Esawu kuko yajyaga arya ku muhigo w, Rebeka we yakundaga Yakobo.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter29.
Bukeye Yakobo ateka imboga, Esawu arinjira avuye mu ishyamba, akoza.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter30.
Esawu abwira Yakobo ati “Ndakwinginze, ngaburira ku bitukura utetse, kuri ibyo bitukura byawe, kuko nkoza.” Ni cyo cyatumye yitwa Edomu.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter31.
Yakobo aramusubiza ati “Keretse twagura ubutware bwawe uyu munsi.”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter32.
Esawu aramusubiza ati “Ubu se ko ngiye gupfa, ubwo butware bumariye iki?”
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter33.
Yakobo aramubwira ati “Ndahira uyu munsi.” Aramurahira, agurisha Yakobo ubutware bwe.
Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangiza bibliya kuri Twitter34.
Yakobo aha Esawu umutsima n’ibishyimbo yatetse, ararya aranywa, arahaguruka arigendera. Uko ni ko Esawu yasuzuguye ubutware bwe.

← Inyuma Komeza →

Uri gusoma itangiriro igice cya: