   | 1. | Labani azinduka kare mu gitondo, asoma abuzukuru be n’abakobwa be, abasabira umugisha. Labani aragenda, asubira iwabo. |
Abamarayika b’Imana babonekera Yakobo |
   | 2. | Yakobo akomeza urugendo, abamarayika b’Imana bahura na we. |
   | 3. | Yakobo ababonye aravuga ati “Aba ni umutwe w’ingabo z’Imana.” Yita aho hantu Mahanayimu. |
   | 4. | Yakobo atuma intumwa ngo zimubanzirize zijye kwa Esawu mwene se mu gihugu cy’i Seyiri, mu ishyamba rya Edomu. |
   | 5. | Arabategeka ati “Muzabwire databuja Esawu muti ‘Umugaragu wawe Yakobo ngo yabanaga na Labani, ageza ubu.’ |
   | 6. | Kandi muti ‘Afite inka n’indogobe n’imikumbi n’abagaragu n’abaja. None adutumye kuza kubikubwira, databuja, kugira ngo akugirireho umugisha.’ ” |
Intumwa za Yakobo zimubwira yuko Esawu aza |
   | 7. | Izo ntumwa zisubira aho Yakobo ari, ziramubwira ziti “Twageze kuri mwene so Esawu, kandi araza kugusanganira, azanye n’abantu magana ane.” |
   | 8. | Yakobo aratinya cyane ahagarika umutima, abantu bari kumwe na we n’imikumbi n’amashyo n’ingamiya, abigabanyamo imitwe ibiri ati |
   | 9. | “Esawu yatungukira ku mutwe umwe akawurimbura, usigaye wakira.” |
   | 10. | Kandi Yakobo arambaza ati “Mana ya sogokuru Aburahamu, Mana ya Data Isaka, Uwiteka, ntiwambwiye uti ‘Subira mu gihugu cyanyu no muri bene wanyu, nanjye nzakugirira neza’? |
   | 11. | Ku mbabazi zose n’umurava wose wagiriye umugaragu wawe, sinari nkwiriye guhabwaho n’ibyoroheje hanyuma y’ibindi, kuko nambutse Yorodani iyi mfite inkoni nsa, none mpindutse imitwe ibiri. |
   | 12. | Ndakwinginze, unkize mwene data Esawu, kuko mutinya ngo ataza akanyicana n’abana na ba nyina. |
   | 13. | Nawe warambwiye uti ‘Sinzabura kukugirira neza, nzahwanya urubyaro rwawe n’umusenyi wo ku nyanja, utabarika.’ ” |
   | 14. | Aharara iryo joro, yenda ku byo yari afite ngo abihe Esawu mwene se ho impano: |
   | 15. | ihene z’abagazi magana abiri, n’iz’amapfizi makumyabiri, n’intama z’abagazi magana abiri, n’iz’amapfizi makumyabiri, |
   | 16. | n’ingamiya z’ingore mirongo itatu n’imicanda yazo yonkaga, n’inka mirongo ine n’amapfizi cumi, n’indogobe z’ingore makumyabiri n’ibyana byazo cumi. |
   | 17. | Abiha abagaragu be, umukumbi wose ukwawo arababwira ati “Nimunjye imbere, mujye mushyira intera hagati y’umukumbi n’undi.” |
   | 18. | Abwira ugiye imbere ati “Esawu mwene data nimuhura, akakubaza ati ‘Uri uwa nde, kandi urajya he, kandi n’ibyo ushoreye ni ibya nde?’ |
   | 19. | Maze umubwire uti ‘Ni iby’umugaragu wawe Yakobo, ni impano uhawe databuja Esawu, kandi dore na we ari inyuma yacu.’ ” |
   | 20. | Maze abitegeka n’uwa kabiri n’uwa gatatu, n’abakurikiye iyo mikumbi bose ati “Abe ari ko mubwira Esawu, nimumubona, |
   | 21. | kandi muti ‘Dore n’umugaragu wawe Yakobo ari inyuma yacu.’ ” Kuko yibwiye ati “Ndamwuruza impano zingiye imbere, maze nyuma tubonane, ahari aranyemera.” |
   | 22. | Nuko izo mpano zimujya imbere, ahararana iryo joro n’umutwe w’abantu be. |
Yakobo akirana na Marayika w’Imana |
   | 23. | Abyuka muri iryo joro, ajyana n’abagore be bombi n’inshoreke ze zombi n’abana be uko ari cumi n’umwe, yambuka icyambu cya Yaboki. |
   | 24. | Arabajyana, abambutsa uwo mugezi, yambutsa n’ibyo yari afite byose. |
   | 25. | Yakobo asigarayo wenyine. Haza umugabo aramukiranya, bageza mu museke. |
   | 26. | Abonye yuko atamutsinze, akora ku mutsi wo ku nyonga y’itako rye, umutsi wo ku nyonga y’itako rya Yakobo urareguka bagikirana. |
   | 27. | Uwo mugabo aramubwira ati “Ndekura, kuko umuseke utambitse.” Aramusubiza ati “Sinkurekura utampaye umugisha.” |
   | 28. | Aramubaza ati “Witwa nde?” Aramusubiza ati “Ndi Yakobo” |
   | 29. | Aramubwira ati “Ntucyitwa Yakobo ukundi, ahubwo uzitwa Isirayeli, kuko wakiranije Imana n’abantu ukanesha.” |
   | 30. | Yakobo aramubwira ati “Ndakwinginze, mbwira izina ryawe.” Aramubaza ati “Ni iki gitumye umbaza izina ryanjye?” Amuherayo umugisha. |
   | 31. | Yakobo yita aho hantu Penuweli ati “Ndebesheje Imana amaso, sinapfa.” |
   | 32. | Izuba rirasa akirenga Penuweli, acumbagizwa n’ikibero cye. |
   | 33. | Ibyo ni byo bituma Abisirayeli batarya umutsi wo ku itako, uri ku kibero, na bugingo n’ubu, kuko wa mugabo yakoze ku mutsi wo ku nyonga y’itako rya Yakobo. |