Isaka yohereza Yakobo i Padanaramu gusabayo umugeni |
   | 1. | Isaka ahamagara Yakobo amuhesha umugisha, aramwihanangiriza ati “Ntuzarongore Umunyakananikazi. |
   | 2. | Haguruka ujye i Padanaramu kwa Betuweli sogokuru, usabeyo umugeni mu bakobwa ba Labani nyokorume. |
   | 3. | Kandi Imana Ishoborabyose iguhe umugisha, ikororotse ikugwize ube iteraniro ry’amahanga, |
   | 4. | kandi wowe n’urubyaro rwawe na rwo ibahe umugisha yahaye Aburahamu, kugira ngo uragwe igihugu cy’ubusuhuke bwawe, icyo Imana yahaye Aburahamu.” |
   | 5. | Isaka yohereza Yakobo, aragenda ajya i Padanaramu kwa Labani mwene Betuweli Umwaramu, musaza wa Rebeka, nyina wa Yakobo na Esawu. |
   | 6. | Kandi Esawu abonye yuko Isaka yahesheje Yakobo umugisha, akamwohereza i Padanaramu gusabayo umugeni, kandi ko yamwihanangirije akimuhesha umugisha ati “Ntuzarongore Umunyakananikazi”, |
   | 7. | kandi ko Yakobo yumviye se na nyina, akajya i Padanaramu, |
   | 8. | Esawu abona yuko Abanyakananikazi batanezeza se Isaka. |
   | 9. | Ajya kwa Ishimayeli, asabayo Mahalati umukobwa wa Ishimayeli ya Aburahamu, mushiki wa Nebayoti, amuharika ba bagore afite. |
Imana ibonekera Yakobo mu nzozi |
   | 10. | Yakobo ava i Berisheba, agenda yerekeje i Harani. |
   | 11. | Agera ahantu araharara buracya, kuko izuba ryari rirenze. Yenda ibuye mu mabuye y’aho araryisegura, aryamaho arasinzira. |
   | 12. | Ararota, abona urwego rushinzwe hasi rukageza umutwe mu ijuru, abamarayika b’Imana baruzamukiraho bakarumanukiraho. |
   | 13. | Kandi Uwiteka yari ahagaze hejuru yarwo, aramubwira ati “Ndi Uwiteka Imana ya sogokuru Aburahamu, Imana ya Isaka, iki gihugu uryamyeho nzakiguha ubwawe n’urubyaro rwawe, |
   | 14. | urubyaro rwawe ruzahwana n’umukungugu wo hasi, uzakwira iburengerazuba n’iburasirazuba n’ikasikazi n’ikusi, kandi muri wowe no mu rubyaro rwawe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha. |
   | 15. | Dore ndi kumwe nawe, nzakurindira aho uzajya hose, kandi nzakugarura muri iki gihugu, kuko ntazagusiga ntarakora ibyo nkubwiye.” |
   | 16. | Yakobo arakanguka aravuga ati “Ni ukuri Uwiteka ari aha hantu, nanjye nari ntabizi.” |
   | 17. | Aratinya aravuga ati “Erega aha hantu hateye ubwoba! Aha hantu nta kindi ni inzu y’Imana, aha ni ho rembo ry’ijuru.” |
   | 18. | Yakobo azinduka kare kare, yenda ibuye yiseguye, ararishinga ngo ribe inkingi, arisukaho amavuta ya elayo. |
   | 19. | Aho hantu ahita Beteli, ariko mbere uwo mudugudu witwaga Luzi. |
   | 20. | Yakobo ahiga umuhigo ati “Imana nibana nanjye, ikandindira muri uru rugendo ngenda, ikajya impa ibyokurya n’ibyo kwambara, |
   | 21. | nkazagaruka kwa data amahoro, Uwiteka azaba Imana yanjye, |
   | 22. | n’iri buye nshinze nk’inkingi izaba inzu y’Imana, kandi ku byo uzajya umpa byose, sinzabura kuguha kimwe mu icumi.” |