Yakobo ajya kwa Labani, atendera Rasheli imyaka irindwi |
   | 1. | Yakobo akomeza urugendo, agera mu gihugu cy’abanyaburasirazuba. |
   | 2. | Abona iriba riri mu gasozi, ririho imikumbi y’intama itatu ziryamye, kuko kuri iryo riba buhiriraga imikumbi kandi igitare kigomeye amazi cyari kinini. |
   | 3. | Aho ni ho imikumbi yose yateraniraga, bagatembagaza cya gitare, bakagikura ku munwa w’iriba, bakuhira intama, bakagisubiza ku munwa w’iriba aho gihora. |
   | 4. | Yakobo abaza abungeri ati “Bene data murava he?” Baramusubiza bati “Turi Abanyaharani.” |
   | 5. | Arababaza ati “Muzi Labani mwene Nahori?” Baramusubiza bati “Turamuzi.” |
   | 6. | Arababaza ati “Araho?” Baramusubiza bati “Araho kandi dore umukobwa we Rasheli azanye intama.” |
   | 7. | Arababwira ati “Dore ntiburira, igihe cy’amahindura ntikirasohora, mwuhire intama mugende muziragire.” |
   | 8. | Baramusubiza bati “Ntitubibasha imikumbi yose itaraterana, bagatembagaza igitare bakagikura ku munwa w’iriba, ni bwo turi bubone kuhira intama.” |
   | 9. | Akivugana na bo Rasheli azana intama za se, kuko ari we uziragira. |
   | 10. | Nuko Yakobo abonye Rasheli mwene Labani nyirarume, n’intama za Labani nyirarume, yegera iriba, atembagaza cya gitare, agikura ku munwa w’iriba, yuhira umukumbi wa Labani nyirarume. |
   | 11. | Yakobo asoma Rasheli, araturika ararira. |
   | 12. | Yakobo abwira Rasheli yuko ari mwene wabo wa se, ko ari mwene Rebeka, arirukanka abibwira se. |
   | 13. | Nuko Labani yumvise inkuru ya Yakobo mwishywa we, arirukanka aramusanganira, aramuhobera aramusoma, amujyana iwe. Abwira Labani ibyabaye byose. |
   | 14. | Labani aramubwira ati “Ni ukuri uri amaraso yanjye n’ubura bwanjye.” Abana na we ukwezi kumwe. |
   | 15. | Labani abaza Yakobo ati “Kuko uri mwene wacu, ni cyo gituma unkorera ku busa? Urashaka ko nzaguhemba iki?” |
   | 16. | Kandi Labani yari afite abakobwa babiri: umukuru yitwaga Leya, umuto yitwaga Rasheli. |
   | 17. | Leya yari afite amaso atabengerana, ariko Rasheli yari mwiza wese, no mu maso ari heza. |
   | 18. | Yakobo abenguka Rasheli asubiza Labani ati “Ndagutendera imyaka irindwi, uzanshyingire Rasheli umukobwa wawe muto.” |
   | 19. | Labani aramusubiza ati “Kumuguha biruta kumuha undi muntu wese, gumana nanjye.” |
   | 20. | Nuko Yakobo atendera imyaka irindwi kugira ngo ahabwe Rasheli, imuhwanira n’iminsi mike ku bw’urukundo amukunze. |
Labani arabanza amushyingira Leya |
   | 21. | Yakobo atebutsa kuri Labani ati “Nshyingira umugeni wanjye, murongore kuko ndangije iminsi yanjye.” |
   | 22. | Labani atora abakwe baho bose, arabatekera arabagaburira. |
   | 23. | Nimugoroba azana Leya umukobwa we aramumushyingira, aramurongora. |
   | 24. | Labani atanga Zilupa umuja we, amuha umukobwa we Leya ho indongoranyo. |
   | 25. | Mu gitondo Yakobo abona ari Leya. Abaza Labani ati “Wangize ibiki? Rasheli si we natendeye? Ni iki gitumye undiganya utyo?” |
   | 26. | Labani aramusubiza ati “Iwacu ntibagenza batyo, gushyingira umuto basize umukuru. |
   | 27. | Mara iminsi irindwi y’uwo, tubone kugushyingirira n’uriya iyindi myaka irindwi uzatenda.” |
Yakobo atendera Rasheli indi myaka irindwi |
   | 28. | Yakobo abigenza atyo amara iminsi irindwi ya Leya, Labani amushyingira Rasheli umukobwa we. |
   | 29. | Kandi Labani atanga Biluha umuja we, amuha Rasheli umukobwa we ho indongoranyo. |
   | 30. | Yakobo arongora na Rasheli, akundwakaza Rasheli, anyungwakaza Leya, atenda kuri Labani indi myaka irindwi. |
   | 31. | Uwiteka abona ko Leya anyungwakaye azibura inda ye, ariko Rasheli yari ingumba. |
   | 32. | Leya asama inda abyara umuhungu, amwita Rubeni ati “Ni uko Uwiteka yabonye umubabaro wanjye, noneho umugabo wanjye azankunda.” |
   | 33. | Asama indi nda abyara umuhungu ati “Kuko Uwiteka yumvise nywungwakaye, ni cyo gitumye anyongera n’uyu.” Amwita Simiyoni. |
   | 34. | Asama indi nda abyara umuhungu ati “Noneho ndafatana n’umugabo wanjye, kuko twabyaranye abahungu batatu.” Ni cyo cyatumye yitwa Lewi. |
   | 35. | Asama indi nda abyara umuhungu ati “Ubu ndashima Uwiteka.” Ni cyo cyatumye amwita Yuda. Aba arekeye aho kubyara. |