Rebeka yoshya Yakobo kuriganya se |
   | 1. | Isaka ashaje, amaso ye amaze kuba ibirorirori, ahamagara imfura ye Esawu ati “Mwana wanjye.” Aritaba ati “Karame.” |
   | 2. | Aramubwira ati “Dore ndi umusaza, sinzi igihe nzapfira. |
   | 3. | None ndakwinginze, enda ibyo uhigisha, ikirimba cyawe n’umuheto wawe, ujye mu ishyamba umpigireyo umuhigo, |
   | 4. | untekere inyama ziryoshye nk’izo nkunda, uzinzanire nzirye mbone kuguhesha umugisha ntarapfa.” |
   | 5. | Rebeka yumva Isaka abwira umwana we Esawu. Esawu ajya mu ishyamba guhiga, ngo ahigurire se umuhigo. |
   | 6. | Rebeka abwira Yakobo umwana we ati “Numvise so abwira Esawu mwene so ati |
   | 7. | ‘Mpigurira umuhigo, untekere inyama ziryoshye nzirye, nguheshereze umugisha mu maso y’Uwiteka ntarapfa.’ |
   | 8. | Nuko none mwana wanjye, wumvire ibyo ngiye kugutegeka. |
   | 9. | Jya mu mukumbi unzanire abana b’ihene beza babiri, nanjye ndabatekera so babe inyama ziryoshye zimeze nk’izo akunda, |
   | 10. | nawe uzishyire so azirye, aguheshe umugisha atarapfa.” |
   | 11. | Yakobo asubiza Rebeka nyina ati “Dore Esawu mukuru wanjye ni cyoya, jyeweho umubiri wanjye ni umurembe. |
   | 12. | Ahari data yankorakora, akamenya ko ndi umuriganya, nkizanira umuvumo mu cyimbo cy’umugisha.” |
   | 13. | Nyina aramubwira ati “Mwana wanjye umuvumo wawe abe ari jye ubaho, nyumvira gusa ugende uzinzanire.” |
   | 14. | Aragenda arazizana aziha nyina, nyina ateka inyama ziryoshye nk’izo se akunda. |
   | 15. | Rebeka yenda imyambaro myiza ya Esawu imfura ye, iyo yari afite mu nzu, ayambika Yakobo umuhererezi. |
   | 16. | Kandi ashyira impu z’abo bana b’ihene ku bikonjo bye no ku ijosi rye, aharembekereye. |
   | 17. | Aha umwana we Yakobo za nyama ziryoshye yatetse n’umutsima yavuze. |
Yakobo ahabwa umugisha na se |
   | 18. | Ajya aho se ari aramuhamagara ati “Data.” Aritaba ati “Ndakwitaba. Uri nde mwana wanjye?” |
   | 19. | Yakobo asubiza se ati “Ndi imfura yawe Esawu, nkoze ibyo wantegetse. Ndakwinginze, byuka urye ku muhigo wanjye, kugira ngo umpeshe umugisha.” |
   | 20. | Isaka abaza umwana we ati “Ni iki kiwukubonesheje vuba utyo, mwana wanjye?” Aramusubiza ati “Ni uko Uwiteka Imana yawe impaye ishya.” |
   | 21. | Isaka abwira Yakobo ati “Mwana wanjye, igira hino ndakwinginze, ngukorakore, menye yuko uri umwana wanjye Esawu koko, cyangwa ko utari we.” |
   | 22. | Yakobo yegera Isaka se, aramukorakora aravuga ati “Ijwi ni irya Yakobo, ariko ibikonjo ni ibya Esawu.” |
   | 23. | Ntiyamenya uwo ari we, kuko ibikonjo bye biriho ubwoya nk’ibya mukuru we Esawu, nuko amuhesha umugisha. |
   | 24. | Aramubaza ati “Uri umwana wanjye Esawu koko?” Aramusubiza ati “Ndi we.” |
   | 25. | Aramubwira ati “Wunyegereze, nanjye ndye ku muhigo w’umwana wanjye, kugira ngo nguheshe umugisha.” Arawumwegereza ararya, amuzanira vino, ashozaho. |
   | 26. | Se Isaka aramubwira ati “Mwana wanjye, nyegera unsome.” |
   | 27. | Aramwegera, aramusoma, yumva impumuro y’imyambaro ye, amuhesha umugisha ati “Impumuro y’umwana wanjye, Imeze nk’iy’umurima Uwiteka Yahaye umugisha. |
   | 28. | Nuko Imana iguhe ku kime kiva mu ijuru, No ku mwero w’ubutaka, N’imyaka y’impeke myinshi, Na vino nyinshi. |
   | 29. | Amoko agukorere, Amahanga akwikubite imbere, Utware bene so, Bene nyoko bakwikubite imbere. Uzakuvuma wese avumwe, Uzakwifuriza umugisha wese awuhabwe.” |
Esawu asabana amarira umugisha |
   | 30. | Isaka arangije guhesha Yakobo umugisha, Yakobo akiva mu maso ya Isaka se, Esawu mukuru we arahiguka. |
   | 31. | Na we ateka inyama ziryoshye azizanira se, abwira se ati “Data, byuka urye ku muhigo w’umwana wawe, kugira ngo umpeshe umugisha.” |
   | 32. | Isaka se aramubaza ati “Uri nde?” Aramusubiza ati “Ndi umwana wawe w’imfura Esawu.” |
   | 33. | Isaka ahinda umushyitsi mwinshi cyane ati “Ni nde wahize umuhigo akawunzanira, nkaba nariye kuri byose utaraza, nkamuhesha umugisha? Kandi koko azanawuhabwa.” |
   | 34. | Esawu yumvise amagambo ya se, aboroga umuborogo mwinshi w’umunyamubabaro abwira se ati “Jye nanjye mpesha umugisha, data wambyaye.” |
   | 35. | Aramusubiza ati “Murumuna wawe yazanye uburiganya, yiba umugisha wawe.” |
   | 36. | Aramubwira ati “Yakobo ni Yakobo koko, izina ni ryo muntu. Ubu ni ubwa kabiri andiganya, yankuyeho ubutware dore none ankuyeho n’umugisha.” Arongera aramubaza ati “Nta mugisha wansigiye?” |
   | 37. | Isaka asubiza Esawu ati “Dore namuhaye kugutwara, na bene se bose nabamuhaye kuba abagaragu be, kandi namugaburiye vino n’imyaka y’impeke. Nagukorera iki, mwana wanjye?” |
   | 38. | Esawu abaza se ati “Nta mugisha n’umwe usigiranye data? Jye nanjye mpesha umugisha, data.” Esawu araturika ararira. |
   | 39. | Isaka se aramusubiza ati “Ubuturo bwawe buzaba kure y’umwero w’ubutaka, Buzaba kure y’ikime kiva mu ijuru. |
   | 40. | Inkota yawe ni yo izakubeshaho, Kandi uzakorera murumuna wawe Kandi nugoma uzikuraho uburetwa yagushyizeho.” |
Esawu ashaka kwica Yakobo |
   | 41. | Esawu yangira Yakobo umugisha se yamuhesheje. Esawu aribwira ati “Iminsi yo kwiraburira data iri bugufi, ni bwo nzica murumuna wanjye Yakobo.” |
   | 42. | Babwira Rebeka amagambo ya Esawu imfura ye, atumira Yakobo umuhererezi aramubwira ati “Dore mukuru wawe Esawu agiye kwimarisha agahinda wamuteye kukwica. |
   | 43. | Nuko rero mwana wanjye nyumvira, haguruka uhungire i Harani kwa Labani musaza wanjye, |
   | 44. | umarane na we iminsi itari myinshi, ugeze aho uburakari bwa mukuru wawe buzashirira, |
   | 45. | ugeze aho inzika ya mukuru wawe izakuviraho akibagirwa ibyo wamugiriye, maze nzabona kugutumira ugaruke. Ni iki cyatuma mbapfushiriza rimwe mwembi?” |
   | 46. | Rebeka abwira Isaka ati “Ubugingo bwanjye burambiwe ba Bahetikazi. Yakobo yarongora Umuhetikazi nka ba bandi, ubugingo bwanjye bwamarira iki?” |